Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Ibimenyetso 7 byahishurira umukobwa ko akundana n’umugabo wubatse.

Hari igihe umukobwa aba ari mu rukundo n’umugabo wubatse ufite urugo nyamara we agakeka ko yitomboreye umusore ndetse akanishuka ko abonye uwo Imana yamugeneye ngo barushingane. Ibi n’ibimenyetso byakwereka umukobwa ko yayobeye ku mugabo w’abandi atabizi:

1.Kwitabira telefoni hanze

Akenshi mwene aba bagabo iyo masohokanye cyangwa ahandi hose mwaba murikuganirira, telefoni nyinshi azitabira hanze. Ntabwo aba ashaka ko umenya ko afite umugore cyangwa ngo avuge ibintu byerekeranye n’urugo umwumva kuko wahita umuvumbura.

2.Aguhisha ibintu byinshi

Mu biganiro byinshi mugirana nk’abantu mukundana, akunda kuguhisha ibintu byinshi. Hari ingingo mugeraho agahita azihindura ntashake kuzivugaho. Iyo ari umusore mukundana, byose murabiganira ntacyo aguhisha,ntanicyo yishisha. Ariko umugabo wubatse kuko hari ibyo aba adashaka ko umenya , agira amacenga menshi mu mvugo ye,ibikorwa akugaragariza.

3.Nta mishinga miremire aba agufiteho

Iyo ukundanye n’umusore, ikizakubwira ko urukundo rwayu rufite icyerekezo ni uko uzumva ashaka ko mupanga imishinga miremire. Uyu mugabo waguyeho ugira ngo ubonye umukunzi , we siko bigenda. Nta kintu cy’ahazaza cyangwa umushinga muremure agufitiye cyangwa agushyiramo. Ni urukundo rwo kuryoshya gusa ibindi ntubimubaze.

4.Aguteretesha cash

Nubwo n’abasore bamwe babigira ,ariko mwene aba bagabo baba bafite ingo,bateretesha amafaranga gusa. Ikintu cyose ni ukwishyura. Kwita ku musatsi wawe, kukugenera impano zinyuranye kandi zihenze . Amafaranga nibwo buryo aba afite hafi bwo kukwereka ko agukunda. Ntagufitiye urukundo ahubwo arashaka ko agera ku ngingo,mukaryamana. Ntitwirengagize ko hari n’abandi baba bafite ururimi rutyaye,imitoma no kugutetesha babizi.

5.Gahunda zose zikorerwa mu kabari

Ntakuntu wakundana n’umuntu utazi aho ataha,abarizwa,akora. Uyu mugabo rero kubera ko adashaka ko umenya ibye, ntaba ashaka kukwereka aho ataha. Akenshi gahunda zose muzikorera mu kabari mu ma Hotel niho hamworohera guca umugore we inyuma. Kirazira ko yakwereka iwe. Hari n’ababa bafite amayeri menshi ,akajya yifashisha urugo rwa mugenzi we ukiri ingaragu bari ku isiri.

6.Impeta

Nubwo hari abagabo baba batagira isoni zo gutereta inkumi bambaye n’impeta igaragaza ko yubatse, abenshi babanza kuzikuramo. Iyo uri umuntu uzi kwitegereza, hari igihe ku rutoki rwe impeta iba yarishushanyije. Niba ubona umukeka , itegereze neza urutoki abashakanye bambaraho impeta. Hari igihe wagira amahirwe ukahamufatira .

7.Ntashobora kwitaba telefoni mu masaha akuze ya nijoro

Iki ni ikimenyetso nacyo gifatika cyane. Umugabo wubatse akenshi iyo umuhamagaye mu masaha ya nijoro ntakwitaba. Aba ari kumwe n’umugore we,ntashaka kuvumburwa, arakwihorera akaguhamagara bukeye. Niba bibaho kenshi ,ko iteka iyo umuhamagaye nijoro atakwitaba,cyangwa mwanavugana ukumva ntashaka ko muganira ibintu byinshi,tangira kugira amakenga umushakeho amakuru ahagije.

Ibi ni bimwe mwe mu bimenyetso twabashije gukusanya. Niba hari ibyo ujya ubona gerageza umenye uwo mukundana uwo ariwe.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

yvn - 19/04/2017 saa 12:13

nyeney umugbo wigeze kubk
Kanda hano umusubize

- 16/04/2017 saa 15:32

ndumuso umukobwa ufite gahunda ifatika nampamagare kuri 0726110748
Kanda hano umusubize

Bryan tiger - 24/03/2017 saa 06:54

Murakoze cane,muzadushakire ibimenyetso byerekana ko umukobwa agukunda
Kanda hano umusubize

Bryan tiger - 24/03/2017 saa 06:53

Murakoze cane,muzadushakire ibimenyetso byerekana ko umukobwa agukunda
Kanda hano umusubize

Ernestine - 24/03/2017 saa 01:53

Izo nama mutanga nizo ariko nabo bakobwa bajye bamenya guhakana kuko gusenya izabandi nabo ejo byabashyikira.isi ntisakaye
Kanda hano umusubize

Keza - 23/03/2017 saa 23:16

Murakoze gusa muzadushakire nibimenyetso byakwereka ko umukobwa mukundana agutendeka,aguca inyuma cg akuryarya
Kanda hano umusubize

dusabe justine - 22/03/2017 saa 23:17

ibyo nukuri hanze aha abagabo nikobameze ahubwo abakobwa nukuba maso
Kanda hano umusubize

niyibizi Pascal - 22/03/2017 saa 19:59

muzadushakire nibinntu bigaragaza umukobwa mibi???
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X