Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ibihanganjye ku isi batangiye kubona Perezida Macron mu ndorerwamo yo kumushakiraho y’indonke

Nyuma y’uko mu Bufaransa habaye amatora maze Emmanuel Macron akaba ariwe wegukana umwanya w’umukuru w’igihugu ahigitse Marie Le Pen bari bahanganye,kuri ubu bamwe mu banyapolitike bakomeye barimo n’abaperezida batangiye kumushakaho ubushiti ngo azabafashe mu iterambere mmpuzamahanga by’umwihariko ibihugu babarizwamo.

Umufaransa ushyigikiye cyane Umuryango w’ Ubumwe bw’ i Burayi Emmanuel Macron niwe watorewe kuba Perezida w’ u Bufaransa mu matora yabaye kuri uyu wa 7 Gicurasi 2017, yatsinze Madame Marie Le Pen bari bahanganye.

Impuguke muri politiki n’ abakuru b’ ibihugu bitandukanye ku Isi bagize icyo bavuga kuri iyi nsinzi y’ uyu mugabo ugiye kuyobora u Bufaransa akiri muto kuva ku ngoma ya Napoleon Bonaparte.

Perezida Leta Zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yagize ati “ Ndashimira Emmanuel Macron ku bw’ insinzi ikomeye yabonye uyu munsi [tariki 7 Gicurasi] nka Perezida mushya w’ u Bufaransa. Niteguye gukorana nawe neza”

Umuvugizi wa Angela Merkel, uyobora u Budage yagize ati “Ndashimira Emmanuel Macron, Insinzi yawe ni insinzi ikomeye ku mu muryango w’ ubumwe bw’ ibihugu by’ i Burayi no ku bushuti bw’ u Budage n’ u Bufaransa.”

Minisitiri w’ intebe w’ u Bwongereza nawe yashimiye Emmanuel Macron ku bw’ insinzi imuhesha kuba Perezida w’ u Bufaransa yabone ati “U Bufaransa ni kimwe mu banyamuryango ba hafi, twiteguye gukorana na Perezida mushya wabwo mu buryo bwaguye”.

Perezida wa komisiyo y’ Umuryango w’ Ubumwe bw’ ibihugu by’ i Burayi, Jean-Claude Juncker yagize ati “ Twishimiye ko u Bufaransa bwahisemo ahazaza y’ Abanyaburayi”

Minisitiri w’ Intebe w’ u Buyapani Shinzo Abe, yagize ati “Insinzi ya Perezida Macron watowe irerekana ko Umuryango w’ Ubumwe bw’ ibihugu by’ i Burayi ufitiwe icyizere”

Minisitiri w’ intebe wa Canada Justin Trudeau yavuze ko ashaka gufatanya na Macron bagateza imbere umutekano mpuzamahanga, n’ imikoranire mu by’ ubumenyi n’ ikoranabuhanga no guhanga imirimo igezweho.

Mubandi bagize icyo bavuga kuri iyi nsinzi barimo Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza wagize ati “Ni ku bw’ inyungu zikomeye nakurikiye amatora ya Perezida mu Bufaransa. Ndashimira Emmanuel Macron ku nsinzi yabonye ayikwiriye”

Bruce Mushumba

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 9/05/2017 saa 20:22

Dufite ananyamakuru bareba imirari umuntu yandika umutwe w'inkuru wayisoma ugasanga nibindi .uwanyereka uwabivishije mw'ishami ry'itangazamakuru namukatira 100ans
Kanda hano umusubize

c - 9/05/2017 saa 05:14

Nyama MACRON aracyafite ikindi kibazo gikaze; nta ba deputes afite muri parliament ya France kugeza ubu! Ibaze rero muri ariya matora yandi bagiye gutegura, M LE PEN ayatsinze!!! Yahita aba Prime Minister!!! Ubwo ntumbaze uko France yayoborwa...
Kanda hano umusubize

gahindiro - 8/05/2017 saa 19:26

Politicians niko bameze uwari gutorwa we se nibyo bari kuvuga.
Kanda hano umusubize

MUNYEMANA Epa - 8/05/2017 saa 14:32

Uyu president watowe afite imyaka 39,agiye guhura n'ibibazo byinshi bikomeye bitabagaho mu myaka ishize.Cyane cyane ikibazo cy'intwaro za kirimbuzi hamwe na GEOSTRATEGY.Ubu hariho za Alliances,urugero NATO,Russia-China.Hari ahantu nibuze hatatu hashobora gutera Intambara ya 3 y'isi twese tugashira (hot spots).Twavuga intambara yo muli SYRIA,Ibihugu bya Balte na North Korea.President wa Russia na president wa Amerika,bombi barimo guhiga ubuhangange bw'intwaro kandi bagashotorana.Mulibuka ko ubwo Amerika yarasaga muli Syria,Russia yayihaye Gasopo. Nkuko mubizi,ejobundi Russia yakoze Nuclear Bomb ishobora gusenya FRANCE mu masegonda make.Kubera kuyitinya,Abanyamerika bayise SATAN 2.President PUTIN wa Russia aherutse kubwira TRUMP ko yasenya Amerika mu minota 30 gusa.Nta kabuza ibi birajyana ku ntambara ya 3 y'isi yatwika isi yose tugashira.Ariko kubera ko imana idashobora kwemera ko abantu batwika isi yiremeye,imana irabacungira hafi.Nibatangira gukoresha Atomic Bombs zabo,izahita izana ARMAGEDDON.Izabanza itwike intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9),irimbure abantu bose barwana (Matayo 26:52) kandi yice n'abantu bose bakora ibyo yanga (Yeremiya 25:33),hasigare abantu bake bubaha imana (Imigani 2:21,22.Hanyuma ikureho ubutegetsi bwose bwo ku isi (Daniel 2:44),isi yose itegekwe na YESU (Revelations 11:15),isi yose ayihindure Paradizo (2 Petero 3:13).Ndasaba abantu gusoma iyi mirongo ya Bible.Ntimugapinge ibintu Bible ivuga.Nta buhanuzi bwa Bible butajya busohozwa.Niho Bible itaniye n'ibindi bitabo babeshya ko byaturutse ku mana.
Kanda hano umusubize

- 10/05/2017 saa 12:32

urahanyuze
Kanda hano umusubize

- 14/05/2017 saa 04:59

NGAHO NAWE NYUMVIRA AMATORA NA BIBLE NDUMVA BITOROSHYE.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X