Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Inkundura: Nyuma ya Kaminuza ya Gitwe ishuri rikuru rya INES mu gihirahiro

Nyuma y’aho Minisiteri y’Uburezi ihagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe abanyeshuri 1500 bagasubizwa mu ngo zabo, nanone iyi Minisiteri yahagaritse amashami atatu mu ishuri rikuru rya INES azira kuba adafite ibikoresho bitujuje ubuziranenge.

Nk’uko bigaragara ku itangazo rimanitse kuri iri shuri ryanditswe na Minisiteri y’uburezi, amashami yahagaritswe ni Biomedical Laboratory Sciences, civil Engineeiring, Computer Science na Biotechnology. Iyi minisiteri ikaba ibuza ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri gukomeza kwakira abanyeshuri mu mashami avuzwe hejuru.

JPEG - 35 kb

Iri tangazo ribuza INES gukomeza kwakira abanyeshuri muri aya mashami, rivuga ko iri shuri rihawe amezi atandatu yo gukosora amwe mu makosa bahasanze arimo kutagira Laboratoire zujuje ibisabwa.

Rivuga ko aya mezi atandatu nta gikozwe, aya mashami azahagarikwa burundu.
Umuyobozi mukuru wungirije muri INES-Ruhengeri, Dr. Niyonzima Niyongabo François yabwiye itangazamakuru ko iri shuri hari ibyo ryabujijwe koko gusa akavuga ko ibyagendeweho atari ukuri kuko ibi bikoresho bivugwa ko batujuje babifite.

Ati ” Twakiriye iyo baruwa ariko ntacyo tutujuje, nta kibazo tuzakomeza.”
Uku guhagarikwa kw’amwe mu mashami ya INES Ruhengeri kuje gukurikira andi mashami atatu yahagaritswe muri kaminuza ya Gitwe abanyeshuri 1500 bagasubira iwabo iyi kaminuza ikaba isigaranye abanyeshuri 200 gusa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 23/03/2017 saa 03:00

Afite ibikoresho bitujujee ubuziranenge cg ntafite Ibikoresho bitujuje ubuziranenge umutwe w'inkuru nawo uteye urujijo
Kanda hano umusubize

- 23/03/2017 saa 03:00

Afite ibikoresho bitujujee ubuziranenge cg ntafite Ibikoresho bitujuje ubuziranenge umutwe w'inkuru nawo uteye urujijo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X