Monaco cosmetics

Impunzi z’Abanyarwanda muri Zimbabwe ngo gutaha mu Rwanda ntibishoboka

Impunzi z’abanyarwanda zisaga 500 ziri mu nkambi ya Tongogara muri Zimbabwe, ziratanga zo zitishimiye ibyo zisabwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR hamwe na leta ya Zimbabwe byo kubasaba gutahuka mu Rwanda.

Umwe mu mpunzi z’abanyarwanda yabwiye ikinyamakuru the Finacial Gazette ko bababajwe cyane nuko bagiye gusubizwa mu Rwanda, akongeraho ko batabyiteguye abandi bakavuga ko bitabanejeje mu gihe bari bamaze kuhagira imitungo.

Ku rundi ruhande leta ya Zimbabwe ivuga ko ntacyo yakora ku byifuzo by’izi mpunzi.

JPEG - 52.7 kb
impunzi z’abanyarwanda aho ziri ku isi ntizorohewe no kuba zishobora kwamburwa stati y’ubuhunzi

Prisca Mupfumira Aganira na, Minisitiri w’umurimo n’abakozi ba Leta muri Zimbabwe, yabwiye ikinyamakuru Financial Gazette ko nubwo izi mpunzi zidashaka gutaha mu Rwanda, atari Leta ya Zimbabwe ubwayo yafashe icyo cyemezo cyo kubacyura.

Ati: “Ntabwo ari Guverinoma ya Zimbabwe yafashe icyemezo cy’uko impunzi z’Abanyarwanda zigomba gusubizwa iwabo, ni ibikubiye mu myanzuro y’inama yateraniye i Geneve mu Busuwisi umwaka ushize 2016, arebana n’icyurwa ry’impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose ku isi”.

Mu gihe izi mpunzi zo zanga gutaha zitanga impamvu nyinshi zirimo n’izishingiye ku moko, zinagaruka kuri Leta iriho mu Rwanda. Prisca Mupfumira abatangariza ko kwitwa impunzi bitavuze ko ugomba kubayo ubuzima bwawe bwose, mu gihe bishoboka ko wabuvamo.

Ati: “Igitekerezo cyo kuba impunzi si ikintu kigomba guhoraho, njye ubwanjye nabaye impunzi mu Bwongereza mbere y’uko igihugu cyacu kibona ubwigenge, ubwo cyamaraga kubona ubwigenge UNHCR yatugaruye muri Zimbabwe gufatanya n’abandi kubaka igihugu cyatubyaye. Ntabwo ushobora kuba impunzi ubuzima bwawe bwose”.

Leta ya Zimbabwe irasaba aba banyarwanda gutaha mu gihe Leta y’u Rwanda isaba Abanyarwanda bari hanze y’igihugu gutaha mu rwababyaye ndetse inashyiraho itariki ya 31 Ukuboza 2017, ko uzarenza iyi tariki atazaba akitwa impunzi.

Impunzi z’Abanyarwanda ziri mu gihugu cya Zimbabwe, zisaga 500, abenshi bakaba barahunze mu mwaka w’1994 mu gihe mu Rwanda hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi. Inyinshi zikaba zarahunze zikekwaho kugira uruhare muri iyi Jenoside

Kuva mu mwaka wa 2002 Leta y’u Rwanda yagiye ihamagarira amahanga kohereza impunzi z’abanyarwanda mu gihugu cyabo ndetse na bo bakangurirwa gutaha kuko ibyo bari bahunze byari byararangiye.

Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi mu Rwanda (MIDMAR) ifatanyije na UNHCR, bagenera umunyarwanda utashye ku bushake bwe inkunga ingana na $250 ku muntu mukuru, naho umwana akaba 150$. Imibare igaragazwa na UNHCR (2016), igaragaza ko Abanyarwanda bakiri mu buhunzi babarirwa mu 286 336.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gahindiro - 4/05/2017 saa 10:31

Nibahumure icyemezo kireba impunzi zahunze muri 1959 kugera muri 1998.Kandi iziri muri Zimbabwe zaje nyuma.Hcr ni ukuyisobanurira cg niba batiregagiza ibyo bazi, izo mpunzi zirebwa nicyo cyemezo ziba muri Tanzania,Uganda ,Burundi na Congo.
Kanda hano umusubize

eugene - 2/05/2017 saa 10:57

Nibabareke bishakishirize inote kuko narihano babuze ikibagezayo hobarayabona
Kanda hano umusubize

MBONABUCYA EZRA - 2/05/2017 saa 09:36

Urakoze Bwana KEMAYIRE.Wibagiwe kutubwira ko Adamu na Eva nabo babaye IMPUNZI.Bahunze imana imaze kubirukana muli Eden Garden.Izi nyigisho zishingiye kuli Bible ni nziza cyane.Nuko wa mugani abantu baba batazitayeho.Bakeka ko ubuzima ari ifaranga gusa.Tujye dushaka imana tukiriho.Biriya byo gusengera umuntu wapfuye,ni uguta igihe.Iyo utakoreye imana ukiriho,uba ugiye burundu,utazazuka.
Kanda hano umusubize

KEMAYIRE Johnson - 2/05/2017 saa 07:21

Ku byerekeye umuti w'ubuhunzi,ndasaba abantu bemera imana nyabyo,gusoma inkuru yanditswe na NYOMBAYIRE MICHEL munsi hano.Niba turi abakristu koko,tujye twemera ibyo Bible ivuga.Nibyiza kumva bene aba bavuga ibintu by'imana,kurusha kwizera ibyo abanyepolitiki bavuga.Soma Zaburi 146:3,4 wumve impamvu nta muti abanyepolitiki bashobora gutanga ku byerekeye ubuhunzi.Kimwe n'abanyamadini,abanyepolitike nabo baba bishakira ibyubahiro no kubaho neza ubwabo na families zabo.Ntabwo bashobora gutanga umuti w'ubuhunzi kuko ubuhunzi bwabayeho kuva isi yabaho.Mulibuka DAWUDI ahunga SAWULI.Mulibuka General NAPOLEON ahungira mu kirwa cya Saint Helen. Mulibuka umwami MUSINGA ahungira abazungu i MOBA muli DRC.Mulibuka MUSEVENI na KABILA ko bahungiye muli Tanzania.Mulibuka Joseph KONY ahungira muli Sudan na Central African Republican Republic.Mulibuka Idi AMIN ahungira muli Saudi Arabia. Mulibuka Ayatollah KHOMEINI ahungira muli France.Mulibuka,mulibuka,mulibuka,etc... Niyo mpamvu YESU yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw'imana" (Matayo 6:33), kuko aribwo bwonyine buzakuraho ubuhunzi.Aho gukora ibyo imana idusaba,abantu usanga bigira gusa muli shuguli na politike.Mujye murebera kuli baliya bantu babwiriza mu mihanda no mu ngo z'abantu.Ni abantu nka twe!!!.Uliya mulimo bakora,YESU yasize awusabye Abakristu Nyakuli bose (Yohana 14:12 na Matayo 24:14).Kuba umukristu si kujya kurya ukarisitiya kwa padiri cyangwa kujya guha pastor icyacumi.Ntabwo ariko YESU n'Abigishwa be babigenzaga.Ahubwo bajyaga kubwiriza mu mihanda no mu ngo z'abantu. Iyo umuntu akora uliya mulimo,aba ashaka Ubuzima bw'iteka muli Paradizo (1 Yohana 2:15-17).Iyo twanze gukora icyo Bible idusaba,tukigira mu byisi gusa,tuba turi abanzi b'imana nkuko Yakobo 4:4 havuga.Bityo tukazabura ubuzima bw'iteka.Dukore kugirango tubeho,ariko dukore n'umulimo imana yadusabye.Twigane PAWULO.Yarabwirizaga ku buntu,kandi agakora akazi gasanzwe kugirango abeho (Ibyakozwe 20:33).Nicyo kuba UMUKRISTU bivuga.Aho kujya kuririmba mu nsengero gusa no guha pastor icyacumi.Ntabwo aribyo YESU yasize adusabye.Yadusabye gukora umurimo nawe yakoraga wo KUBWIRIZA (YOHANA 14:12).Mujye mubitekereza,aho gusoma gusa mukicecekera.Wivuga ngo "jye sinabibishobora".Twe tubikora,turi abantu nka we.
Kanda hano umusubize

- 2/05/2017 saa 05:37

ni baze mu gihugu cyababyaye kiratemba amata nubuki baba kubite no kuri nya Trump bana
Kanda hano umusubize

kare - 2/05/2017 saa 05:20

Leta yurwanda nibeyitonzegato turihafi?nanyinawundi abyaraangahungu
Kanda hano umusubize

mabuno - 2/05/2017 saa 19:26

Ubaye udashinga ngo bakurindire? Uzaza umanitse ayo maboko yawe sha kandi bakwingingira gutaha inzira zikigendwa.
Kanda hano umusubize

mabuno - 2/05/2017 saa 19:26

Ubaye udashinga ngo bakurindire? Uzaza umanitse ayo maboko yawe sha kandi bakwingingira gutaha inzira zikigendwa.
Kanda hano umusubize

Kabaaka - 3/05/2017 saa 03:58

Hahahhahahahahaa muri hafi gukora iki?
Kanda hano umusubize

Kabaaka - 3/05/2017 saa 04:02

Hahahhahahahahaa muri hafi gukora iki?
Kanda hano umusubize

yaya - 2/05/2017 saa 02:24

kubacyura nimbabazi kontabyumvaneza mwabarekeye mubuhungiro nizompunzi ziriho kwisi zonyine kontacyo zibatwaye mwaziretse politike yurwanda nayo!!!
Kanda hano umusubize

tomasi - 1/05/2017 saa 18:11

nibaze turabishimira murwababyaye.murakoze.
Kanda hano umusubize

mugabo - 1/05/2017 saa 16:43

Muri iyi nkuru harimo ibidasobanutse.Muravugako bahunze jenocide yakorewe abatutsi kandi aba baba muri zimbabwe ni abahutu.Ibi bishaka kuvuga iki?
Kanda hano umusubize

steve - 1/05/2017 saa 15:49

Ese ko ar'abagore gusa abagabo babo basigaye batetse cg bihishe???
Kanda hano umusubize

BAYISENGE ASSUMAN - 1/05/2017 saa 14:20

BIZASHOBOKA
Kanda hano umusubize

BAYISENGE ASSUMAN - 1/05/2017 saa 14:18

bagerageze bizashoboka
Kanda hano umusubize

NYOMBAYIRE Michel - 1/05/2017 saa 13:40

Birababaje kubona isi imana yaduhaye ngo tubanemo amahoro,abantu bahunga kubera intambara hagati y'abanyagihugu kimwe (civil war).Ibi byose biterwa nuko abantu banga kumvira imana,uhereye kuli Adamu na Eva.Nubwo abantu nyamwinshi batazi amaherezo y'ibibazo biba mu isi,BIBLE itanga ibisubizo.Abanyamadini aho kwigisha ibyo bisubuzo,bigisha ko "twaremewe kujya mu ijuru".Ntabwo ari byo.Iyo imana ishaka ko twibera mu ijuru,ntabwo yali kuturema ngo idushyire hano ku isi.IJURU yarishyizemo ABAMARAYIKA.Bible ivuga ko hali abantu bake bazajya mu ijuru.Ariko abenshi bubaha imana,bazasigara hano ku isi,naho abantu bakomeza gusuzugura imana bibera mu byisi gusa,barimbuke ku Munsi w'imperuka.Bisome muli Imigani 2:21,22. Kuli uwo munsi w'imperuka wegereje,imana izamenagura ubutegetsi bwose bwo ku isi,imana ishyireho ubutegetsi bwayo.Byisomere muli Daniel 2:44.Hanyuma isi yose iyoborwe na YESU,nabyo bisome muli Ibyahishuwe 11:15.Noneho ISI yose ibe Paradizo.Abazarokoka ku Munsi w'imperuka,ntawe uzongera kuba IMPUNZI kuko abantu bazaba bakundana kandi bareshya.Nta muntu uzongera gupfa cyangwa kurwara (Revelations 21:4).Nguwo umuti rukumbi w'impunzi.Ntabwo UNHCR yakuraho ubuhunzi,ahubwo iba ishaka impunzi kugirango yirire amafranga. Aho kwibera mu byisi gusa,YESU yadusabye gushaka mbere na mbere UBWAMI BW'IMANA (Matayo 6:33).Abanga bakibera mu byisi gusa,ntabwo bazaba muli Paradizo.Iyo bapfuye biba birangiye,nubwo Pastor na Padiri bababeshya ko baba bitabye imana.Ntabwo ari byo.
Kanda hano umusubize

jerome - 1/05/2017 saa 11:55

mumenyeko ntabyera ngode mu rwanda hari ibibazo bitandukanye kandi mumenyeko ziriya mpunzi zikurikirana ibyo mu rwanda .
Kanda hano umusubize

jeanne - 3/05/2017 saa 05:29

cyore nonese aho izo mpunzi ziri ntabibazo bagira ? Bakoze genocide kandi abobishe ntibazagaruka kuguma mubuhungiro sicyo kizabakuraho ibyaha bakoze niyo batahanwa n`Imana izabibaza ntakabuza ahubwo iyi leta ni imana y`Irwanda kwingingira abantu gutaha iwabo
Kanda hano umusubize

jeanne - 3/05/2017 saa 05:33

cyore nonese aho izo mpunzi ziri ntabibazo bagira ? Bakoze genocide kandi abobishe ntibazagaruka kuguma mubuhungiro sicyo kizabakuraho ibyaha bakoze niyo batahanwa n`Imana izabibaza ntakabuza ahubwo iyi leta ni imana y`Irwanda kwingingira abantu gutaha iwabo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X