Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ibyo gutandukana na Charly na Nina ni ikinyoma cyambaye ubusa-Muyoboke

Mu gihe byari byatangiye guhwihiswa ko Muyoboke Alex usanzwe ari umujyanama wa Charly na Nina yaba yatandukanye n’aba bakobwa yabihakanye yivuye inyuma ahubwo atangaza ko bageze mu bihe byiza byo gushyira mu bikorwa imishinga yabo.
Ibi abenshi babihamije ubwo aba abakobwa berekezaga mu gihugu cya Nigeria ntibajyane na Muyoboke kandi ubundi batajya basigana mu njyendo zo hanze ndetse n’imbere mu gihugu.


Sibyo gusa kuko ibyo gutandukana byatangiye kuvugwa mbere ubwo bari bakubutse mu bihugu by’uburayi gukorerayo ibitaramo bitandukanye nyuma ngo bakaza gupfa amafaranga.

Ubwo yaganiraga na kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda Muyoboke yatangaje ko abatangaza ayo makuru ari abanyabinyoma byambaye ubusa.

Yagize ati “Bambwirire uti ‘muribeshya! Amasezerano y’imyaka irindwi (ubu hashize itatu) iracyahari kandi Pius namwoherejeyo ajyayo mbere, aragenda ibyo gukora arabikora kandi akazi karimo karakorwa neza.”

Akomeza avuga ko bafite akazi kenshi akaba ari yo mpamvu yabaretse bakagenda bonyine we agasigara ategura igitaramo bafite ku itariki 13 Gicurasi 2017.
Yongeraho ko muri icyo cyumweru bazamara muri Nigeria harimo no kuruhuka kuko bamaze igihe kinini bakora bataruhuka.

Charly na Nina bakigera muri Nigeria bashyize hanze ifoto barikumwe n’umuhanzi ukomeye muri icyo gihugu witwa Orezi bivugwa ko ariwe bashobora gukorana indirimbo ndetse ahanini bikagaragara ko ari nacyo cyabajyanye.

JPEG - 22.1 kb
Charly,Nina na Orezi

Uyu muhanzi Orezi azwi mu ndirimbo nka Rihanna yakunzwe cyane hamwe n’izindi nka Double your Hustle, Shoki, You Garrit n’izindi kuburyo baramutse bakoranye indirimbo byaba ari intambwe aba bakobwa bateye nyuma yo gukorana na Big Fizzo wo mu Burundi na Goestady wo muri Uganda

Reba "Just like that" indirimbo Orezi yakoranye na Vanessa Madee wo muri Tanzania

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Dominique uwiringiyumuremyi - 14/05/2017 saa 18:29

Turaba shyigikiye nibakomeze batere imbere mubikorwa byabo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X