Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Impamvu igaragaza ko gushyira mu bikorwa Jenoside ku itariki ya 7 Mata byateguwe

Habura iminsi micye ngo jenoside yakorewe Abatutsi itangire kuri Radio ya MRND yitwaga RTLM hari hari kuvugira umunyamakuru wari uzwi ku izina rya Cantano yivugiye ubwe ati muri kigali ku mataliki 03-04/04/1994 i Kigali hagiye kuba akantu arongera aravuga ngo naho ku mataliki ya 07/04/1994 akazaba ko kazaba ari karundura.

JPEG - 17.4 kb
Habimana Kantano umwe mu banyamakuru ba RTLM yari afite amabanga kuri Jenoside

Ibi ubigedeyeho birahita bikwereka ko nta kabuza MRND yari izi umupangu wo kurimbura Abatutsi ahubwo bagashaka igitambo cy’inzira bari bucemo kugira ngo babigereho

Ese kuki bahisemo kwica Habyarimana nk’igitambo?

Impamvu nta yindi nuko Habyarimana, inkotanyi zari zaramushyizeho igitutu ndetse zikaba zari zamutsinze biciye mu nzira ya diplomatie, abayobozi ba MRND nka Ngirumpatse Matayo hamwe na Karamira Foroduwari ndetse n’abasirikare bari bakomeye nka Col Bagosora ntibigeze bifuza ko u Rwanda rwagira amasezerano n’inkotanyi yo gusangira ubutegetsi, bityo bituma bishyiramo Habyarimana wemeye kujya muri ayo masezerano.

N’ubwo nawe yayagiyemo bitamufasheho cyane nk’uko yabivugiye muri mitingi yakoranye n’interahamwe ubwo yagiraga ati" ndabizi ko banyanga ngo kuko nasinye amasezerano y’amahoro n’inyenzi arongera aravuga ngo none se amahoro ari mu mpapuro? ati nizeye interahamwe"

Jenoside kuba yarateguwe ibimenyetso ni byinshi cyane none se wakwibaza ukuntu indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa abantu mu gihugu hose batangiye kwicwa bamuzira yewe abenshi bari bataranamubona.

Abenshi mu bahamya ko Jenoside yateguwe no gutangira kuyishyira mu bikorwa ku mugaragaro bashingira kuri ibi bibazo.

1.Intwaro zari ziri mu baturage bazihawe ryari? ama liste yabagombaga kwicwa yakozwe ryari? Uwari Perezida icyo gihe Dr Sindikubwabo akimara kujya kuri uyu mwanya akangurira abanyabutare kwica ikitwa umututsi wese?

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 19/04/2017 saa 12:02

NTA N'UBWO JENICIDE YAKORW ITATEGUWE NGO ISHOBOKE
Kanda hano umusubize

BUGINGO - 7/04/2017 saa 12:52

IBI NUKULI NAJYE SINIYUMVISHA UKUNTU INDEGE YARASWA AKO KANYA BAGAHITA BAKORA UBWICANYI BWAGASHINYAGURO,GENOCIDE YARATEGUWE IBIMENYETSO BIRIGARAGAZA.
Kanda hano umusubize

Nizeyimana - 7/04/2017 saa 07:13

Kwibuka Ni Ngombwa Ariko Tuge Tureka Inzika Kuko Ntabwiyunge Twageraho!!! Erega Ntawutarabuzuwe.
Kanda hano umusubize

Ikibasumba - 7/04/2017 saa 01:12

Indege ya Habyara yahanuwe nande ko utavuze izina rye? Aha niho umuntu ava yiha agaciro cg akakitesha mu mwuga we ubwose nkuwayihanuye iyo asomye iyi nkuru ubu yagufata gute kandi konzi ko yayisomye!!!!!!!uzongere ushishoze neza.
Kanda hano umusubize

Nkusi - 9/04/2017 saa 08:19

Yahanuwe n abahutu babahezanguni bashakaga kumara amabatutsi nokwanga gusangira ubutegetsi ninkotanyi. Ibimenyetso: 1. Uburyo umuryango wa Habyarimana naba Bagosora naba GP bahereye iyo saha ya sambiri bica abantu, kandi bafite list. 2. Iryo joro nibwo abafaransa 2 barimo ni umunyamakuru bahise bicwa kuko bari bafite amakuru kwihanurwa ry indege. 3. Umuganga wumuzungu waruri i kanombe avuga ko igisasu yacyymvise gihaguruka, iyo gituruka Masaka ntacyo yarikumva.
Kanda hano umusubize

Rwasa.ferederic - 6/04/2017 saa 22:04

Abakoze.jenoside barahemutse.uwomugabo.niyihane hakirikare.
Kanda hano umusubize

- 6/04/2017 saa 20:03

Abanyarwanda Turaziranye Nibyabaye Turabizi Gusa Duhinduka Nki Kiyaga Nuburyarya Tubuziranyeho Ndetse Namateka Tuyaziranyeho
Kanda hano umusubize

Question? - 6/04/2017 saa 17:46

None se ko Arusha babuze uwayiteguye, kuki mutabahaye ibimenyetso?
Kanda hano umusubize

Nkusi - 9/04/2017 saa 08:12

Kuba Arusha harabuze uwayiteguye ungira ngo se nuko adahari, wowe se noba uzi ubwenge utekereza ko kwica abana barenga ibihumbi 30 kumunsi bidategutwa, nokwica umwe gusa bitegurwa igihe. Impamvu zirazwi zatumye arusha yitwara kuriya ibyabaye murwanda bifite abanyaburayi babishyigikiye kandi bafite imbaraga nanubu baracyahari kandi barwana kwizina ryabo, kuko murwanda ntaruganda rukora imbunda amasasu cg imipanga yamaze abatutsi, ibyabereye arusha nyine ntawe utabona impamvu byabaye ni munyungu zibihugu byibihangange bidashaka kwerekana ko byarebereye ibindi bigatanga inkunga nibitekerezo mukurimbura Abatutsi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X