Monaco cosmetics

Ibya Monusco byasubiwemo


Akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi kafashe icyemezo cyo kugabanya ingabo za ONU ziri mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zo mu mutwe wa MONUSCO. Uretse kugabanya ingabo imikorere yayo nayo igiye guhinduka.

Ku basirikare uwo mutwe wemerewe kugira bagera ku bihumbi cumi n’icyenda ONU izagabanyaho ibihumbi bitatu.

Nubundi abasirikare bo mu mutwe wa MONUSCO ntabwo bageraga kuri uwo mubare.

JPEG - 28.5 kb
Ingabo za Monusco nizo zashoweho menshi cyane ugereranije n’izindi za ONU

Uyu niwo mutwe w’ingabo za ONU munini kandi uyitwara amafaranga menshi cyane.
Leta z’ibihugu byinshi bigize ako kanama - cyane cyane ubutegetsi bwa Perezida Trump wa Amerika - bishaka ko amafaranga agenda ku bikorwa bya ONU byo kubungabunga amahoro ku isi agabanuka.

Amerika nicyo gihugu gitanga amafaranga menshi kuri ibyo bikorwa.
Itanga umusanzu urenze kimwe cya kane cy’amafaranga asabwa.

Hari bamwe ariko mu buyobozi bwa ONU batabona neza icyo cyemezo kuko babona bitajyanye n’umutekano muke urimo kugenda wiyongera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Bimwe mu byaranze izi ngabo

Ikinyamakuru Jeune Afrique yagarutse ku bintu by’ingenzi ingabo za MONUSCO zagezeho mu myaka 18 zimaze muri Congo.

MONUSCO niwe mutwe w’ingabo za UN ugizwe n’abasirikare benshi wabayeho mu mateka, ni nawo uhenze kurusha indi kubera amafaranga ukoresha mu bikorwa byawo.

Ingabo za UN zageze muri DRC mu 1999 zitwa MONUC nyuma muri Nyakanga 2010 zihindurirwa izina zitwa MONUSCO.

Bamwe mu bayobozi ba DRCongo harimo n’Ambasaderi wayo muri UN witwa Leonard She Okitundu bemeza ko MONUSCO yageze ku bintu bifatika buri wese atakwirengagiza.

Yabwiye Jeune Afrique ati: “Mu gihe cy’imyaka hafi 20 MONUSCO iri hariya ibintu bifatika yagezeho harimo no gusubiza ibintu mu buryo mu karere kari karayogojwe n’intambara ziturutse mu isubiranamo ry’abagatuye.”

Abayobozi ba Congo bashima ko MONUSCO yafashije mu guhashya umutwe wa M23 mu 2013, bakayishima ko yafashije mu gutegura no kuyobora amatora yabaye muri 2006 n’ibindi.

Bayishima kandi kuba ikomeje gukorana n’ingabo za Congo mu guhangana n’indi mitwe yitwaje intwaro igikorera ku butaka bwa kiriya gihugu.

Imibare yerekana ko guhera muri Nyakanga 2016 kuzageza muri Kamena 2017 MONUSCO izakoresha ingengo y’imari ya 1 235 723 100 $.

Kugeza ubu MONUSCO igizwe n’ingabo 16 893, abakozi bashinzwe kuyifasha mu kazi ka giporisi 1 050, abapolisi 312 n’impuguke mu by’umutekano 473.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi kari butorere cyangwa gahakane ivugururwa rya MONUSCO.

Inyandiko yerekana uko ivururwa ryayo rishobora gukorwa ifitwe na AFP yerekana ko MONUSCO ishobora kugabanyirizwa abasirikare n’abapolisi ku gipimo cya 7%, bakava ku 19 815 bakaba 18 316.

Muri rusange ibihugu 58 nibyo bitanga umusanzu mu buryo butandukanye mu bikorwa bya MONUSCO ariko u Buhinde nibwo bubifitemo uruhare runini kurushaho. Bufiteyo abasirikare 3 305.

Pakistan niyo ikurikira ifiteyo abagera ku 2 484, hakaza Bangladesh ifite abakozi 1 907, hagakurikiraho Africa y’epfo ifite abakozi 1 355, igakurikirwa na Uruguay ifite abakozi 1 154 nyuma hakaza Nepal ifite abakozi 1 028.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Yombi - 4/04/2017 saa 09:03

Vyoba Vyiza Hamwe Urwanda N,uburundi Bosubiza Hamwe Buriya N,abavandimwe.
Kanda hano umusubize

Muneza - 3/04/2017 saa 07:33

Monisco yarakoze ariko yananiwe guhagarika burundu intambara muli Congo,wowe wiyise Buhali twakumenye uri interahamwe mwaratsinzwe by'iteka ryose,Imana ntabwo yakwemera kubaha ubutegetsi kugira ngo mumene amaraso y'inzirakarengane ahubwo mwihane mukizwe,mureke kwiruka mu mashyamba ya Congo iwacu mu Rwanda n'amahoro.
Kanda hano umusubize

Davi - 2/04/2017 saa 22:00

Nta Kibazo Cyane Nshimye Ko UN Isubiyemo Ibyabo,ubundi Se Bakoriki Atari Ugufatanya Na FDRL Guhemukra Abaturage? Nakomere Trump@
Kanda hano umusubize

MAJYAMBERE Cosma - 2/04/2017 saa 18:02

UN nta gihugu na kimwe yakuyemo intambara.Niyo guhemba ibifaranga byinshi gusa.Ifite abasirikare barenga 120 000 mu bihugu 16.Ku biro bikuru byayo biri i New York,handitse amagambo dusanga muli Yesaya 2:4 havuga ngo:"Inkota zabo bazazicuramo amasuka,kandi ntibazongera kwiga kurwana".Nyamara kuva UN yajyaho muli 1945,INTAMBARA nibwo ziyongereye cyane. Muli zo twavuga intambara ya Vietnam,Corea,DRC,Irak,Syria,Afghanistan,Kosovo,Rwanda, Uganda,Burundi,Somalia,Angola,Liberia,Ogaden,Grenada,Libya,Yemen,Zimbabwe,etc... Intwaro zakozwe zikomeye kurusha izariho mbere ya 1945.Twavuga nka Atomic bombs,Intercontinental Ballistic missiles,strategic bombers,nuclear submarines,etc...zose zishobora kurimbura isi mu masegonda make haramutse habaye intambara ya 3 y'isi.Kubyerekeye kwiga kurwana,ibihugu byose bishyira Bugdet nini cyane mu kwigisha abasirikare babyo kurwana.Ibi byerekana FAILURE/ECHEC ya UN. Byerekana ko abantu tudashobora kwiyobora neza nkuko muli Yeremiya 10:23 havuga (It doesn't belong to man to direct his steps).Niyo mpamvu imana ishaka gushyiraho ubutegetsi bwayo buzaza bukarimbura United Nations n'ubutegetsi bwose bwo mu isi nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.Ubwo bwami nibuza,buzatwika intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9),bwice n'abantu bose barwana (Matayo 26:52) hamwe n'abantu bose bakora ibyo imana itubuza (Imigani 2:21,22).Nibirangira isi izahinduka Paradizo (2 Petero 3:13),iturwe n'abantu bazarokoka ku munsi w'imperuka uri hafi (Yeremiya 25:33).Ni nayo mpamvu YESU yadusabye gushaka ubutegetsi bw'imana (Matayo 6:33),aho kwibeshya ko UN cyangwa ubutegetsi bw'abantu ari byo bizakuraho ibibazo isi ifite.Aho kuvaho biriyongera.Niyo mpamvu abakristu nyakuri bajya mu mihanda bakabwiriza ubwami bw'imana kugeza ku munsi w'imperuka nkuko YESU yasize abidusabye muli Matayo 24:14.
Kanda hano umusubize

Gakwene - 2/04/2017 saa 16:53

Gusa harebwe niba ntacyo byangiriza
Kanda hano umusubize

Mwubaha - 2/04/2017 saa 15:56

Ntabwengugira,twahaze Intambara,izamanze Iguhitane
Kanda hano umusubize

Buhari - 2/04/2017 saa 14:18

Twebwe M23, CNDP,Nkunda nabandi bose reka twisuganye dusubize Congo mu kavuyo.
Kanda hano umusubize

THomas-Beza - 2/04/2017 saa 18:02

muribeshya,nidyari cambu ca kagame. Ntagihemufite, kuri congo botika birobaroba
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X