Monaco cosmetics

Impunzi z’abarundi zirikanywe muri Tanzaniya zirashinja polisi yaho ubwambuzi

Bamwe mu barundi baheruka kwirukanwa bava mu gihugu cya Tanzania bavuga ko bari babayeho mu buzima bubi, bakanavuga ko nibyo bakoreye mu gihugu cya tanzaniya polisi yabibambuye.

Umwe muri izi mpuzi umaze iminsi atahutse avuga ko yirukanwe nyuma y’imyaka ibiri yari amaze mu nkambi y’impunzi muri Tanzaniya akemeza ko mbere y’uko yirukanwa, yakoraga utuzi dutandukanye kugirango abashe kubona ikimutunga.

Yemeza ko umunsi yirukanwa, abaporisi b’igihugu cya Tanzaniya bamutwaye amafaranga yari afite agera ku bihumbi magana abiri yo muri icyo gihugu, bamutwara n’imyenda ye hamwe n’ama telefoni ngendanwa.

Uwo murundi avuga ko yabanje no gupfungwa, agasaba ko abategetsi ba Tanzania bajya barubahiriza uburenganzira bw’abanayamahanga kuko nabo babuhabwa iyo bakora imirimo itandukanye mu Burundi.

"Nk’uko nabo baza aha iwacu bakahashakira ubuzima, natwe nibatwubahe. Umunyarwanda ugeze mu Burundi nta kibazo, uwo muri Congo nawe ni uko . Ariko muri Tanzaniya uhageze barakureka ugakora, nyuma babona uteye imbere bakagushinja ko uba muri icyo gihugu nta byangombwa ugira bakakwirukana n’utwo wakoreye ukatwamburwa.

Ariko ubuyobozi bw’intara ya Makamba, ahacumbikiwe izo mpunzi butangaza ko ubusanzwe u Burundi na Tanzaniya babanye neza ahubwo abarundi birukanwa aria baba bafite amakosa bakoreye mu gihugu cy’abandi.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kamenge - 12/05/2017 saa 13:19

Bahite bajya mu Rwanda niho bazakirwa neza.
Kanda hano umusubize

Tuyisenge Alexis - 9/05/2017 saa 16:52

Abobaherukakwicwabazize Iki?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X