Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Inkundura: Nyuma ya gereza ya Muhanga, 1930 ubu gereza ya Kimironko nayo yibasiwe n’inkongi y’umuriro ( yavuguruwe)

Icyotsi cy’urukara nicyo kiri kugaragara muri gereza ya Kimironko iri mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, Iki cyotsi kikaba kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko iyi gereza yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2017.

Amafoto yafatiwe ahantu hatandukanye haragaraza ko ubuso bw’ahubatse gereza ya Kimironko bwahindutse umwijima butewe n’iri shya ryadutse muri iyi gereza
Mu minota mike ishize, Umuvugizi w’amagereza yo mu Rwanda CIP Sengabo Hillary yabwiye abanyamakuru , ibyo gushya kw’iyi gereza.

Aganira n’abanyamakuru CIP Sengabo Hillary, yasobanuye ko hahiye ibice bimwe by’iyi gereza ahari amahema abamo abagororwa, gusa ngo byabaye amahire ko hari mu gitondo abagororwa batarimo imbere bose, bityo bituma ntawahasize ubuzima, cyakoze ngo ibyo gutoroka byo ubu ntibahita bemeza ko ntawaba yatorotse muri ako kavuyo.

CIP Sengabo Hillary ati:"Kugeza ubu tumaze kugeramo, ntabwo turabara ngo turebe niba hari uwaba yatorotse, gupfa ko ntawapfuye nta n’uwagize ibikomere byamuviramo gupfa, kuko twagize umugisha biba kumanywa, buriya iyo ari kumanywa abagororwa baba bari hirya no hino ntabwo baba bari mu mazu yabo, kandi ntabwo yahiye yose. Hahiye ibice bimwe, hahiye amahema amwe andi ntabwo yahiye, abari imbere bagiye mu bice bibiri bitahiye, hahiye ikindi gice kimwe. Abandi basohowe hanze. Turaza gutanga amakuru arambuye ku bijyanye n’icyateye inkongi tunemeze niba hari uwaba yatorotse yitwaje inkongi"

CIP Sengabo kandi yasobanuye ko urusaku rw’amasasu rwumvikanye muri iyi gereza ubwo inkongi yabaga, rwatewe n’uko abacungagereza barashe barwanya ko abagororwa bashobora guhita batoroka. Yagize ati: "Urumva abagororwa iyo babonye habaye akavuyo nk’akongako, baba bashaka ukuntu batoroka. Icyo gihe iyo abacungagereza barashe biba ari uburyo bwo gutanga icyerecyezo ko abantu batagomba kurira gereza cyangwa gusimbuka ngo batoroke"

Komiseri Mukuru w’Urwego Rukuru rw’Amagereza, ACP George Rwigamba yabwiye abanyamakuru ko Gereza yatangiye gushya saa mbili n’igice umuriro uturutse mu byumba bitatu abagororwa babamo.

Yavuze ko hahiriyemo ibikoresho bakoresha nubwo bitarabarurwa byose. Nyuma yo gushya, abagororwa bagerageje guhunga, barindwi barakomereka mu buryo budakabije. Haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.


Imodoka enye zizimya inkongi nizo zihari, eshatu ziri ku muhanda indi imwe iri muri gereza imbere. Abaturage bigijwe kure, abari hafi yayo ni abanyamakuru gusa.


Abagororwa bashyizwe mu cyumba kimwe, umuntu uri hanze ari kubona bari kurebera mu madirishya.

Iyi gereza ifashwe n’inkongi nyuma y’igihe gito iya Nyarugenge izwi nka 1930 nayo ifashwe n’inkongi y’umuriro, ndetse mu bihe byashize hakaba hari n’izindi zo mu ntara zagiye zifatwa n’inkongi zirimo gereza ya Muhanga.

Amwe mu mafoto agaragaza uko gushya







Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nsekarije Alphonse - 2/04/2017 saa 21:28

Nibyiza noneho nsomye inkuru yanyu ivuguruye mbona mwamenye Rank y'umuyobozi w'urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa.
Kanda hano umusubize

Nsekarije Alphonse - 2/04/2017 saa 09:24

kuki abanyamakuru bamwe bo murwanda musigaye mwandika inkuru bigaragarako hatarimo ubunyamwuga. Nonese niba mutazi Rank ya Afande Gorge RWIGAMBA, mwagiye mubanza mukamubaza. ariko reka nyibabwire ni:CGP George RWIGAMBA.
Kanda hano umusubize

- 1/04/2017 saa 21:53

igitekerezo cyange nuko uwakoze ibyo nafatwa agomba guhanwa byintangarugero ara cyafite ingenga bitekerezo nafatwa ahanwe murakoze
Kanda hano umusubize

- 31/03/2017 saa 21:40

Wapi ntabwo aribo nimpanuka nkizindi zose
Kanda hano umusubize

- 31/03/2017 saa 16:37

ubuse nkawe urumutekenisiye warakatiwe burundu ntiwayitwika? hagapfa bake abandi bagatoroka?
Kanda hano umusubize

namu - 31/03/2017 saa 15:05

nibo bazitwikira tu kuko amagerezamenshi yuzuyemo abatekinisiye nanjye barankatiye burundu nbonye UK nyishumika nayatsa da . nimuzitwikesha mubayeho nabi
Kanda hano umusubize

ngenzi - 31/03/2017 saa 18:27

umva nibababayeho nabobakoze nabi nkabishye abantu bagakatirwa burundu nibo bakoribyo,bareke bicuze impamvu babikoze,ahubwo bakaze umutekano.
Kanda hano umusubize

usa - 31/03/2017 saa 10:12

kuki amagereza akunze gushya? iki nikibazo.
Kanda hano umusubize

ngolo - 31/03/2017 saa 13:24

kandi ngo iyo ahiye hahita hunvikaniramo urusaku rw'amasasu imbere (RIP abajyendeye muri iyo game)
Kanda hano umusubize

ingabirevestine - 31/03/2017 saa 17:28

Mugemukupa Umuriro Mubyumbabyabo Mwongeregukupuranka;6;00Murakoze!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X