Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Inyubako za Gisozi zibasiwe n’inkongi y’umuriro (Amafoto)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Mata 2017 inyubako z’ubucuruzi zegereye inyubako ndende y’ishyirahamwe ADARWA zibasiwe n’inkongi y’umuriro ikomeye.

Abantu bakorera muri izi nyubako bari bazindukiye mu kazi bagerageje no kurwana no gusohora ibintu byabo ngo bagire icyo baramuramo bategereje ko polisi iza kubafasha kuzimya uwo muriro.

Gusa mu gihe gito iyi nkongi itangiye kugaragara polisi yahise itabara itangira kuzimya

N’ubwo nta kiratangazwa n’inzego zishinzwe umutekano nk’impamvu yaba yateye iyi nkongi, abakorera mu Gakinjiro ka Gisozi bo barakeka ko byaba byatewe n’umuriro w’amashanyarazi kuko nta kindi kintu cyateza umuriro bakeka ko cyaba cyari muri iyi nyubako.






Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

uwamahoro blandine - 29/04/2017 saa 02:07

yo nihanganyishije abacuziboze banjyirizwe ninkonjyi yumuriro nibarebe icyateye iyonkonjyi ikosorwe reta nayo irebeuko yabashumbusha urwanda rukomeze gutera imbere
Kanda hano umusubize

Kanyamahanga - 28/04/2017 saa 12:22

Batangiye batwika amazu none basigaye batwika nabantu.Rwanda we urafitwa nyamara.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X