Monaco cosmetics

Ibyobo 13 byashyinguwemo abantu byongeye gutahurwa muri Kongo

Abakozi b’umuryango w’abibumbye ONU bakora amaperereza bongeye gutahura ibindi byobo 13 byahambwemwo abantu benshi muri Republika iharanira demokarasi ya Kongo. Ibi byobo byatahuwe ahamaze amezi habera ubwicanyi hagati y’abashinzwe umutekano n’umutwe w’abarwanyi bitwaje intwaro.

Ibyo byatangajwe ku munsi w’ejo mbere tariki 3 Mata 2017 na José Maria Aranaz, umuyobozi w’ibiro bya ONU bishinzwe uburenganzira bwa muntu.

JPEG - 27.2 kb
Mu ntara ya Kasai ahavugwa ko hatahuwe ibyobo bitabyemo abantu bishwe

Jose Maria Aranaz atangaza ko umubare w’ibyo byobo byavuye ku 10 ubu bigeze kuri 23 byose bikaba bimaze gutahurwa mu ntara ya Kasai ziherereye mu Burasirazuba bwa RDC.

Aranaz avuga ko andi maperereza azakomeza mu ntara ya Lomami, ahakekwa kuba ibindi byobo.

Twababwira ko abahanga 2 ba ONU bari gukora iperereza nk’iryabaye mu ntara ya Kasai baburiwe irengero hamwe n’abakongomani babaherekezaga ku italiki 12 z’ukwezi kwa gatatu, nyuma batorwa ari imirambo.

Kuwa kane w’icyumweru gishize, kiliziya gaturika muri Kongo yasabye abashinzwe umutekano kudaheranwa n’ishavu mugihe bagishakisha abo barwanyi.

Umutwe wiyitiriye Kamwina Nsapu ukivuka watangiye gutera inyubako za leta, ariko kuva mu kwezi kwa kabiri wari wibasiye amashuri n’insengero.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X