Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Intara y’Amajyepfo: Imbwa zibasiye bikomeye abaturage zibarya n’amatungo yabo


Uturere dutandukanye mu ntara y’Amajyepfo twibasiwe n’imbwa zibarya bo n’amatungo yabo. Polisi y’u Rwanda ikaba yakajije umurego mu kurinda umutekano iburira abatunze izo mbwa kuzirinda kuzerera no kwitabira kuzikingiza.

Ibitero by’imbwa zizererera ku gasozi zikomeje kwibasira abaturage batuye mu duce dutandukanye tugize intara y’amajyepfo. Uretse abantu izi mbwa ziri kurya n’amatungo y’abaturage ku bwinshi.

JPEG - 88.6 kb
Imbwa zibasiye intara y’amajyepfo

Ku itariki 22 z’uku kwezi imbwa y’uwitwa Nyandwi Venuste yariye abana batatu bafite hagati y’imyaka itatu n’umunani y’amavuko irabakomeretsa byoroheje ; ibi bikaba byarabereye mu kagari ka Mugobore, mu murenge wa Simbi. Abo bana bajyanywe ku Bitaro bya Kabutare baravurwa ; naho iyo mbwa iricwa.

Na none muri iki cyumweru mu Ntara y’Amajyepfo imbwa zizerera ku gasozi zariye abantu n’amatungo. Ibi byabereye mu karere ka Ruhango, aho mu murenge wa Mwendo yariye umuntu wihitiraga ; mu gihe muri Muhanga, mu murenge wa Kabacuzi imbwa zizerera zariye ihene enye, ebyiri muri zo zigapfa ; naho mu karere ka Nyanza bene izo mbwa zikaba zarariye abantu babiri.

Polisi y’u Rwanda iributsa abatunze imbwa ko bagomba kuzikingiza no kuzigenzura kugira ngo zitabacika zigateza umutekano muke aho zizerera.

Yibukije abazitembereza ahantu hatandukanye ko bagomba kuzambika umukandara wabugenewe mu ijozi, kandi bakawufata ; ndetse ko igihe bazitembereza bagomba kuba bafite icyangombwa cyerekana ko zakingiwe ; kandi ko uzitembereza agomba kuba ari umuntu mukuru ushoboye kuzitaho kugira ngo zidateza ingorane aho azicisha.

Polisi y’u Rwanda irasaba inzego bireba gufatira ingamba imbwa zizerera ku gasozi mbere y’uko zibangamira rubanda.

Itanze ubu butumwa kubera ko hari imbwa zikomeje guhungabanya ituze rya rubanda hirya no hino mu gihugu bitewe no kutarindwa naba nyirazo.

Iteka rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi No 009/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 mu ngingo zaryo za 6, 7, 8,9, na 10 rivuga ibitegetswe n’uburyo bwo gutunga imbwa, ibihano bihabwa ny’iri imbwa ziteje ituze rike muri rubanda, n’ibikorerwa bene izo mbwa.

Umuntu ushaka kugurisha cyangwa gukora ubucuruzi bw’imbwa agomba kubihererwa icyangombwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (Rwanda Development Board- RDB).

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

b - 25/04/2017 saa 07:04

i Mushubati, Rutsiro, zahekenye abagra ku munani, ubu bari kwivuriza mu bitaro bya Kibuye.
Kanda hano umusubize

Felix - 25/04/2017 saa 04:57

Nyarubwana zitazirikwa sinziza ko zikomeza kwigenga kuko byatuma ziteranya abantu mu gihe zikomeje kuryana (uwo zakomerekeje ndetse na nyir' imbwa izerera). Bazizirike cga zicwe kuko inkingo zazo nibwira ko zihenda bityo bikaba atar byiza ko zikomeza kwigenga.
Kanda hano umusubize

Rutayisire - 25/04/2017 saa 03:41

Veternaians akarere imirenge bafashe abaturage bakoreshe imiti izica bafatanye ninzego zumutekano ndetse na RAB nyagatare twarabikoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X