Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kwibuka ku nshuro ya 23 ibikorwa by’ubucuruzi bizajya bikomeza mu gihe cy’ibiganiro

Kuva tariki ya 07 kugeza 13 Mata buri mwaka mu Rwanda aba ari igihe kidasanzwe cy’icyumweru cy’icyunamo aho haba hazirikanwa abatutsi bazize Jenoside yo muri Mata 1994.

Muri iki gihe usanga ibikorwa byose by’imyidagaduro no kwishimisha biba bibujijwe rimwe na rimwe imirimo igahagarikwa, by’umwihariko tariki ya 07 Mata aba ari umunsi w’icyiruhuruko aho abantu bose baba bahamagarirwa kwitabira ibikorwa byo kuzirikana Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu yindi minsi itandatu akazi n’indi mirimo byajyaga bikomeza uko bisanzwe gusa nyuma ya saa sita henshi ugasanga hafunze bitabiriye ibiganiro bibera mu midugudu hirya no hino mu gihugu.

Kuri iyi nshuro ya 23 si ko bimeze kuko muri cyumweru cy’icyunamo, ibiganiro bibera mu midugudu, bitazatuma ibikorwa by’ubucuruzi n’indi mirimo ihagarara ngo hafungwe nkuko byagendaga mu myaka 22 ishize, imirimo izakomeza uko bisanzwe kandi amasaha yose.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Urugaga rw’Abikorera PSF rishyirwaho umukono na Gasamagera Benjamin Umukuru wa PSF ashingiye ku cyemezo cy’inama y’abaminisitiri yo kuwa 05 Mata 2017, rivuga ko imirimo mu nzego zose izakomeza gukorwa nkuko bisanzwe kandi nta gufunga imirimo gukwiye kubaho amasaha 24 kuri 24 mu nzego zose z’imirimo n’ubucuruzi, usibye ibirebana n’imyidagaduro.

Ibi kandi birareba servise z’amahoteri n’amastora n’abandi bose bakora ubucuruzi.

PSF isaba ko gusa umukozi wifuza kujya mu bikorwa byo kwibuka iwabo wabisabiye uruhushya akwiye koroherezwa agahabwa urwo ruhushya.

Iri tangazo risobanura neza mu nzego zose z’imirimo bazajya bitoranyamo ababahagararira mu biganiro ku buryo bidahagarika imirimo.

Ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali usangamo ibikorwa byinshi by’ubucuruzi, Nyamulinda Pascal Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mu itangazo nawe yashyizeho umukono tariki 06 Mata 2017, ashimangira ko ibigo byose bitanga servise birimo ibitaro, amavuriro, ama- banki, ibigo bitarwa abagenzi, n’ibindi bigo by’ubucuruzi butandukanye byose bizakomeza gukora imirimo yayo nkuko bisanzwe, uretse ibijyanye n’imyidagaduro.

Ku ruhande rw’abakozi bakorera Leta, ibigo na Komisiyo bya Leta, Minisitiri w’Umurimo Judith Uwizeye nawe yasobanuye neza mu itangazo Minisiteri ayoboye yashyize hanze ko abakozi ba Leta bazajya bakorera ibiganiro mu bigo bakoreramo, kandi bitabujije ko nyuma ya sa kumi n’imwe ufite akazi kihutirwa agomba kugakomeza.

Ibikorwa by’imyidagaduro harimo ibitaramo bya muzika, imikino n’imipira itandukanye, gukoresha ubukwe n’ibindi birori mu miryango n’ibindi byose bijyana no kwishimisha ni byo bikorwa bitemewe mu gihe cy’icyunamo. CNLG kandi ihamagarira ibigo byose gutegura gahunda zihariye zo kwibuka mu bigo byabo.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Uweramarie - 10/04/2017 saa 20:41

Never gain😭
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X