Monaco cosmetics

Ingabire Marie Immaculee yatangiye urugamba rwo guhuza u Rwanda n’u Burundi

Umunyarwandakazi Madame Immaculee Ingabire Usanzwe ayoboye umuryango wo kurwanya ruswa n’akarengane TI/Rwanda ( Transparence international Rwanda) yatorewe kuyobora mu gihe cy’imyaka 2 ihuriro ry’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu muri Afurika y’Uburasirazuba EACSO(East African Civil Society Organizations’ Forum). Mu ngamba yafashe muri iyi manda y’imyaka 2 ni uguhuza u Rwanda n’u Burundi bikongera kubana nka mbere

Izo nzego zibabazwa n’uko abaturage b’ibihugu byombi aribo bahura n’ibibazo bikomeye kubera ko batishyira ngo bizane cyangwa ngo bakore ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bidacana uwaka.

JPEG - 70.5 kb
Ingabire Marie Immaculee afite urugamba rutoroshye rwo guhuza ibihugu byombi

Abagize iri huriro bavuga ko barambiwe Bararambiwe umubano mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi uhoza abaturage ku nkeke ntibagire amahoro.

Ingabire Marie Immacule watorewe kuyobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka 2 yavuze ko icyo azihutira gukora ari uguhuza abategetsi b’u Burundi n’u Rwanda bakongera kubana mu mahoro.

Ati “Dusaba ko ibihugu byombi byahura impunzi zigataha. Niba barabishyizeho umukono bakwiye kubyubahiriza kandi abaturage bagahabwa agaciro bakumvwa”

Umwungirije ni Godefroird Manirankunda nawe yemeza ko guhuza u Burundi n’u Rwanda byihutirwa.
Ati “Mudufashe ibihugu byombi byongere bitsure umubano abaturage b’ibihugu byombi bishyire bizane."

Ingabire Marie Immacule afite icyizere cy’uko ibyifuzo byabo bizumvikana mu bategetsi b’ibihugu byombi.

Ati “ Ibyo ari byose byose turabyizeye ko bazabyumva. Nibatabyumva bazaba bagaragarije isi yose ko badafite Leadership kuko iyo ufite leadership uha agaciro ibyifuzo by’abaturage”

Umubano mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamo agatotsi ku itariki ya 13 Gicurasi 2015, ubwo mu Burundi bamwe mu basirikare bakuru bashakaga guhirika Perezida Pierre Nkurunzi bamuziza yiyongeje indi manda ariko umugambi wabo ugapfuba.

U Burundi bwashinjaga u Rwanda kuba inyuma y’iyo kudeta ndetse bunatangaza ko buha imyitozo ya gisirikare ngo bazajye guhirika ubutegetsi.

U Rwanda narwo rwavuze ko u Burundi buri gukoresha interahamwe na FDLR basize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Nanone kando u Rwanda rwavuze inshuro nyinshi ko u Burundi bushotora u Rwanda bukohereza udutero shuma ku mipaka y’ibihugu byombi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Francesco - 10/04/2017 saa 14:02

Bana b' Imana B' Abarundi canke B' Abanyarwanda Ibihugu bizohaguma ariko Ingoma zizohera, ninaco gituma ata majambo akwiriye gutabwa. Kuva muri 1968 gushika 1972 Micombero Michel mu Burundi yakomeje yica Abahutu none yarabamaze? oya, uyu munsi Micombero Michel ntakiriho yarapfuye ari mu kuzimu ntabwo azogaruka kw' isi kwica Abahutu. Amaherezo ntabwo ari ngaha kw' isi amaherezo ari mw' ijuru kuwigenjeje neza ngaha kw' isi ata maraso afise mu ntoki.
Kanda hano umusubize

muntunutwe augustin - 3/04/2017 saa 15:42

Woye kwishurana nabi nabo Bantu Immaculee we.
Kanda hano umusubize

ida bi - 3/04/2017 saa 10:21

Abanyarwavu barakiyahura.baziko twibagiye ivyo bakoreye Ntaryamira na Havyarimana!barakanyarirwa izo nkotanyo
Kanda hano umusubize

Nzeyi - 3/04/2017 saa 11:49

Urakiyahuza umugwegwe wa ntagondwa we, ninde wakubwiye ko inkotanyi arizo zamwishe wa cyontazi we, ese ubundi umu perezida muzima arya lift yindege yundi mu presida koko barimo bapanga uko bazarimbura abatutsi maze inzirabwoba zirabahanura no hasi ngo poo! pu urakaaaa, muzihane kwanza.
Kanda hano umusubize

ten - 3/04/2017 saa 10:02

Bene data ntimupfe ubusa mureke guterana amajambo ico nobasaba nugusengera ibihugu vyacu Imana itange amahoro haba mu rwanda canke mu burundi mwibukeko twese turi bamwe twanduruka kuri Adamu na Eva
Kanda hano umusubize

kwizera - 2/04/2017 saa 23:35

JYE MBONA JANETE KAGAME ARIWE WABISHOBORA KUKO NIGEZE GUSOMA IKINYAMAKURU KIVUGA YUKO ARIWE WUNZE UMUGABO WE NA MUSEVENI. UBU URWANDA RUBANYE NEZA NA OUGANDA NANONE KANDI JANETE YABAYE. MUBURUNDI IGIHE KIREKIRE !
Kanda hano umusubize

inno - 2/04/2017 saa 16:54

Mwese mwipfubusa yabaye byabaga amahire tugssubirana umubano nabavandimwe bacu!
Kanda hano umusubize

Cohen - 2/04/2017 saa 15:42

Iyo amazi akubwiyengo winyoga, uyasubizako nta mbyiro ufite. Abo rero bareke kwihuruza ngo baratwunga n'imbonerakure.
Kanda hano umusubize

Edmond - 2/04/2017 saa 14:47

@fifi,ntugatume witiranwa n'ifi ya mata(poisson d'avril).Nonese wowe uherahe ubihakana? Ni muduhe ibimenyetso mwese mushingiraho mwemeza munahakana.
Kanda hano umusubize

Mahoro - 3/04/2017 saa 12:40

aba bandika comments batukana, ntibagira sens de responsabilite, habe no kuba bazi aho bava n aho bajya.. aho ikibazo kiri bakibona nk igisubizo cyo gukora amafuti y inzangano zabo. Ariko mbibarize mwese, abarundi n`abanyarwanda mwandika muterana amagambo: ugira icyo apfana na habyalimana ni nde? Ntaryamira se? ufite inyungu mu guterana amagambo ninnde muri mwe? ukeneye kwicara muri presirep Burundi cg rwanda ni nde muri mwe? (byo byabasaba amaraso mutagira). Mwihane rero
Kanda hano umusubize

Mutako - 2/04/2017 saa 11:15

Noneko abarwanya leta yu Rwanda uburundi bwabatanze urugero nafata ni Mushayidi, kuki u Rwanda rwo rudatanga ba Niyombare, ba Laurent Nkunda, nizindi nkozi z'ibibi zibyagiye aho Kigali?
Kanda hano umusubize

Fifi - 2/04/2017 saa 12:45

None she Laurent Nkunda ni umurundi?Cyangwa se ninde yakubwiye ko Niyombare aba mu Rwanda?Uzajye uvuga ibyo uzi neza kandi Wowe numvise uvuga ikirundi Aka wamugani ngo Nta murundi w'umutima......
Kanda hano umusubize

Kagabo - 2/04/2017 saa 14:21

@Fifi nawe gerageza kureka gushyanuka, Nonese niba Nkunda atrumurundi ushyigikiyeko aguma mu rwanda kandi tuzamabi yakoreye muri Kongo? Niba ba Niyombare utazaho bari uzabimenya igihe nikigera.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X