Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ihurizo: Ese urukiko rurafata umwanzuro ki ku bana 4 bagaragaye mu rubanza rw’abaregwa iterabwoba ?

Urukiko rukuru urugereko rushinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwagejejweho abaregwa ibyaha by’iterabwoba bane bataragira imyaka y’ubukure. Ese urukiko ruzafata umwanzuro ki ruzemerera kubaburanisha n’abantu bakuru? Cg bazashyikirirwa inkiko zigenewe abana.

Ibi byagaragajwe mu iburana ryabaye kuri uyu wa kabiri. Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko Rukuru, Urugereko rushinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ko mu bafungiwe icyaha cy’iterabwoba abana bane bataragira imyaka y’ubukure muri aba bana bane hakaba harimo n’ufite imyaka 14 witwa Uwamahoro Salima, w’imyaka 14.

JPEG - 39.2 kb
Abaregwa iterabwoba harimo abana batarageza ku myaka y’ubukure

Uwamahoro n’aba bagenzi be 4 bari mu bantu 10 bari baragaragarije uru Rukiko ko bataruzuza imyaka y’ubukure, bityo bagasaba ko bataburanishwa narwo ku byaha bakurikiranyweho barugaragariza ko rutabifitiye ububasha.

Mu kuvuga kuri iyi ngingo Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko bwasanze muri aba bantu 10 abatujuje imyaka y’ubukure ari uyu Uwamahoro Salima, Nkundirimana Hussein w’imyaka 16, Twizere Hussein Al-Bashil (wari ufite imyaka 17 hakorwa icyaha aregwa) hamwe na Tuyizere Hassan nawe w’imyaka 17.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Uwamahoro nta hantu na hamwe hagaragaza umwirondoro we, ariko ko ubwo yabazwaga haba muri Polisi ndetse no kuri Parike yagiye agaragaza ko yavutse mu 2002, bityo ko afite imyaka 14.

Umushinjacyaha yavuze ko bitewe n’uko Uwamahoro agaragara ibi batabishidikanyijeho ndetse ko no mu byo yasubije ko nta kwibeshya kurimo ku myaka ye ko humvikanamo ko akiri umwana.

Ku witwa Nkundirimana Hussein we havuzwe ko icyemezo cy’amavuko cye kigaragaza ko yavutse kuwa 23 Nyakanga 2000, naho Tuyizere Hassan we kikagaragaza ko yavutse mu 1999.

Kuri Twizere Hussein Al Bashir we ubushinjacyaha buvuga ko bwari bwarabuze umwirondoro, ariko ko yavutse mu 1998.

Kuri uyu Tuyizere Hassan, Ubushinjacyaha bwavuze ko mu kubaza mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), basanze ntaho agaragara, bigashoboka ko atarigeze yandikwa hagendewe ku hantu avuga ko yari ari igihe yagombaga kwandikwa.

Ubushinjacyaha nawe bumubara nk’uwafashwe atujuje imyaka y’ubukure.
Hari abo ubushinjacyaha bugaragaza ko atari abana.

Hari abari baragaragaje ko ari abana, ariko ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko ibyemezo byabo byerekana ko ubwo bafatwaga bari bujuje imyaka y’ubukure.
Muri bo harimo: Mukayisire Mar’wah Pamela, Habimana Amza, Manirafasha Assumani na Tuyisenge Hussein, nabo mu iburanisha ry’ubushize bari baburiwe umwirondoro.

Umushinjacyaha yavuze ko aba bose indangamuntu zabo zabonetse, kandi ko bakuze.

Yatanze urugero ku witwa Habimana Amza avuga ko abazwa we yari yaragaragaje ko yavutse kuwa 1 Mutarama 1997, ariko ko NIDA yo igaragaza ko ku ndangamuntu ye, ubushinjacyaha bwerekanye na kopi yayo, ko yavutse kuwa 1 Mutarama 1994, bityo ko afite imyaka 23 n’amezi 3.

Aha umushinjacyaha yavuze ko ibi byereka urukiko ko Habimana atafatwa nk’umwana, ko afite imyaka y’ubukure.

Mukayisire Mar’wah Pamela nawe Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo yavuze abazwa nta tandukaniro bifitanye n’ibyo NIDA yagaragaje ko afite imyaka 20 n’amezi ane, nawe akaba afatwa nk’uwari ufite imyaka y’ubukure ubwo hakorwaga ibyaha aregwa.

Hari abandi bagaragarije urukiko ko nabo batujuje imyaka; harimo Dukundimana Ramazani wavuze ko yavukiye mu Burundi mu mwaka wa 2000, ariko Ubushinjacyaha bwavuze ko NIDA igaragaza ko yavukiye mu Rwanda, mu 1997.

Bamwe mu bavoka basabye Urukiko kuzasuzumana ibi bibazo by’imyaka ubushishozi bagaragaza ko NIDA hari ubwo ijya yibeshya ku myirondoro, aho umwe mu bavoka yavuze ko hari urubanza ari kuburaniramo umuntu rumeze nk’urwo.

Umucamanza Muhima Antoine, usanzwe ari Perezida w’Urukiko Rukuru, Urugereko Rushinzwe Gukurikirana Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, wari uyoboye inteko y’iburanisha, yavuze ko iyi ngingo ipfundikiwe.

Yasabye ababyeyi n’abandi bafite ibyangombwa by’abaregwa bindi bigaragaza amatariki nyayo y’amavuko yabo bazabishyikiriza Urukiko mbere y’uko rusoma umwanzuro warwo.

Umwanzuro yavuze ko uzasomwa tariki 13 Mata 2017, saa tanu z’amanywa.
Uretse iyi ngingo, urukiko rwanasuzumye ingingo y’uko urubanza rwabera mu muhezo cyangwa mu ruhame, nayo ikazafatwaho umwanzuro ku wa 13 Mata.

Kanda munsi usome inkuru yabanjirije iyi

http://imirasire.com/Ntibyari-byoroshye-hagati-y-ubushinjacyaha-n-abashinjwa-iterabwoba-mu-Rwanda.html

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

modeste - 4/04/2017 saa 16:58

nimodeste. Congo. Ruba ya. ubuyozi nibushishoze harabiyoberanya
Kanda hano umusubize

modeste - 4/04/2017 saa 16:58

nimodeste. Congo. Ruba ya. ubuyozi nibushishoze harabiyoberanya
Kanda hano umusubize

modeste - 4/04/2017 saa 16:58

nimodeste. Congo. Ruba ya. ubuyozi nibushishoze harabiyoberanya
Kanda hano umusubize

modeste - 4/04/2017 saa 16:58

nimodeste. Congo. Ruba ya. ubuyozi nibushishoze harabiyoberanya
Kanda hano umusubize

modeste - 4/04/2017 saa 16:57

nimodeste. Congo. Ruba ya. ubuyozi nibushishoze harabiyoberanya
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X