Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ikarita y’umutuku yahawe Muvandimwe yatumye umutoza Seninga amwishyiramo

Nyuma y’uko kuri uyu wa gatandatu taliki 3 Ukuboza rwambikana hagati ya Polisi Fc na Kirehe Fc bikarangira ari 1-1, umutoza Seninga ntiyashimishijwe n’amafuti Myugariro we Muvandimwe Jean Marie yakoze bikamuhesha ikarita itukura.

Uyu mutoza akaba atashimishijwe n’ikarita yahawe myugariro we, Muvandimwe Jean Maria wakandagiye umukinnyi wa Kirehe FC ku bushake, bikamuviramo guhabwa ikarita itukura ndetse Police FC isoza umukino ari abakinnyi 10 mu kibuga, bikaba ari kimwe mu byatumye badatsinda umukino.

Aganira n’itangazamakuru Seninga yagize ati” “Reaction yakoze ntabwo yanshmishije na gatoya, twari tukiri mu mukino, ntabwo yagombaga gukora ririya kosa kuko arikoze ntacyo byamumarira. Navuga ko yakoze ibintu bitari byiza, ndetse nanjye nzamushakira igihano njye ku bwanjye.”

Ibi byatumye ashimangira ko uyu musore agiye guteganyirizwa ibihano mu gihe umutoza wa Kirehe "Hamiss Sogonya" yavuze ko bugukiye mu makosa iyi kipe yagaragaweho.

Hamiss yagize ati"Navuga ko impinduka nakoze, gusimbuza nakoze kwatumye mbona kiriya gitego, kuko wabonye ko maze gusimbuza hagati, bahise bakuramo Mohamed [Mushimiyimana] niryo kosa bo bakoze. Mohamed ni we wari watuzengereje cyane, ariko amaze kuvamo Kirehe yakinnye umupira wayo.”

Kugeza ubu, Police FC ikaba yagize amanota 14 ku mwanya wa kabiri mu gihe ikipe ya Kirehe FC ifite amanota 10 ku mwanya wa gatandatu n’amanota w’ikirarane. 11 n’umukino umwe.

Ndacyayisenga Fred@

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Sinzababanza - 14/12/2016 saa 20:50

Mumuhane Atazojyera Murakoze
Kanda hano umusubize

Sinzababanza - 14/12/2016 saa 20:47

Uwo Mukinnyi Mumuhane Ubutaha Atazojyera Murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X