Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Impamvu u Burundi bwanze imfashanyo ya PAM yashyizwe ku mugaragaro


Leta y’u Burundi yamaze gutangaza ko impamvu yanze imfashanyo y’ibishyimbo ya PAM ari uko amakamyo yayizanye yari aturutse mu Rwanda kandi ko iki gihugu kigira uruhare mu guhungabanya umutekano w’u Burundi.

Ibi ni ibyatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Pierre Nkurikiye ubwo hatangwaga amabwiriza y’uko amakamyo yazanye ibyo biribwa yasubizwa mu Rwanda. Ibyo bikaba byarabaye ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki ya 25 Mata 2017.

Pierre Nkurikiye avuga ko yikanga ko u Rwanda rwahungabanya umutekano w’u Burundi.

JPEG - 79.6 kb
OP 1 Pierre Nkurikiye umuvugizi w’igiporisi cy’u Burundi

Aganira na Radio Ijwi rya Amerika, Pierre Nkurukiye, umuvugizi wa Polisi mu Burundi, yavuze ko u Rwanda rwagiye rugira uruhare mu guhungabanya umutekano mu Burundi bityo bakaba batakwemera imigenderanire iyo ari yo yose kubera impamvu z’umutekano wabo.

Ku rundi ruhande, PAM ivuga ko kugirango ibashe kugeza iyi mfashanyo mu Burundi, bizasaba ko babanza kujya kuzenguruka mu bindi bihugu kugeza ubwo bazabasha kunyura ku mupaka w’ u Burundi na Tanzania, kandi ibyo bikaba bihenze cyane kuko kubitwara gusa bizatwara asaga mikiyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, bityo bikaba bizatuma imfashanyo yagenerwaga abarundi bari mu kaga k’inzara n’amapfa igabanuka.

JPEG - 22.8 kb
Abayobozi ba PAM mu Burundi bavuga ko kunyuza amakamyo y’ibiribwa ahandi hatari mu Rwanda bizahenda cyane kandi bizagabanya ingano y’imfashanyo igomba gutangwa

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamo agatotsi mu ntangiriro z’umwaka wa 2015, ubwo Perezida Kagame yahuraga na Perezida Nkurunziza w’u Burundi bakaganira ku by’impunzi zari zitangiye guhungira mu Rwanda ariko bakaba batarabyumvise kimwe kuko Nkurunziza yifuzaga ko zirukanwa mu Rwanda, Kagame akabona hakwiye gushakirwa umuti icyatumye zihunga.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Masumbuko - 27/04/2017 saa 16:46

Kuki abarundi bataretse izo modoka bakaziherekeza bakajya kuzipakururira mu kigo cya gisirikari maze inkotanyi zikabona uko intama zambarwa!????ubwenge bwari bwiza iyo bumenywa n,umwe.Imodoka zagombaga kugera k,umupaka bakaziha abashoferi b,abarundi cg buri shoferi akajyana n,umusirikari w'umurundi,ubundi zikajya ziruhukira mu kigo cya gisirikari.
Kanda hano umusubize

iradukunda eliane - 27/04/2017 saa 11:44

Biratwengeje kabisa gusa ndumva abanyagihugu aribo bafise ingorane mais abatabifise mwinyungu tubirabishe amaso tubihezagirishe ingohe nayahandi biragoye nyarucari azokwana atahira urwarwa mumyiyamamazo kimwe barundi benewacu uwuza kuba muburunfi agira amaso ntagira amatwi
Kanda hano umusubize

kambali - 27/04/2017 saa 05:21

inzara iri mu Rwanda iruta iri i burundi uretse ko mu rwanda guhisha ukuri ubuyobozi bwabigize intego.. abanyarwanda bahungiye muri uganda babisobanura neza.. Leta y'u Rwanda nitange ibyo bishyimbo mu baturage bayo bashonje..
Kanda hano umusubize

ngagara - 27/04/2017 saa 09:21

Haah! Ubwo ngo nawe ukaba uvugiye u Burundi rero nk'aho wabitumwe? Jyana iyo nzara yawe aho uri, naho u Rwanda rwo urureke kuko warubuze.
Kanda hano umusubize

bosco - 27/04/2017 saa 14:48

ariko se muvandimwe uretse kubeshya koko niyo mu rwanda haba inzara ushatse kuvuga ko dukeneye kurya imfashanyo zabarundi???? utageze we ntagereranya ubu ntabwo wemera ko hari icyo tubarusha nubwo ntabyera ngo de!!! ariko ntabwo duhwanye nabo pe!
Kanda hano umusubize

Hagenimina - 28/04/2017 saa 05:47

yewe nyakubahwa, reka dusobanukirwe ibintu neza. ago makamyo ntabwo nubundi apakira ibishyimbo byejejwe nabanyarwanda. uretseko PAM IFITE depot MU RWANDA KD MU RWANDA NAHO BIGARAGAYE KO BAKENEYE GUFASHWA, BAFATA MURI IZO DEPOT BAKABAFASHA. SIMVUZEKO TUTABIKENEYE, AHUBWO NTITUBIGARAGAZA. NAHO PAM IGURA MU MASOKO ATANDUKANYE, IKADEPA AHANTU HATANDUKANYE.
Kanda hano umusubize

depaul - 27/04/2017 saa 04:32

abarundi muve mubyo murimo muzicwanubu jiji jye ndunva urwanda ntabwo rwafata umwanya wo kubatekereza nkuko ntakintu mwatumaririra usibye gusebanya no kwicana
Kanda hano umusubize

jeph, - 26/04/2017 saa 12:00

by,muzuka,uvuzukuri,inkotanyi,zakoresheje,ubwengebwishi,mugufatigihu,hamo,itsembabwoko iburundi,bishobora,kuzigora,
Kanda hano umusubize

bad black - 26/04/2017 saa 11:34

yes kigira itangiriro ni iherezo i asure you as God lives yo tim e is over,if cant solve yo problems we shall intervene its just a matter of time wait u will see.
Kanda hano umusubize

bigabo - 26/04/2017 saa 11:18

Hari hageze ko Imipaka ihuza ibi bihugu yafungwa maze tukazareba ak'imbwa n'abahigi, naho Abarundi mubareke n'ubundi ngo ugaburira Umwijusi Bararwana
Kanda hano umusubize

joe - 26/04/2017 saa 10:44

turimagabo ahiburundi ivyomukora tubahanze amaso
Kanda hano umusubize

Nike - 26/04/2017 saa 10:27

Ariko sharif waba umupfu uranyagwa, ngo uwagiz'ate ? Wagiye uvuga ibyo uzi, mwabafashije iki ? Biriya bihuru mwabatayemwo niyo mfashanyo uvuga, ikindi mwashatse ko inyamanswa z'ishyamba zibarimbura, ariko ya Imana y'abanyarwanda ikinga ukuboko maze ibaha amaboko, ibihuru mwari mwaratinye babihindura nyabagendwa biba umujyi. None urabwejagura ngo uravuga amahomvu. Niko utazi interahamwe uburundi bucumbikiye n'inde ? On vous attend avec plaisir, ubundi tukaberaka. Abanyarwanda mwambuye uburenganzira bwo kwiga banganiki ? Ni byinshi tubigiyemwo nitwabimara kuko ubugome mwerekanye burenze kamere yanyu.
Kanda hano umusubize

Gatego - 26/04/2017 saa 16:26

Ariko nkawe Nike ibyuvuga koko urabizi? leta yu Burundi yasabye kangahe ko ababashinja ko bacumbikiye interahamwe bajyayo gukoriperereza SADEC yagiyeyo ibyo wigeze ubimenya ese ntuziko banasohoye raporo? U Burundi buvugako mu nkambi harimo abavamo bakajya mumyotozo ya gisilikare.Ibyi se nu Burundi bwonyine bubivuga?
Kanda hano umusubize

- 26/04/2017 saa 10:09

urwanda ari uruhungabanya umutekano w'abarundi rwahera kubo rucumbikiye mbere yo kujya mu burundi erega uhaze ntamenya ko abandi bashonje
Kanda hano umusubize

pifo - 26/04/2017 saa 09:16

sha abo bategetsi barahaze, hababaje abaturage bashonje gusa. bahimyendec
Kanda hano umusubize

ruti - 26/04/2017 saa 09:11

Uwamukujije yakoze iki de spécial cakora nabanyarwanda mwishe muri 93 baracatubabaza hiyo muri Vumbi na Ntega na Marangara no mû kumoso. None ngo mwarakujije nshima Ntiba watwihereye inzira naho wowe ntuzi ivyo uvuga.
Kanda hano umusubize

nyandwi - 26/04/2017 saa 09:02

Aba baravuga ay'abasazi rwose! Ushaka kuvuga ko ibivuye Mombasa bigaca Nairobi, Kampala no mu Rwanda, abarundi babibuza kwinjira kuko byaciyeyo? Muzabeshye abandi.
Kanda hano umusubize

muzuka - 26/04/2017 saa 08:30

Inkotanyi nti mu zizi sha!!! Nuko zazanye imbunda muri kigali ngo ziratashya inkwi no kuvoma amazi ku murindi. Mwitonde zitazabacanaho umuriro ngo babazaniye imfashanyo. None se ko batayiha abanyarwanda bishwe n'inzara???/
Kanda hano umusubize

bucumi kayanza - 26/04/2017 saa 10:12

reka ndababwire iyomdiduga nkurikiye atarabyeneza harigihe izozamwo g.niyombare .burud mucunge sana .
Kanda hano umusubize

bibishe - 26/04/2017 saa 07:50

ubwose bahimye nde? abaturage baragowe bo indazabo zirahaze ntibumva inzara
Kanda hano umusubize

cyomoro claude - 26/04/2017 saa 08:21

imana izabibabaza,bazisanga aribonyine abaturage barashize,bazaba nka cyakirondwe cyasigaye kuruhu inka yarariwe kera
Kanda hano umusubize

SHERIF - 26/04/2017 saa 06:44

Ni vyiza gose ko Uburundi butokwakira iyo Convoi ije izananye i RWanda kuko butafitaniye imigenderaniye mwiza n' uburundi kandi Abarundi barazi neza barafise ni bimenyetso vyerekana ko Urwanda ruri inyuma ya kajagari kari mu Burundi. Ariko nagira nibutse Urwanda ko uwagukujije uri mubuhungiro utazopfa umusumbije kuko Imana yaramuhezagiye kuva kera kandi ko ikintu cose hano kw' isi gifise itagiriro kikagira iherezo.
Kanda hano umusubize

hassan.husse - 26/04/2017 saa 11:17

Erega.abarundi'ntabwo'ari'abana'uko'mwinjije'itwaro'muri'kigari'barabizi'nimubanze.mugaburire'abanyarwanda'bashiriye'ibugande'kubera'inzara'naho'imitwe'yanyu'abantu'bamaze'kuyivumbura
Kanda hano umusubize

iradukunda eliane - 27/04/2017 saa 11:49

Shaaa abatarabana nabo birirwa biyicariye mubiro ariko conohanura abatabifisemwo inyungu uwuza kuba muburundi agira amaso ntagira amatwi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X