Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Utuntu n’utundi >> 

Ibintu 5 bishobora gutuma uzinukwa burundu akazi wakoraga

Akenshi iyo umuntu yari umushomeri ku bw’amahirwe akaza kubona akazi, usanga nyuma y’igihe runaka atangira kwijujuta yinubira ako kazi ahanini kubera izi mpamvu zikurikira

1. Urwego wifuza kugeraho rudahuye n’umwanya uriho

Bishatse kuvuga ngo wagombye kuba warazamuwe mu ntera ariko nta cyakozwe. Aho kugira ngo winube bitume unica akazi, byakabaye byiza ahubwo ukomeje kongera imbaraga n’ubuhanga ukorana akazi kawe, byanga bikunda bizagera aho bigaragare. Ngo “agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru”. Nta bwitange butagira umusaruro, kabone n’iyo byatinda.

2. Kudashimwa mu kazi ibyo ukora bikitirirwa undi

Niba ari uku bimeze, ushobora kuvugana n’umukoresha wawe cyangwa uyoboye ishami ukorera, mukabivuganaho bityo niba hari icyakongerwa ku gashahara ubona kikongerwa.

3. Umushahara utiyongera kandi akazi kiyongera

Aha mbere y’uko utangira kuvuga utya, byaba byiza ubanje kureba abo muri ku rwego rumwe ku mwanya umwe ayo bahembwa. Nusanga wowe uri hasi, uzegere umukoresha wawe, uzanye n’inyandiko zerekana imihemberwe y’abandi ahandi, hanyuma umusabe ko nawe ufatwa nk’abandi bakozi bari ku rwego rwawe.

4.Gukora amasaha y’ikirenga

Bigenze gutya, byaba byiza ufashe akaruhuko, cyangwa ukumvikana n’umukoresha wawe uburyo wakoroherezwa, niba bidakunze, saba ikiruhuko (conge) ubanze uruhukeho gato.

5. Kurambirwa akazi kamwe nta mpinduka

Aha niba umaze kurambirwa, wakwibaza niba igihe washakaga ako kazi ari uko wari ugakunze koko, cyangwa niba ari uko wishakiraga imibereho gusa. Niba byari imibereho gusa, ukaba wumva umaze kugira aho ugera, byaba byiza ushatse akazi wishimira, kuko kukagumaho ukarambiwe bizatuma utuzuza neza inshingano zawe.

Ndacyayisenga Fred@Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gasasira - 11/12/2016 saa 07:43

ibyo muvuze byose ni ukuri kabisa
Kanda hano umusubize

fb - 2/12/2016 saa 11:49

Mukazi no mubuzima bibaho kbs
Kanda hano umusubize

- 24/11/2016 saa 17:39

CYANE IBYO NIBYO
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X