Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ingano y’amabere ya Blac Chyna ikomeje gutuma abagabo barabya indimi-AMAFOTO

Umunyamideli,umukinnyi wa Filme Blac Chyna kuri uyu wa Kabiri taliki 02 Gicurasi 2017,yongeye kugaragara ari mu kiruhuko mu mujyi wa Miami yambaye umwenda wo kogana ugaragara imwe mu myanya ye y’ibanga ariko igice cyabonekaga cyane ni ubunini bw’amabere ye bwatumye abagabo bakomeza gushimangira ko ari ubushotoranyi.

Uyu mubyeyi uherutse kubyarana umwana na musaza wa Kim Kardashian (Rob Kardashian) mu mpera z’umwaka ushize,akunze kugaragara kenshi ku mucanga mu rwego rwo kugabanya ibiro dore ko ngo byari bimaze kwiyongera bitewe no kwita ku ruhinja ntabone uko yiyitaho.

Blac Chyna ubusanzwe wigeze gukundana n’umuhanzi Tyga banabyaranye umwana bakaza gutandukana,nibwo yamenyanye n’uyu musore nawe bahita babyarana ndetse ngo mu minsi iri imbere bakaba bateganya gukora ubukwe.

Gusa n’bwo bateganya ubukwe usanga bakunze gushwana bikavugwa ko banatandukanye ariko mu gihe gito bakongera bagasubirana,ndetse no mu minsi mike ishize Kim Kardashian n’abavandimwe bahaye gasopo uyu musaza wabo bamubwira ko isaha n’isaha Blac Chyna yamureka.





Blac Chyna yagaragaye yambaye utwenda two kogana mu gihe ubwo yiteguraga kwibaruka nabwo yari yashyize hanze amafoto yambaye ubusa buri buri ikigamijwe ari ugusangiza abantu urukundo akunda Rob Kardashian ashyira ku mbuga nkoranyambaga ibihe byiza agirana n’uyu mukunzi we, amashusho atandukanye agaragaza ibyo yita imico myiza ya Rob Kardashian.



Blac Chyna yamenyekanye cyane kubera kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi cyane cyane b’abaraperi, ibi akaba yarabitangiye avuye mu kumansura mu tubyiniro, nyuma yaje gukundana na Tyga ndetse bafitanye umwana w’imyaka 5, gusa baje gutandukana muri 2014 Blac Chyna ahita akundana na Rob Kardashian ni mu gihe Tyga nawe atatanzwe mu muryango w’aba Kardashians kuko nawe akundana na Kylie Jenner, murumuna wa Kim Kardashian.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

DARIUS PATRICE - 14/05/2017 saa 17:37

ntakigendapeee!kukontatandukaniro.
Kanda hano umusubize

Nkunzimana Donatien - 5/05/2017 saa 09:44

mbona atacyo atwaye da
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X