Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Imbabazi zasabwe na Papa Francis ziracyarimo icyuho – Dr Bizimana

Umunyamabanga wa komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene aratangaza ko ubutumwa bwa Papa Francis nubwo ari bwiza burimo icyuho kuko nta kintu avuga ku bihayimana bapfobya banahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ipfobya n’ihakana ntaho ritaniye na Jenoside ubwayo.

Ibi yabitangaje kuri imwe mu maradiyo ikorera hano mu Rwanda aho yagarutse ku mbabazi ziherutse gusabwa na Papa Francis avuga ku ruhare rwa kiliziya gaturika muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

JPEG - 51.1 kb
Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

Dr Bizimana avuga ko imbabazi za Papa Francis zigaragaza ko ari umuntu ukurikiza ukuri kandi washishoje akabona uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu byabaye mu Rwanda, cyane cyane ibikorwa bya Musenyeri Class na Padiri Perraudin bandikaga inyandiko z’urwango mu izina rya Kiliziya.

Icyakora ashimangira ko ubutumwa bwa Papa Francis nubwo ari bwiza burimo icyuho kuko nta kintu avuga ku bihayimana bapfobya banahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ipfobya n’ihakana ntaho ritaniye na Jenoside ubwayo.

yavuze ko ari intambwe ikomeye Papa yateye kuko yasabiye imbabazi Kiliziya yose, bitandukanye n’ibyari byakozwe n’Abasenyeri Gatolika mu mpera z’umwaka ushize.

Yagize ati “Ni intambwe nziza Papa umuyobozi wa Kiliziya Gatolika yateye kuko duhereye nko muri 96 Papa Yohani Pawulo II, yari yasabye ko Kiliziya y’u Rwanda ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagira ubutwari bwo kwemera uruhare rwabo ndetse bakanabisabira imbabazi.”

JPEG - 51.7 kb

Akomeza avuga ko imbabazi za Papa zigaragaza ko yemeye ko Kiliziya nk’urwego hari uruhare ifite muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hari ibyaha yishinja inasabira imbabazi.

Yagize ati “Iyo niyo ntambwe ya mbere tubona ikomeye, kwemeza ko urwego rwa Kiliziya hari aho rwateshutse no kwemera ko mu bihayimana harimo abantu bakoze Jenoside. Ni intambwe nziza tubona ishobora gufasha mu gukemura icyo kibazo abantu benshi banengaga.”

Hari abihayimana bagiye bakatirwa n’inkiko nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Bizimana asanga imbabazi za Papa Francis zishimangira ibyo inkiko zamaze kwemeza bamwe barimo; Padiri Seromba Athanase wahanishijwe igihano cya burundu n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, ababikira b’i Sovu baciriwe urubanza mu Bubiligi, abapadiri bari mu Rwanda n’abandi.

Hashize imyaka 21 Papa Yohani Pawulo II asabye ko abihayimana bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku giti cyabo, bagomba kugira ubutwari bwo gukurikiranwa mu nkiko kandi bakabyemera.

Bizimana avuga ko icyo Kiliziya yo mu Rwanda n’izo mu mahanga zitakoze icyo gihe ari ugufasha abo bihayimana gutera iyo ntambwe kuko hagiye habaho kubarinda. Atanga urugero rwa Padiri Munyeshyaka ukomeje gukingirwa ikibaba na Kiliziya yo mu Bufaransa.

Yongeraho ko imbabazi za Papa Francis zitandukanye na ziriya za Yohani Pawulo II, kuko yemeye ko Kiliziya nk’umuryango yateshutse ku nshingano zayo.

Yagize ati “Papa Francis icyo akoze ni ugutera indi ntambwe ivuga ko abihayimana bakoze ibyaha ku giti cyabo bagomba no kubikurikiranwaho ariko noneho Kiliziya nk’umuryango, nk’urwego, nayo ifite ibintu yateshutseho igomba kwemera nk’aho ari uruhare rwayo ikarwakira, ikarusabira imbabazi, rugakurikiranwa. Iyo niyo ntambwe ikomeye.”

Kiliziya Gatolika isabye imbabazi mu gihe Abanyarwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi. Bizimana asanga byaratinze kuko hari abantu benshi bitabye Imana barimo abacitse ku icumu bari barifuje ko izo mbabazi za Kiliziya zisabwa.

Yagize ati “Kuba imbabazi zisabwe nyuma y’imyaka 23 byagombye kuba byarakozwe kera, mbona byaratinze, gusa n’ubundi ikiruta ni uko byaba kurusha y’uko byari gukomeza uko biteye.”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

yegoko Rwanda! aha! nzabandeba....
Kanda hano umusubize

umutesi ange - 24/03/2017 saa 11:54

njendumva papa ibyoyakoze bikwiriye icyaha nigatozi kuwagikoze rero papa ntiyasabira abapfobya jenoside kuko nimwebw mugombakubakurikirana kobaharise mukabamubazi kukimytabakurikirana mbese abayipfobyabose nabasengera murigatorika ahaaabirabe ibyuya
Kanda hano umusubize

Gakurazo - 24/03/2017 saa 04:12

Njyewe ntegereje igihe bari basenyeri bi Gakurazo bazashyingurirwa mu cyubahiro ndetse tukamenya uwabishe nuwatanze itegeko ryo kubica.
Kanda hano umusubize

Seka - 23/03/2017 saa 23:52

Uriya muyobozi wa Ibuka sinzi niba yumvaga imbabazi Paapa yasabye zitarebaga Abapadiri babatutsi biciwe muri za kiliziya hirya no hino mugihugu.Ubwose aratekerzako uwo Paap yari kwibagirwa cyangwa ko ataziko hari n'abasenyeri biciwe i Gakurazo?Ibyo agomba kumenya ni uko ibyo gutekenika Kiliziya bitayireba
Kanda hano umusubize

nahimana - 23/03/2017 saa 23:10

Egoko rwanda.
Kanda hano umusubize

Karenzi - 23/03/2017 saa 03:03

Erega Bizimana aciye amazi ibyakozwe na H.E !?!?!?
Kanda hano umusubize

emy - 23/03/2017 saa 02:21

ariko urasetsa gaturika ntagihe itishe abantu yishe abo bitaga abaporoso intambara zitwa cruazade ukuntu bagenje musinga Rukara RWA bishingwe cyakora yesu azaza ahane yihanukiriye kuko banze kwihana biriya papa yavuze nuburya gusa turabimenyereye
Kanda hano umusubize

umutoni - 23/03/2017 saa 01:36

hanyuma se wowe uvuga ko jenoside YAKOZWE NA BAHUTU wabwira niba KAJUGA ROBERT WAYOBORAGA INTERAHAMWE YARI UMUHUTU ? YEGO IBYO UBVUGA HARIMO UKURI ARIKO SI ABAHUTU BOSE BAKOZE JENOSE ARIKO UNIBUKE KO HARI ABATUTSI BIBIPFAMUTIMA BISHE BENEWABO NDETSE UMUYOBOZI MUKURU WI NTERAHAMWE YARI UMUTUTSI KAJUGHA ROBERT NDETSE FAMILLE YE MU GIHE HABAGA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YAHISE AYIHUNGISHIRIZA MURI HOTEL MILLE COLLINE ARIKO AHO GUSABA PAPA KO ASABA IMBABAZI KUKI LETA IDATEGEKA ABAHUTU GUSABA IMBABAZI .... NUKUBATINYA NONE MBABAZE KUKI LETA IHATIRA ABATIUTSI GUTANGA IMBABAZI YEGO NIBYIZA CYANE ARIKO YARIKWIYE NO GUSABA KO ABAHUTU BASABA IMBABAZI NDETSE BAGAHINDURA IMVUGO BAKAJYA BAVUGA KO JENOSIDE YAKOREWE ABATATUTSI IKOGWEA NI NTAGONDWA ZA BAHUTU .......... ese kajuga robert mujya mumenye ibye kuki nacyo bajya bavuga kuri kajuga jye mora byibaza
Kanda hano umusubize

gakwaya damas - 23/03/2017 saa 00:47

Imana ishimwe cyane
Kanda hano umusubize

citoyen - 23/03/2017 saa 00:41

hhhhh Noneho Kazungu nawe rwose uranyumije!
Kanda hano umusubize

kazungu - 22/03/2017 saa 23:00

Genocide yakozwe n'abahutu nibo bagomba gusaba imbabazi,Papa rero ntabwo ari umuhutu niyo mpamvu yasabye Imana imbabazi nk;umuntu wese ushyira mu gaciro wababajwe nibyabaye mu gihugu cyacu.
Kanda hano umusubize

Ndacyayisenga - 24/03/2017 saa 05:21

Uwowakozejenosidenibandekutabasobanuye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X