Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Intara y’Uburengerazuba: Umugore yicishije umugabo we ifuni

Mbarushimana Charlotte yishe umugabo Twahirwa Theoneste amukubise ifuni mu mutwe no mu gahanga arangije acukura imva mu nzu amuhambamo arenzaho amashara. Bikekwa ko yaba yamujijije ko yamuharitse.

Ibyo byabereye mu kagari ka Gisizi mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu tariki ya 11 Gicurasi 2017. mu Charlotte Mbarushimana w’imyaka 22 ‘yishe’ umugabo we witwa Theoneste Twahirwa w’imyaka 25 amukubise ifuni ahita acukura umwobo amuhamba aho munzu, bucyeye ahungira iwabo. Aha iwabo nibo batanze amakuru atabwa muri yombi nk’uko byemezwa n’ubuyobozi.

Umwe mu baturage muri aka kagari utifuje ko amazina ye amenyekana yabwiye imirasire.com ko umurambo w’uyu mugabo bawubonye ku cyumweru uhambye mu cyumba muri iyo nzu urengejeho amashara.

Amaguru y’uyu mugabo wishwe ngo yari hejuru kubera kudakwira mu mwobo yari yamushyizemo amucuritse.

Uyu mugabo wishwe yari afitanye umwana umwe n’uyu mugore, ariko ngo ntibari bakibana kuko yari yarasanze undi mugore. Uyu munsi amwica ngo yari yaje kumusura nk’umugore mukuru.

Uyu muturanyi wabo ati “nyakwigendera yari yajyanye n’umugore muto mu bukwe hafi y’aho umugore mukuru atuye, bavuyeyo umugabo yitahira ku mugore muto ngo amuramutse anaramutse umwana ahahoze ari iwe. Niho yamutsinze rero.”

Uyu muturanyi avuga ko bakeka ko uyu mugabo umugore yamusanze aryamye yubitse inda akamukubita ifuni mu mutwe inyuma akamuhindukiza akamukubita indi mu gahanga imbere, bakurikije uko basanze umurambo we umeze.

Uyu mugore amaze kwica ngo yacukuye umwobo aho mu cyumba amushyiramo asa n’umucuritse yanze gukwirwaho arenzaho amashara maze bucyeye arahunga.

Yahungiye iwabo ngo abasaba ko bamufasha agahungira muri Congo ariko ntibyamuhira kuko ab’iwabo ari bo bahise batanga amakuru ku nzego z’umutekano afatwa kuri uyu wa mbere.

Albert Musirikare Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jomba yabwiye Umuseke ko amakuru bahawe n’abaturanyi ari uko umugore yishe umugabo we amuziza ko ngo yari yarashatse indi nshoreke.

Avuga ko muri uyu murenge hari bamwe mu bagabo bakuze bashaka inshoreke, bikaba ari bimwe mu bikurura amakimbirane avamo ubwicanyi nk’ubu.
Musirikare yavuze ko umurambo w’uyu mugabo wishwe washyinguwe ku Cyumweru , umugore ukekwa akaba afungiye kuri Station ya Police ya Jomba.

Musirikare ati: “Turasaba abaturage kwirinda amakimbirane ashingiye ku buharike kandi buri wese akaba ijisho rya mugenze we, hagira umenya amakuru y’amakimbirane runaka akabimenyesha ubuyobozi.”

Mu murenge wa Jomba ngo abagabo bakuze (ntibikunze kuba mu bato) usanga bafite abagore bari hagati ya babiri na batatu. Ibintu bitera amakimbirane ya hato na hato.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

igihozo saromon - 18/05/2017 saa 07:44

ndumvibintubikoweye retayarikwiyegu gushaka,kira ibindi bihano abantunkabo.
Kanda hano umusubize

NGABONZIZA MOSES 0722243930 - 19/05/2017 saa 05:26

nitwangabonziza moses biterwa nokuba batasezerana bagebabanza basezerane abagabonibobitwaranabi kuko utazanye udimugore nakibazo umugore yagira ushakakumamagara wahamagara kuri 0722243930 MURAKOZE
Kanda hano umusubize

igihozo saromon - 18/05/2017 saa 07:25

uwomugore ninkungu zipe!!!ngebinteyu yubwoba
Kanda hano umusubize

KARAMBIZI NURU - 18/05/2017 saa 05:32

YOOO PEBIRABABAJE GUSHAKA UZAKWIYICIRA BAGABO MUBEMASO KUBERAKO ABAGORE BARI HANZAHA NTAGO BOROSHYE NKABA NAKWIHANGANISHA UMURYANGO WANYAKWIGENGERA IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA AMEN?KANDI BIRABABAJE.
Kanda hano umusubize

MURWANASHYAKA Jean Marie Vianney - 17/05/2017 saa 23:11

ABAGABO BAKWIYE KURYABARIMENGE IGIHEBACIYE ABAGOREBABO INYUMA.KANDIBAKWIYENOKUBIREKA KUKOBIRABABAZA
Kanda hano umusubize

- 17/05/2017 saa 12:42

owomuntu.akwiriwe.gufungwa.kuko .ibyoyakoze nibibi
Kanda hano umusubize

Noher Jeadamascenti - 18/05/2017 saa 06:28

UWOMUGORE WISHE UMUGABO NAHANWE
Kanda hano umusubize

kiki - 17/05/2017 saa 10:38

kano gashinzi kakagore karagakenya gashobore kuba karahoze arindaya nizo zikora gutyo
Kanda hano umusubize

Mike - 17/05/2017 saa 05:34

Abantu bafitanye ibibazo; baba abashakanye; ndetse n'abandi bakwiye kugana inzego zibishinzwe kugira ngo zibagire inama cyangwa zibakiranure, aho kwihanira; dore ko hari ubwo bivamo ubwicanyi nk'uko byakozwe n'uyu mugore.
Kanda hano umusubize

Mike - 17/05/2017 saa 05:27

Abafitanye ibibazo; baba abashakanye; ndetse n'abandi bakwiye kugana inzego zibishinzwe kugira ngo zibagire inama cyangwa zibakiranure, aho kwihanira; dore ko hari ubwo bivamo ubwicanyi nk'uko byakozwe n'uyu mugore.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X