Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Indirimbo ‘Bailando’ ya Iglesias yaciye agahigo kuri youtube

Umuhanzi Enrique Iglesias ukomoka mu gihugu cya Espagne indirimbo ye ‘Bailando’ kuri youtube yaciye agahigo ko kugeza abantu basaga miliyari 2 mu gihe kingana n’imyaka itatu isohotse.


Iyi ndirimbo Bailando yayikoranye na Descemer Bueno na Gente De Zona bayiririmba mu rurimi rw’ikiratini iza gukundwa ku kigero cyo hejuru none yegukanye igihembo cy’akataraboneka yahawe na youtube nk’umuhanzi ufite indirimbo yakunzwe n’abasaga Miliyari 2 mu gihe kingana n’imyaka 3, iyi ndirimbo ikaba yarakozwe mu mwaka wa 2014.

Ku ruhande rw’uyu muhanzi nta kintu gihambaye yatangaje nk’ibyishimo biretse uretse kwandika kur rubuga rwe rwaa Instagram ati: “ Thank u to all my fans I love you guys”.

Ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati: :” ndababashimiye mwese bafana banjye, ndabakunda”.


Enrique Iglesias ukunzwe cyane ahanini n’igitsina gore ku isi, ubusanzwe ni umuhanzi, umwanditsi, umukinnyi wa Film yavutse mu mwaka w’1975, avugkira i Madrid kuri ubu akaba atuye I Miami muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Reba hano iyo ndirimbo yaciye ibintu

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X