Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Igitaramo cya Willy Karuta cyabaye ikiraro abandi baraperi ba Gospel bashobora kwambukiraho

Umuraperi mu ndirimbo zihimbaza Imana by’umwihariko mu Njyana ya Hip Hop, igitaramo aherutse gukorera ku rusengero rwa Bethesda Holy Church ku Gisozi, gishobora kuba ikiraro bagenzi be babaraperi, nyuma yuko cyitabiriwe ari bwo bwa mbere agikoze.

Kuba iki gitaramo cyaritabiriwe ari we muraperi wa mbere ushyize ahagaragara album ye y’amashusho mu gihe we atariko yari abyiteze, biri mu byongereye ingufu abandi bahanzi bahuje injyana muri Gospel bityo bigatuma bareka kwitinya.

Uretse kuba yishimira urukundo yeretswe ashyira iyi album DVD ahagaragara, Willy yaboneyeho gushimira abakomeje kumuba hafi, by’umwihariko abagize uruhare mu gihembo cy’umuraperi mwiza w’umwaka yabonye muri Groove Award.









Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X