Monaco cosmetics

Impuguke zisanga uzasimbura Francois Hollande ashobora kuzamura umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa

Mu gihe Ubufaransa bwitegura kubona Perezida ugomba gusimbura François wari umazeho igihe kitari gito,hari impuguke muri politike mpuzamahanga zisanga bishoboka ko umuyobozi mushya w’ubufaransa ashobora kugira uruhare mu kuzamura umubano w’u Rwanda n’ubufaransa.

Gusa ibi byagera ku gipimo cy’aho iki gihugu gishobra gusaba imbabazi ku ruhare gishinjwa kugira muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Imirongo migari ya Politike y’aba bakandida bombi bagomba kuvamo umwe usimbura Francois Hollande ku mwanya wo gutegeka ubufaransa ntigaragaramo mu buryo butomoye guha umwanya wihariye ibihugu by’afurika uretse gusa kudahuza ku ngingo irebana n’abimukira.

Ibi ariko ntibibuza Dr.Alfred MWENEDATA impuguke muri politike mpuzamahanga akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Kigali kuvuga ko bishoboka ko umuyobozi watorwa hagati ya Emanuel Macro na Marine Le pen(Bombi bahanganye ku mwanya wo kwiyamamariza kuyobora Ubufaransa) ashobora kugira uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’ubufaransa ku gipimo cy’aho ubufaransa bwakwerura bugasaba imbabazi ku ruhare bushinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Cyakora Dr. Alfred MWENEDATA yemera ko Ubufaransa bushobora gukomeza gutsimbarara kubera imyumvire y’uko igihugu cy’igihangange bigoranye ko cyakwemera ko cyagiriye nabi igihugu gito,ariko aha nabwo ngo ubufaransa bushobora gukora ibyakozwe n’ibindi bihugu.

Ibi byose ariko ngo byashoboka igihe abafaransa bahisemo umuyobozi ugaragaza koko ko azanye impinduka muri icyo gihugu.

Mu bihe bitandukanye umubano w’u Rwanda n’ubufaransa wagiye uzamo agatotsi,ahanini bitewe n’uko ngo ubufaransa buterura ngo bwemere uruhare rwa bwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nyamara hari abasanga amateka agaragaza neza ko hari abasirikare n’abanyapolitike b’ubufaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gasomae - 6/05/2017 saa 12:31

mwahita mugarura igifaransa noneho ntabwo batwumva twaranze ururimi rwabo !
Kanda hano umusubize

kora - 6/05/2017 saa 07:06

ariko se kuki mutekereza ko byab'ar'amahirwe ngo muri France hatowe uwemer'urwanda no gusab'imbabazi?bazarorere rwose kdi kub'ar'igihangange simbihakana,ariko n'ibihangange iwabo,Imana ifash'abanyAfrika guter'agatambwe mu myumvire kuko niho dufit'ikibazo gikomeye,ntibitangaje kubon'umurozi skumarir'abana utarabimenya kuko agushyeshyenga icyo gihe ni wowe ub'ufit'ikibazo gikomeye cy'imyumvire
Kanda hano umusubize

NZARAMBA John - 5/05/2017 saa 13:37

Pronostics nyinshi ziha amahirwe Emmanuel MACRON (+60%).France ntabwo ibona Rwanda nk'igihugu yashyira imbere muli Geostrategy yabo.Keretse bemeye ko Rwanda yongera kuvuga igifaransa.Gusa ntitugaheranwe n'ibi by'amatora abera mu isi.Ahubwo tujye twibaza the Future of Mankind.Ariko tubirebere mu ndorerwamo ya Bible.Tujye dukora Analysis y'ibintu birimo kubera mu isi,hanyuma twibaze amaherezo.Politicians ntibakaduhume amaso ngo twibagirwe uko Bible ibona the Future.Mu kanya nasomaga ko Abarusiya bamaze gukora Atomic Bomb yitwa SATAN 2.Imwe yonyine ishobora guhindura ivu igihugu cya France mu masegonda make.Ifite Range ya 17 000 Km.Irusha ingufu Atomic Bomb bateye Hiroshima inshuro 2 000!!! Just imagine.Isi yacu yugarijwe n'Intambara ya 3 y'isi ishobora guhindura ivu isi yose mu minota mike.Abahanga bakomeye hafi bose bemeza ko isi igiye gushira kubera intambara ya 3 y'isi.Niba ukeka ko nkabya,ushobora kubyirebera unyuze kuli Google,ukandika World War 3.Na Bible irabihamya ko turi mu minsi ya nyuma.Mwishukwa n'ibi by'amatora abera mu isi hose.Murebe hot spots zishobora gutuma dushira twese:Syria,North Korea,Baltic states,Ukrain,South China Sea,etc... Gusa mumenye ko imana yacu irimo gucunga aba bashaka kurimbura isi yiremeye. Imana izabatanga itwike intwaro zabo zose (Zaburi 46:9),yice kandi n'abantu barwana bose (Matayo 26:52 na Yesaya 34:2,3).Izabanza ikureho ubutegetsi bwose bwo ku isi,ishyireho ubwayo buzaba buyobowe na YESU.Byisomere muli Daniel 2:44 na Revelations 11:15.Hanyuma yice kandi n'abantu bose bibera muli ibi byisi,aho gushaka imana ngo bayikorere (Yeremiya 25:33).Birababaje kubona aho musengera batabereka iyi mirongo.Biterwa nuko Pastors baba bishakira kwigisha icyacumi gusa.Ubona ko nabo bivanga muli Politics kubera kwishakira UMUGATI.Barangiza bakiyita Abakozi b'imana.Mushake ubwo butegetsi bw'imana nkuko YESU yasize abidusabye muli Matayo 6:33.Niyo batora Emmanuel MACRON cyangwa Marie Lepen,ntabwo bizabuza ko habaho le Tournant Historique (Historical Turning Point),nukuvuga IMPERUKA yegereje. Isi ntabwo ikimeze nka kera,byarahindutse kandi birajyana kuli ARMAGEDDON. Ubu tuvugana,ibihugu 9 bifite Atomic Bombs,17 000 Nuclear warheads na thousands of Ballistic Missiles.Akantu gato katuma rwambikana tugashira mu minota mike twese.Muribuka ejobundi Amerika irasa Syria,Russia ikayiha GASOPO.Ntabwo ari igihe cyo kwibera mu byisi gusa.Cold War y'ubu,iruta kure cyane iyariho mbere ya 1991,mbere yuko USSR isenyuka.NIMUKANGUKE.
Kanda hano umusubize

Waren - 5/05/2017 saa 12:14

Ibyo umunyamakuru yavuze nibyo rwose niba tugize Imana uriya mugore agatorwa akayobora france bizaba byiza cyane azumvikana n'u Rwanda cyane kuko u Rwanda rwateje imbere abagore azahita asaba imbabazi yemere ko igihugu cye cyagize uruhare muri genocide yakorewe abatutsi reka twizere ko azaba nk'uko Papa yemeye ibyaha byakozwe na kiliziya gatolika agasaba imbabazi. Imana uri kumwe n'abanyarwanda rwose Le Pen azatsinda amatora
Kanda hano umusubize

SCHENGEN - 5/05/2017 saa 11:17

Yewe, kino kinyamakuru kiratweza, Uwuzosimbura Francois Hollande ashobora kuba uwo mugore yitwa Lopen kandi uwo mugore nuwo muri extreme droite, ntakunda aba niggers ( abirabure) wewe wunva ashobora kunvikana n' urwanda rwigorewe gute? Abanyarwanda murinda kwiga kutaraba ibiza biva hanze kuko " akimuhana kaza aruko imvura ihese".
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X