Monaco cosmetics

Impunzi z’Abanyarwanda muri Congo Brazzaville ntizishaka guhunguka

Impunzi z’abanyarwanda zahungiye muri Congo Brazzaville ziratangaza ko nta gitekerezo cyo gutaha mu Rwanda zifite n’ubwo nta mpamvu ifatika ituma zidataha.

JPEG - 19.2 kb
Uwo uri hagati ni Loamba Moke, uyoboye ishyirahamwe ADHUC rivugira impunzi z’abanyarwanda muri Brazzaville

Ibi babitangaje nyuma y’aho leta y’u Rwanda hamwe na Congo Brazaville ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR bashyize hamwe bakemeza ko ku itariki ya 31 Ukuboza 2017 bazaba batahutse abadatahutse bakazaba batakitwa impunzi.

Umuyobozi mukuru wa HCR mu Burasirazuba bwa Congo Brazaville Mohamed Nafion, avuga ko biteguye gucyura impunzi z’abanyarwanda zose zifuza gutaha ariko izo mpunzi zo zivuga ko zifuza kuba mu mahoro ari impunzi aho gusubira mu Rwanda.

Gusa izi mpunzi ntizivuga impunzi zidashaka gutaha mu rwababyaye.

JPEG - 107.1 kb
Impunzi z’abanyarwanda hirya no hino muri Afurika ntizifuza gutaha

Benshi muri izo mpunzi bamaze gushinga imizi muri Kongo kandi bafite ibikorwa bakora byo kwiteza imbere.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gahindiro - 4/05/2017 saa 07:07

U Rwanda tubanze rucyure impunzi z'abarundi n,abakongomani bari mu Rwanda babone guhamagarira impunzi zabo gutaha.ubundi abantu bifuza kuba aho baguwe neza;umunsi bazabanako kuba mu Rwanda bibaguye neza bazizana ntawe ubahamagaye.
Kanda hano umusubize

gahindiro - 4/05/2017 saa 07:07

U Rwanda tubanze rucyure impunzi z'abarundi n,abakongomani bari mu Rwanda babone guhamagarira impunzi zabo gutaha.ubundi abantu bifuza kuba aho baguwe neza;umunsi bazabanako kuba mu Rwanda bibaguye neza bazizana ntawe ubahamagaye.
Kanda hano umusubize

imisi ni hwana - 3/05/2017 saa 06:30

Ukomele mugihe umunu yitulije nimugashake kumuchokoza kuko icho twahunze kilachaliho nikivaho tuzataha. Aho zili izo munzi zibeshejeho kandi zibanye nabatulage neza.none mwazileka niba zidashaka gutaha muziholele.muze mugila imuhwe namwe I mana izazibagilila.
Kanda hano umusubize

nzibuka - 3/05/2017 saa 11:07

Aho ho uvuze ukuri! Icyo mwahunze kiracyahari kandi ntikizigera gisibangana na rimwe kubera ubwicanyi ndengakamere bamwe bakoze muri 1994.
Kanda hano umusubize

Alpha - 3/05/2017 saa 05:30

Michel, Imana i itagira bayandika n'inyuguti nkuru. amazina y'abantu urandika n'inyuguti nkuru Imana akayandika n'inyuguti ntoya. ndakugaye cyane uri ikigoryiiiiiiiii puuuu umujiga mubii
Kanda hano umusubize

kalisa - 2/05/2017 saa 11:42

Niba mu Rwanda ibintu ari sawa kuki bahatira abantu gutaha? Bakagombye kwicyura.
Kanda hano umusubize

- 2/05/2017 saa 11:19

Mutate ngwiki? Ubwo rero icyo gihe mwarimworohereje impunzi zari Uganda kubera ubugome bwanakweli?
Kanda hano umusubize

Muteteri - 2/05/2017 saa 08:16

Niba zadashaka gutaha bazireke buriya harimpamvu.Kuko ndibukako u Rwanda na Uganda basinye amasezerano ndetse banashyiraho Bus mukorohereza ingendo hagati yabanyarwanda bimpunzi zomuri 1959.Abaje basubiyeyo kandi ntibishwe ariko ntibyabujije intambara kwaduka nyuma yimyaka 3 gusa.
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 3/05/2017 saa 08:20

@ Muteteri ntukitiranye ibintu nkana,ayo ma bus uvuga yari yarashyiriweho guteza imbere ubuhahirane hagati ya Uganda n'Urwanda boroshya ingendo,ntabwo zashyiriweho impunzi, kandi uretse nibyo kuvuga yuko impunzi zidafite uburenganzira kubwene gihugu ngo zemerewe gusa kuza zigasura bene wabo!,uko nukwivuguruza ese izo mpunzi zaza mugihugu zitwa iki?,ibyangombwa byazihabwa nande?, aha twibuke ko ibyangombwa bya loni byemerera impunzi kujya mubihugu byose uretse icyo yahunze!,mugihe Habyarimana yari yaravuze ko adafite aho atuza impunzi zo muri 1959 ngo ahubwo zashaka ubwenegihugu mubihugu byazihaye ubuhungiro!- Kagame we arazikangurira gutaha akazifasha gusubira mubyazo hanyuma abumva bamaze kugira ibikorwa byinshi aho bahungiye leta y'Urwanda ikabaha ibyangombwa bituma baba muri ibyo bihugu muburyo bwemewe namategeko y'ibyo bihugu byabacumbikiye, nagusabaga rero ko utajya uyobya urubyiruko rutazi uko ibintu byagenze nkana.
Kanda hano umusubize

NYOMBAYIRE Michel - 2/05/2017 saa 07:27

Birababaje kubona isi imana yaduhaye ngo tubanemo amahoro,abantu bahunga kubera intambara hagati y'abanyagihugu kimwe (civil war).Ibi byose biterwa nuko abantu banga kumvira imana,uhereye kuli Adamu na Eva.Nubwo abantu nyamwinshi batazi amaherezo y'ibibazo biba mu isi,BIBLE itanga ibisubizo.Abanyamadini aho kwigisha ibyo bisubuzo,bigisha ko "twaremewe kujya mu ijuru".Ntabwo ari byo.Iyo imana ishaka ko twibera mu ijuru,ntabwo yali kuturema ngo idushyire hano ku isi.IJURU yarishyizemo ABAMARAYIKA.Bible ivuga ko hali abantu bake bazajya mu ijuru.Ariko abenshi bubaha imana,bazasigara hano ku isi,naho abantu bakomeza gusuzugura imana bibera mu byisi gusa,barimbuke ku Munsi w'imperuka.Bisome muli Imigani 2:21,22. Kuli uwo munsi w'imperuka wegereje,imana izamenagura ubutegetsi bwose bwo ku isi,imana ishyireho ubutegetsi bwayo.Byisomere muli Daniel 2:44.Hanyuma isi yose iyoborwe na YESU,nabyo bisome muli Ibyahishuwe 11:15.Noneho ISI yose ibe Paradizo.Abazarokoka ku Munsi w'imperuka,ntawe uzongera kuba IMPUNZI kuko abantu bazaba bakundana kandi bareshya.Nta muntu uzongera gupfa cyangwa kurwara (Revelations 21:4).Nguwo umuti rukumbi w'impunzi.Ntabwo UNHCR yakuraho ubuhunzi,ahubwo iba ishaka impunzi kugirango yirire amafranga. Aho kwibera mu byisi gusa,YESU yadusabye gushaka mbere na mbere UBWAMI BW'IMANA (Matayo 6:33).Abanga bakibera mu byisi gusa,ntabwo bazaba muli Paradizo.Iyo bapfuye biba birangiye,nubwo Pastor na Padiri bababeshya ko baba bitabye imana.Ntabwo ari byo.
Kanda hano umusubize

hassan.husse - 2/05/2017 saa 09:04

Yewe'najye'ndabonona'ibyo'gucyura'impunzi.kubushake'bitazashoboka'kereka'nihabaho'ingufu'kandi'niyo'bakosha'ingufu'bafata'bake.ese'amafaranga'twoherereza'imiryango'yacu'mubona'ubwo'ntakintu'tumariye'igihugu'erega'ntamunyarwanda'numwe'wanga'urwamubyaye.
Kanda hano umusubize

M.John - 6/05/2017 saa 15:39

That you say is correct . Mugihe ingoma yimanabitaraza namahoro azabaho ngo abantu babeho batuje kuriyisi. Ngaho ari nibyakanyagato. Kandi nabitwa ko atarimpunzu kumubiri mumitimabnizo. Imana twese idukomereze mubuntu bwayo. Amen.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X