Monaco cosmetics

Ihuriro RNC na Benzinge Boniface mu gushaka kugurisha umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Impaka zimaze iminsi zivugwa mu gushaka aho umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ngo zari zishikiye kuri politiki kurusha ku kugendera ku kuri. Ngo Boniface Benzinge yahawe agatubutse n’ihuriro RNC kugira ngo Umwami adatabarizwa mu Rwanda. Ubu bucuruzi bukaba bwari bwihishwe inyuma na Rujugiro, Gahima Gerard, Gervais Condo na Gen Kayumba Nyamwasa

Nyuma y’aho Umwami Kigeli V Ndahindurwa atangiye, RNC ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda n’abaterankunga bayo barimo umunyemari Ayabatwa Rujugiro Tribert, umaze igihe uba muri Portugal baciye hirya no hino ngo Umugogo w’ Umwami Kigeli utajya gutabarizwa mu Rwanda bityo babone uko bawucuruza.

JPEG - 48.2 kb
Uhereye ibumoso ni Boniface Benzinge n’Umwami Kigeli uwo ufite micro mu ntoki

Ku ikubitiro bakoresheje Chancellor Boniface Benzinge wabanye n’Umwami Kigeli, ariko bakaba batari bacyumvikana kubera ko Boniface Benzinge yavuzweho kunyereza akayabo k’amadorali yose Kigeli yakoreye.

Undi wavuzwe muri ubu bucuruzi ni Condo Gervais na Gahima Gerard bagiye mu kiriyo boherejwe na Gen. Kayumba Nyamwasa ngo bakomeze kwenyegeza umuriro no gucamo ibice Umuryango w’Umwami Kigeli, bagamije kuburizamo igikorwa cyo kohereza mu Rwanda Umugogo w’Umwami Kigeli.

JPEG - 20.6 kb
Gervais Condo wahimbwe akazina k’Umuteruzi w’ibibindi

Aba ariko baje gukomwa mu nkokora na bamwe mu muryango wa Kigeli barimo Grace Ruzindana uba mu gihugu cya Canada, wari umaze kumenya imigambi ya Rujuguro na Kayumba Nyamwasa, ngiyo impamvu yatumye Condo Gervais yangirwa gukandagiza ikirenge hafi y’Umugogo w’Umwami, ubwo yasezerwagaho bwanyuma bavuga ko Condo ari Umuteruzi w’ibibindi kwa Kayumba, ko kandi ntamuteruzi w ‘ibibindi ureba umugogo w’Umwami.

Gahima Gerard wari inyuma ya Condo abonye ko Condo yirukaniwe ku muryango nawe aranyerera ntawamenye aho aciye.

Mugihe hari impaka mu muryango bapfa aho Umugogo w’Umwami Kigeli ugomba gutabarizwa Boniface Benzinge wari wariye irutubutse arihawe na Rujugiro, yakomeje gutsimbarara ko hagomba gukurikizwa icyifuzo Umwami yavuze akiriho kandi gikwiriye kubahirizwa, ko kandi no mu muco no mu mategeko ya Leta ngo bakurikiza ijambo rya nyuma umuntu yivugiye akiriho.

Benzinge yageze naho azana icyifuzo ko aho kugirango Umugogo wa Kigeli ujyanwe mu Rwanda wajya gutabarizwa muri Portugal ( Ibi ariko yari yabitumwe na Rujugiro).

JPEG - 23.3 kb
Gerard Gahima

Ubu bushyamirane bwakuruwe n’agatsiko kamwe k’umuryango w’Umwami Kigeli kagizwe na Gerard Rwigemera wahoze ari umu RADER ( Rassemblement Democratique Republicain ) bivuze ishyirahamwe riharanira demokarasi na repubulika, ryari riyobowe na Prospeli Bwanakweli mwene Nturo ya nyirimigabo ari nawe wagambaniye Rudahigwa, we na Rwigemera kuko batumvikanaga na Rudahigwa, bashakaga ubutegetsi, Rudahigwa amaze gupfa Kayibanda yabashyize muri Leta,yica Bwanakweli nyuma aza no kwica abaminisitiri be yari yashyize muri Leta.

Ubu bugambanyi bwa Gerard Rwigemera nibwo yakoze no kuri Kigeli afatanije na Marie-Claire Cyibukayire, Emmanuel….ngabo abakoreshwaga na RNC (Gen. Kayumba) na Rujugiro ari nabo bariye amafaranga atubutse kugirango Umwami Kigeli atazatabarizwa mu Rwanda.

Ngiyo intambara yakuruwe na RNC n’Umunyemari Rujugiro ari nabyo ibyaviriyemo Boniface Benzinge guhungira mu Bwongereza abonye ko bikomeye kandi icyifuzo cye gitewe ishoti. Benzinge yongeye kugaruka muri Amerika ahamagawe n’urukiko nk’umutangabuhamya cyane ko ari nawe wabanye na Kigeli kuva Nairobi kugera muri Amerika.

JPEG - 23 kb
Kayumba Nyamwasa

Nyuma y’impaka ndende higwa aho umugogo wa Kigeli ukwiye gutabarizwa byabaye ngombwa ko hitabazwa urukiko rw’Amerika rusuzuma inyandiko ya mushiki wa Kigeli uba i Nairobi Speciose Mukabayojo wifuzaga ko umugogo wa musaza we watabarizwa i Mwima mu Karere ka Nyanza mu Rwanda aho Kigeli yimiye ingoma akaba ari naho mukuru we ashyinguye.Ari nabyo urukiko rwahaye agaciro.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yategetse u Rwanda kuva kuwa 28 Nyakanga 1959 kugera ahiritswe ku butegetsi kuwa 28 Mutarama 1961 yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016.

Ndahindurwa wari ugize imyaka 80 y’amavuko, avuka ku Mwami Yuhi V Musinga n’Umwamikazi Mukashema, i Kamembe mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Mu 1944, Umwami Yuhi V Musinga ‘yatangiye’ mu buhungiro muri Zaire ubu yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo guhirikwa n’Ababiligi, asimburwa ku ngoma n’umuhungu we Rudahigwa, ahabwa izina rya Mutara III.

Ubwo Umwami Musinga yatangaga, Ndahindurwa yari umwana w’imyaka umunani. Yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Astrida ubu yahindutse Groupe Scolaire Officiel de Butare, akomereza i Nyangezi muri Zaire.

Nyuma y’uko umuvandiwe we kuri Se, Mutara III Rudahigwa atanze bitunguranye ubwo yari yagiye kwivuriza i Bujumbura, kuwa 25 Nyakanga 1959, nyuma y’iminsi itatu byatangajwe ko Ndahindurwa abaye Umwami w’u Rwanda afata izina rya Kigeli V, icyo gihe akaba yari afite imyaka 23. Atanze yari akiri ingaragu kuko kugeza magingo aya yari atarashaka.

Kigeli V Ndahindurwa yabaye umwami kugeza tariki 28 Mutarama 1961, ubwo yahirikanwaga n’ingoma ya cyami ndetse Kamarampaka yemeza ko ingoma ya cyami isezererwa hakimikwa Repubulika. Yakuweho na Mbonyumutwa ubwo we (Kigeli V) yari yagiye i Kinshasa, aho yagombaga kubonana n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dag Hammarskjöld.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X