Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ibigo bifata abafite ubumuga nk’ibicuruzwa bigiye gufungirwa imiryango


Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu m’u Rwanda, iratangaza ko igiye gufunga ibigo byose by’abafite ubumuga bitabitaho.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ingendo komisiyo y’imibereho y’abaturage mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yagiriye hirya no hino mu gihugu, igasanga hari ibigo byita kubafite ubumuga bibafata nk’ibicuruzwa.

JPEG - 28.2 kb
abafite ubumuga baracyafatwa nk’ibicuruzwa

Igenzura ryakozwe na Komisiyo y’imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko, rigakorerwa mu bigo byita kubafite ubumuga biri hirya no hino m’u Rwanda, ryagaragaje ko hari bimwe mu bigo byakiriye abafite ubumuga, ba nyirabyo bakabakoresha nk’ababashakamo inyungu.

Abadepite basabye umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu Madame Mukabaramba Alivera, ko yakwihutira gufunga ibyo bigo bagaragaje, kuko birimo kwica abana b’abanyarwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, wahaswe ibibazo n’abadepite, nawe yemeye ko hari ibigo byakiriye abamugaye bikora nk’ibigo by’ubucuruzi, ariko yizeza abadepite ko bidatinze ibyo bigo bizaba byamaze gufungwa.

Mu Rwanda habarurwa ibigo bigera kuri 50 byakiriye abantu bafite ubumuga yane cyane biganjemo abana.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

cento - 20/04/2017 saa 21:27

Ntibavuga umuntu ubana n'ubumuga. Bavuga umuntu ufite ubumuga.
Kanda hano umusubize

cento - 20/04/2017 saa 21:25

Ntibavuga umuntu ubana n'ubumuga. Bavuga umuntu ufite ubumuga.
Kanda hano umusubize

chris - 20/04/2017 saa 11:59

I like your onlipaper and most of its articles big time ariko you guys have to learn to use the right language sometimes. Umuntu wamugaye ntabwo ari "ikimuga" as u wrote here in the article ahubwo ni umuntu ubana n'ubumuga. I am sure u know the difference between umuntu ubana nu bumuga and ikimuga ( a traditional container in rwandese culture). so mind your language. Thanks
Kanda hano umusubize

cento - 20/04/2017 saa 21:25

Ntibavuga umuntu ubana n'ubumuga. Bavuga umuntu ufite ubumuga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X