Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ibyo kwimika Umwami mushya uzasimbura Kigeli bikomeje kuba agatereranzamba.

Abagize umuryango w’Abahindiro bemeje ko Umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa ku cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017, i Mwima na Mushirarungu mu Karere Aka Nyanza bakazahita banatangaza Umwami uzasimbura Kigeli V Ndahindurwa.

Amakuru agera ku Imirasire.com kugeza ubu, abavugwa ko bahagarariye umuryango w’Umwami n’ababyiyitirira bari gutangaza ibintu bihabanye bijyanye n’iyimikwa ry’umwami mushya w’u Rwanda.

Boniface Benzinge wari umujyanama akaba n’umuvugizi w’umwami Kigeli V Ndahindurwa, ubwo Umugogo w’Umwami wageraga mu Rwanda we yahise atangaza ko Emmanuel Bushayija mwene Theoneste Bushayija, akaba umwuzukuru w’umwami Yuhi V Musinga, ari we wamaze gutangazwa nk’umwami mushya w’u Rwanda, uzahabwa izina rya Yuhi VI kandi ngo yemejwe n’Abiru.

Undi ni Rukeba Claude Francois wari umujyanama wihariye w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa kandi bakaba barabanye cyane. Uyu yatangaje ko umwami Kigeli yasize avuze uzamusimbura, akaba azamenyekana ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2017, ku munsi azatabarizwa i Mwima ya Nyanza aho yimikiwe, bivuga ko umusimbura adashobora gutangazwa mbere nk’uko byakozwe.

Noneho hakaza abatazi niba koko hari umwami mushya uzimikwa agasimbura Kigeli V Ndahindurwa. Mu kiganiro abagize umuryango w’umwami bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Pasiteri Ezra Mpyisi wari uhagaririye umuryango wa Kigeli yamaganye iyimikwa rya Yuhi VI Emmanuel Bushayija, avuga ko umwami atimikwa n’abantu babiri, ndetse abyita iyimikwa ry’amafuti ryaje ritunguranye.

JPEG - 40.7 kb
Pasiteri Ezra Mpyisi mukiganiro n’abanyamakuru

Ku bijyanye no kuba hakwimikwa undi mwami mushya, Pasiteri Mpyisi yatangarije abanyamakuru ko abagize umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa bazagira umwanya wo kubonana n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, hakabaho ibiganiro bijyanye no kureba niba mu Rwanda hasubizwaho ubwami cyangwa niba bwakurwaho burundu.

Gusa n’ubwo izi mpande zose zifite ibyo zifuza tuzi ko mu Rwanda Ingoma ya Cyami yarangiye mu Rwanda, kugeza ubu Kigeli V Ndahindurwa akaba ariwe mwami wa Nyuma u Rwanda rwagize.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mj - 14/01/2017 saa 20:33

Ariko Abatekerezako Murwanda Tugikeneye Abami Barasaze Abo Bafite Ingengabitekerezo Yokwiyumvishako Igihugu Cyazakomeza Kuyoborwa Nubwoko Bumwe Barabashutse
Kanda hano umusubize

Jd - 12/01/2017 saa 15:57

Ariko mwese ndumva muri gukinira kumugogo wumwami gusa, nonese umuntu bamaranye imyaka irenga mirongo itatu muhungiro abandi bari kgli muvugana kuri phone gusa mwarangiza muti numusazi? Gute se? Ahubwo mumwisunge abambwire icyo umwami yasize avuze muve mumatiku. Kdi mwibuke ko ingoma ya cyami yarangiye.
Kanda hano umusubize

KAGABO - 12/01/2017 saa 14:54

BISHAKA BYAKIRORA KUKO ABIMI SHAJE IGOMA ZAMA NACOZAMAZE ZISHAKA KAZAKIRORA
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 12/01/2017 saa 14:52

Sinjya Nta Igihe Cyanjye Kubantu Batazi Icyo Bashaka!!! Uyu Muryango Wabene Gahindiro Nureba Nabi Ushobora Kuzima Uti Kuki Bo Kugiticyabo Ubwami Barabwirangirije Ubwo Bashaka Kwimika Abami Babirintaho Byabaye!!! Bakomerekejwe Uruguma Rwica Nu Urupfu Rwa King Kigeri V Kuko Utaziyunga Ubwo Rero Ubwami Bukaba Burarangiye Uwimikiwe Hanze Ntagaciro Afite Nu Wimikiwe Muri Republica We Ni Zero Gusa Nubwo Bimeze Gutyo Ukurikije Uko Ubwiru Buri Nuko Abami Bakurikirana Ntaho Murwanda Kigeri Yakurikiwe Na Yuhi Kigeri Akurikirwa Na Mibambwe Bye!!! Bye!!! Bye!!! Buzukuru Ba GAHINDIRO Murangiye Nki Sabune Mubaye Kera Habayeho Abitwaga Bene Gahindiro
Kanda hano umusubize

Hategekimanavincent - 12/01/2017 saa 13:02

Ingoma ya cyami yaranguye ndumva ibyo bitashoboka kbs
Kanda hano umusubize

VALENC - 12/01/2017 saa 12:16

Yewe Ibiniki Kandise Ubwami BUragarutse,mu Rwanda Oya Nabwo Dushaka Nkurubyiruko
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X