Monaco cosmetics

Icyorezo cya Ebola cyongeye koreka imbaga muri RDC

Icyorezo cya Ebola cyatangajwe burasirazuba bw’amajyaruguru bwa Republika iharanira demokrasi ya Congo, aho yahitanye abantu batatu kuva ya 22 z’ukwezi kwa kane uyu mwaka. Ibyo byatangajwe ku mugoroba wo kuwa gatanu n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima OMS.

JPEG - 66.5 kb
Umuganga uvura abarwayi ba Ebola. Aha hari muri Sierra Leonne mu myaka yashize

Ku bwa OMS, icyo cyiza cya Ebola kiri mu karere karimo ishyamba mu ntara ya Bas-Uele, ku rubibi n’igihugu cya Centrafrika. Ubwa nyuma Ebola yagaragaye muri Congo mu mwaka w’i 2014. Yararwanijwen’imbaraga nyinshi , nyuma yo guhitana abantu mirongo ine na babiri, nk’uko byatangajwe mu cyegeranyo giherutse gushyirwa ahagaragara.
Minisitiri ushinzwe ubuzima muri Congo, Oly Ilunga yemeje ko Ebola yongeye kwaduka ariko asaba abaturage kutagira ubwoba.

Yatangaje ko leta yafashe ingamba zikaze kugira ngo ibone mu buryo bwihutirwa igisubizo cyo kurwanya icyo cyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka.

OMS ivuga ko iri gukorana n’abategetsi ba leta ya Congo, kugirango bohereze ibikoresho n’abakozi bashinzwe gufasha uburyo bahagarika mu maguru mashya icyo cyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mugemanasereman - 17/05/2017 saa 18:54

birababaje gusa Allah abiturinde
Kanda hano umusubize

mugemanasereman - 17/05/2017 saa 18:54

birababaje gusa Allah abiturinde
Kanda hano umusubize

Eloi - 15/05/2017 saa 04:32

Pole RDC. Mukunda kurya nyama ya pori
Kanda hano umusubize

Munezero abdul karim - 13/05/2017 saa 20:00

Nigute twayirinda kandi naba buze ababo kubera icyorezo cya ebola bihangane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X