Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ikinamico mu kwimika Umwami uzasimbura Kigeli V.

Mu gihe umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa wagezwaga mu Rwanda aho azatabarizwa, abahindiro barangajwe imbere n’uwari umunyamabanga we, Boniface Benzige bari bahugiye mu kwimika undi mwami ugomba kumusimbura kuri ubu akaba yamaze no gutangazwa n’ubwo aba bahindiro bavuga ko hari ubwiru bugikurikizwa.

Murumuna wa Kigeli V Ndahindurwa witwa Bushayija Emmanuel niwe watangajwe ko yagizwe umwami w’u Rwanda, akaba azitwaYuhi VI nk’izina ry’ubwami gusa Benzige yirinze kuvuga aho uyu mwami yimikiwe bitewe mu byo yise umutekano w’abiru.

PNG - 471.9 kb
Boniface Benzige wahoze ari umunyamabanga wa Kigeli V

Benzige yagize ati “Ndabashimiye, mutubwirire Abanyarwanda ko himye undi mwami kandi akazaba ari umwami wemewe n’amategeko, niturangiza imihango ya ngombwa tuzamutanga agire icyo abwira abantu gusa kwari ukugirango mutabona ko Abanyarwanda basigaye nta mwami”

Uyu mugabo wimitswe yavutse mu mwaka wa 1960, ni mwene Bushayija wa Yuhi Musinga, azitwa izina ry’ubwami rya Yuhi VI kuko akomoka kuri Yuhi wa gatanu, ni murumuna w’umwami uherutse gutanga (Kigeli V)

Benzige kandi yirinze gutangaza umubare w’Abiru bimitse Yuhi VI mu rwego rwo kwanga kumena amabanga y’Abiru, ati “Kuva mu mihango ya kera ibyo ni ibintu byo mu mabanga y’Abiru”

Ese ibi bikurikije amabwiriza y’Ubwiru?
1. Kuva kuri kigeli V Rwabugiri ubwiru bwategetse ko nta Mwami w’urwanda uzosngera kwimikwa cg se gutabarizwa hakurya ya Nyabarongo( Nyabarongo ivugwa n’iyi itandukanaya umujyi wa Kigali n’amajyepfo). Iri bwiriza ryahise rinemeza ko umwami azajya yimikirwa i Mwima ndetse akaba ari naho atabarizwa.

2. Ikindi kandi Benzige Boniface nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko ari mu bimika umwami dore ko bamaze n’igihe badacana uwaka.

3. Ubwiru nibwo bwamenyeshaga Umwami wimitswe kuri uwo munsi ntago yateguzwaga.

Kigeli v yatangiye mu mahanga, uyu wimitswe nawe yimikiwe ahantu hatazwi ariko hatari mu Rwanda, ibintu bisa nk’ikinamico kuri aba bami bavuga ko baba ari ab’u Rwanda mu gihe iki gihugu kizwi ku isi yose no mu muryango w’Abibumbye ko kiyoborwa mu buryo bwa Repubulika aho kuba mu buryo bwa cyami.

JPEG - 30.3 kb
Itangazo ryasinyweho na Boniface Benzige

Amateka agaragaza ko iyo umwami yabaga yatanze mu Rwanda hari imihango ikomeye yagombaga gukorwa.

Igihugu cyagombaga kujya mu cyunamo bigaragara ko cyacitse umugongo. Icyo gihe ntawashoboraga gukora ubukwe, imfizi n’imbyeyi byaratandukanywaga.

Abagore n’abagabo bogoshaga imisatsi yose bakamaraho.

Umugogo w’umwami Kigeli wa Gatanu Ndahindurwa uzanywe mu Rwanda nyuma y’iminsi ine gusa urukiko rutegetse ko azatabarizwa I Mwima ya Nyanza yimikiwe

Uwo mwanzuro umucamanza yawufashe nyuma y’iminsi ibiri yumva ubuhamya bw’abagize umuryango w’umwami bafashe icyemezo cyo kwitabaza inkiko, nyuma yuko bananiwe kumvikana aho umugogo w’umwami watabarizwa.

Umwami wimye, Yuhi VI Bushayija, ari mu batifuzaga ko umwami Kigeli atabarizwa mu Rwanda.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X