Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> 

Imyambarire ya Kim Kardashian igaragaza imiterere y’amabuno ye ikomeje gutera inkeke-AMAFOTO

Umunyamideli Kim Kardashian akaba n’umugore w’umuhazi Kanye West,kuri ubu yagaragaje imyambarire yatumye imbaga y’abatari bacye bakomeza kumwibazaho.

Uyu mugore w’imyaka 36 y’amavuko ubwo yitabiraga ibirori byo kumurika imideli kuri icyi cyumweru i Los Angeles, nibwo yagaragaye yambaye ikanzu y’umweru ibonerana akagaragaza imiterere y’amabuno ye.

Muri ibi birori Kim Kardashian yahuriyemo n’ibindi byamamare birimo nka Stella Maxwell, Lily Aldridge, Charlotte McKinney na Cindy Crawford, wari wazanye n’umugabo we Rande Gerber ndetse n’abana babo.

Abo mu muryago w’uyu mubyeyi w’abana babiri, bishimira uburyo Kardashian akunze kugaragara yarimbye nyamara ku rundi ruhande abenshi bakomeje kugenda babyinubira kuko ngo imyaka agezemo yakabaye atuza nk’abandi babyeyi bose.

mu Cyumweru gishize nibwo kandi hatagazwaga ko Kim kardashian yaba ashaka gutwita undi mwana wa gatatu ariko abo mu muryago babyamaganira kure kuko ngo bishobora gutuma atakaza ikimero cye, ariko kandi we agashimangira ko biramutse bita nakunze yahitamo kureka Umugore wa John Legend akamutwitira.


Ndacyayisega Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X