Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Inkubiri yo kwegura kwa ba gitifu,ese nta sano yaba ifitanye n’amatora ya Perezida 2017?

Umwaka wa 2015, wavuzwemo inkubiri y’aba Meya na nyobozi begujwe bavugwaho gutekinika imibare y’abitabiriye ubwisungane mu kwivuza. 2016 ahagana mu mpera z’umwaka hongewe kuvugwa abagitifu b’imirenge n’utugari beguye ariko icyo bazize nticyatangazwa. Ese iyi nkubiri yo kwegura kw’aba bategetsi ihatse? Ese nta sano ifitanye n’amatora ya Perezida wa Repubulika azaba muri Kanama 2017?

Mu mwaka wa 2015, akarere ka Gasabo, Rwamagana, Gatsibo, Karongi, Rubavu, Rusizi na Nyamasheke nitwo turere tweguje nyobozi yatwo.

Byavugwaga ko muri utu turere harimo ubwumvikane buke hagati yayo na njyanama, ubwumvikane hagati ya nyobozi hagati yayo ndetse no kuba bamwe muri aba bameya baratanze muri raporo zabo imibare itariyo ( gutekinika) ijyanye n’uburyo abaturage bitabira ubwisungane mu kwivuza.

JPEG - 45.4 kb
Iyegura ry’aba bagitifu nta sano rifitanye n’amatora ari imbere?

Bamwe muri aba bameya banyujijwe mu nzu z’imbohe ( Nyamasheke, Rusizi, Rubavu na Karongi) bamwe bavamo batsinze urubanza, abandi uko bavuyemo byagizwe ubwiru bukomeye.

Muri uyu mwaka nibwo abaturage bari mu nkundura yo guharanira ko itegeko nshinga rivugururwa kugira ngo Perezida wa Repubulika abone uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza iyindi manda kuko abaturage babyifuzaga.

Ubu busabe bw’abaturage bwaje kwemerwa itegeko nshinga riravugururwa habonekamo ingingo zitandukanye ziha amahirwe Perezida wa Repubulika kongera kwiyamamaza.Amatora ye akaba azaba mu ntangiriro Kanama 2017.

Kuva itegeko nshinga ryavugururwa inkundura yo kwegura kwa ba Meya no gukurikiranwa mu nkiko byose byahise bihagarara.

Bamwe mu baganiriye na Imirasire.com batashatse kwivuga amazina bavuze ko bariya bameya bashobora kuba baraketsweho kuba ba kidobya mu ivugururwa ry’itegeko nshinga ndetse n’amatora ya Perezida wa Repubulika.

Icyakora ikinyamakuru Imirasire.com cyashatse kumenya icyo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’imiyoborere myiza itekereza kuri iri yegura rya ba meya ntibyashoboka kuko Minisitiri Kaboneka uyoboye iyi minisiteri atigeze yitaba telefoni y’umunyamakuru w’iki kinyamakuru cyangwa ngo agire icyo asubiza ku butumwa bugufi iki kinyamakuru cyamwandikiye.

Ba gitifu b’imirenge n’utugari begujwe ese ntibaba baraketsweho kuba kidobya mu matora ya Perezida wa Repubulika ?

Mu kwezi kwa cyenda n’ukwa cumi 2015, nibwo inkubiri yo kwegura kwa ba gitifu b’imirenge n’utugari yatangiye kuvugwa. Inshuro nyinshi byavuzwe ko aba bagitifu bagera hafi kuri 200 baba bareguye ku bushake bwabo.

JPEG - 23 kb
Minisitiri Francis Kaboneka nta byinshi ashaka kuvuga ku iyegura ry’aba bayobozi

Bamwe muri aba ba gitifu batangaje ko begujwe kuko amabaruwa abasaba kwegura batayiteguriye ko ahubwo bayateguriwe bo bakaza bayasinya bagahita bayatahana ari kumwe n’amabaruwa agaragaza ko akarere kakiriye ubusabe bwabo.

Ikindi cyiciro cy’abaturage baganiriye na Imirasire.com bavuze ko ikigaragara n’uko aba ba gitifu bashobora kuba bakekwaho kuzaba kidobya mu matora bityo kuba bashyizwe ku ruhande aribwo byatanga umusaruro ibyifuzo by’abaturage bigahabwa agaciro.

Aba baturage bavuga iyegura ry’aba ba gitifu b’utugari n’imirenge nyuma y’ukwezi kwa gatatu rizahagarara kuko igihugu kizaba kigiye mu cyunamo, naho nyuma y’aho mu kwezi kwa gatanu amatora azaba arimbanyije bityo abazafasha akagenda neza bazaba baramenyekanye.

Aba baturage bakaba bavuga ko ariyo mpamvu aba bayobozi baba bari kwegura batanguranwa n’igihe ngo kitabagereraho.

Kuba aba ba gitifu baba intambamyi mu matora ya Perezida azaba muri Kanama nabyo twashatse kubibaza Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka nabwo nibyadushobokera kuko nanone kuri iyi nshuro atigeze yitaba telefoni y’umunyamakuru w’Imirasire.com cyangwa ngo asubize ubutumwa bugufi yari yandikiwe.

Ba gitifu b’imirenge n’utugari bamaze kwegura babarizwa mu turere twa Nyarugenge, Ruhango,Rubavu, Rusizi, Kayonza, Bugesera, Nyabihu, n’utundi.

Biteganyijwe ko amatora ya Perezida wa Repubulika azaba mu ntangiriro za Kanama 2017. Aya matora yahaye amahirwe Perezida Kagame kongera kwiyamamaza nyuma y’uko abaturage babimusabye bavuga ko bakimushaka.

Ese koko nibyo aba bayobozi beguye baba baraketsweho kuba batambamira amatora abaturage ubwabo bifuje yaba bagaha amahirwe Perezida Kagame akongera akabayobora?

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

songo - 11/01/2017 saa 19:09

oya nibyo banze ko byabarushya wasanga arabanyakuri bababuze uko babigenza bagahitamo kwiyegererayo ngo bibe badahari imana itazabahanana nabo babigize umwuga
Kanda hano umusubize

daf - 11/01/2017 saa 15:26

Hoya nibabeguze rwose Batangaga service mbi! bigize utumana mutugali. ubutaha muzakurikizeho nabo munzego zohejuru nabo mubeguze. hari abashomeri babuze akazi mugihe abandi baba bagakora batagashaka bigeretseho n'agasuzuguro kenshi
Kanda hano umusubize

Bagabo - 12/01/2017 saa 06:16

Wowe wiyita "daf" ibi bisobanuro urusha ministre ushinzwe abo bayobozi ubivana he ? Jye ndabona nakwemera ubu bushakashatsi bw'iki kinyamakuru cyacu! Erega burya ubuyobozi bwose buva ku Mana ! Babeguza batabeguza Imana yabyemeye ntacyabuza ko yongera gutorwa!
Kanda hano umusubize

pilipili - 11/01/2017 saa 14:24

Umuntu wanditse iyi nkuru Arasekeje! None ko babashyize ku ruhande aho bari bafite uwo mutima mubi babuzwa n'iki kuyadobya? Ese muri bo hari uwigeze adobya andi matora, bityo ikaba gihamya ko ya kongera? Jye ndumva nta kuri kurimo! Abavuyemo nuko za nyobozi zitabashakaga ku mpamvu imwe cyangwa indi kandi nazo igihe kigeza bazagura! Muri 2019 uzambwire abazaba bakiri no niba ukiri umunyamakuru! Reka tuzitorere Umusaza ubundi tugire amahoro.
Kanda hano umusubize

serugarukiramfizi - 11/01/2017 saa 14:02

amatora ntaho bihuriye kuko nambere amatora aba byagenze neza kandi aba bayobozi bari bariho gusa hari abafite amakosa arimo: gushyigikira akajagari, gutanga serivisi mbi, ruswa, akarengane, kutaboneka kukazi n'ibindi mwibisanisha n'amatora kuko abaturage bazi uwo bazatora ninabo babimwisabiye, bityo rero nta mobilization yindi ikomeye kuboryo abayobozi babigenderamo
Kanda hano umusubize

serugarukiramfizi - 11/01/2017 saa 13:59

oya aba bareguzwa ukri ni kwiza tujye tukuvuga gusa burya uzi ko uyu muyobozi wiyeguriye agaruka hashize imyaka 5, usezeye by'igihe kitazwi yemerewe kugaruka nyuma y'imyaka itatu niko itegeko rivuga usibye ko ibi byubahirizwa kuri bamwe urugero mumujyi wa kigali ntibazi iri tegeko upfa kuba uzwi komisiyo y'abakozi nayo igasinzira ntibyiteho, naho aba bareguzwa gusa kugirango baterega Leta nk'uko amategeko abisaba bakandika ko beguye kumpamvu zabo, ntakuri kurimo rero
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X