Monaco cosmetics

Insoresore z’Imbonerakure zongeye gushinjwa na ONU gutera ubwoba abaturage

Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres aratangaza ko insoresore z’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi z’Imbonerakure zikomeje guteza umutekano muke no guteza ubwoba mu baturage. Ni nyuma y’uko Leta yanze kwitabira ibiganiro bigamije amahoro. Uyu mutegetsi mukuru wa akaba ahamagarira impande zirebwa n’ibibazo biri mu Burundi kugana inzira y’ibiganiro mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo bimaze hafi iimyaka ibiri, muri icyo gihugu.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, bivuga ko ibi Guterres abivuze nyuma yuko guverinoma y’Uburundi yanze kwitabira ibiganiro byatumiwe n’umuhuza Benjamin Mkapa.

JPEG - 14.2 kb
Antonio Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye

Guterres yagize ati "Ndahamagarira abarebwa n’ibyo bibazo bose gushira inyungu z’igihugu mbere y’inyungu zabo bwite maze bakitabira ibiganiro biyobowe n’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba bidakumira nta mananiza abayeho."

Guverinoma y’u Burundi yakunze gushinja Loni kubogama.

Kimwe mu byo guverinoma y’Uburundi yagaragaje ko itishimiye n’itumirwa mu biganiro rya Jamal Benomar, intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye.

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi CNARED naryo ryitabiriye ibiganiro mu mujyi w’Arusha n’ubwo leta yari yasabye ko abagize iryo huriro batatumirwa.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP bivuga ko , Guterres avuga ko ahangayikishijwe n’amakuru akomeje kuvugwa ko Perezida Pierre Nkurunziza w’Uburundi yaba afite gahunda yo kwiyamamariza manda ya kane nk’umukuru w’igihugu.

JPEG - 56.9 kb
Insoresore z’Imbonerakure ibikorwa by’iterabwoba mu baturage zibikora ziri kumwe n’inzego z’umutekano

Mu rwandiko yoherereje abagize akanama gashinzwe umutekano kw’isi, Guterres avuga ko kongera kwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza bizatuma ibibazo biri mu gihugu birushaho kumera nabi.

Yongeye gushinja insoresore z’ishyaka riri ku butegetsi bita Imbonerakure guteza umutekano muke n’ubwoba mu baturage. Ikindi yavuze kimuhangayikishije n’amakuru y’abantu barenga 200 bamaze kuburirwa irengero.

Ambasaderi w’Uburundi Albert Shingiro yamaganye iyo raporo, avuga ko ibogamye.
Guterres yongeye gushimangira ko umuryango ayoboye uzakomeza gushyigikira umugambi wo kugarura amahoro mu Burundi n’akarere muri rusange.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X