Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Imikino ya 1/8 y’igikombe cy’Amahoro mu Rwanda yigijwe imbere

Mu gihe imikino y’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro mu Rwanda ikomeje kurushaho kuryohera abakunzi bayo ni nako hakomeje kugaragara impinduka zitandukanye haba mu bakinnyi ubwabo ndetse no mu bategura amarushanwa,aho ku ikubitiro imikino ya 1/8 yigijwe imbere y’igihe cyari cyateganyijwe.


Bitandukanye n’ibyari byatangajwe mbere, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryigije imbere imikino ya 1/8 cy’igikombe cy’amahoro yagombaga gutangira tariki ya 13 n’iya 14 z’ukwezi gutaha kwa Gatanu.

Iyi mikino ibanza ikaba yimuriwe tariki ya 10 n’iya 11 Gicurasi 2017, mu gihe iyo kwishyura izakinwa iminsi ibiri gusa nyuma yo gukina imikino ibanza!

Ikipe ya La Jeunesse ikaba yujuje umubare w’amakipe 16 azakina 1/8 nyuma yo gusezerera Aspor FC ku bitego 2-1 n’ubwo yari yatsinzwe igitego 1-0 mu mukino wa 1/16 wabaye kuri uyu wa Kane.
Uko amakipe azahura muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro

Imikino ibanza ya 1/8

Tariki ya 10 Gicurasi 2017

Musanze Fc vs Rayon Sports (Musanze, 15:30)
Sunrise Fc vs APR Fc (Nyagatare, 15:30)
Mukura VS vs AS Kigali (Huye, 15:30)
Marines Fc vs SC Kiyovu (Umuganda, 15:30)
AS Muhanga vs Bugesera Fc (Muhanga, 15:30)
La Jeunesse vs Amagaju Fc (Mumena, 15:30)
Police Fc vs Gicumbi Fc (Kicukiro, 15:30)

Tariki ya 11 Gicurasi , 2017

Etincelles Fc vs Espoir Fc (Umuganda, 15:30)

Imikino yo kwishyura

Tariki ya 13 Gicurasi , 2017

Rayon Sports vs Musanze Fc (Kicukiro, 15:30)
APR Fc vs Sunrise Fc (Amahoro Stadium, 15:30)
AS Kigali vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15:30)
SC Kiyovu vs Marines Fc (Mumena, 15:30)
Amagaju Fc vs La Jeunesse (Nyagisenyi, 15:30)
Bugesera Fc vs AS Muhanga (Bugesera, 15:30)
Gicumbi Fc vs Police Fc (Gicumbi, 15:30)

Tariki ya 14 Gicurasi 2017

Espoir Fc vs Etincelles (Rusizi, 15:30)

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 30/04/2017 saa 07:16

KUBERIKIMWABYEGEJEYO?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X