Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Inzira zoroshye zo kwegera umukobwa muruhame mu gihe umushakaho urukundo

Bamwe mu bahungu cyangwa abagabo bagira ubwoba bwo kwegera cyangwa kumenyana n’umukobwa muruhame, mugihe abandi batazi aho bahera biyegereza umukobwa ahubwo ugasanga bizera ko kumenyana nawe byoroshye byabera ahantu hatari abantu benshi.


Ariko burya muruhame niho hantu heza horoshye kuba wamenyana n’umukobwa ukamutwara umutima kuruta igihe ari wenyine.

1.Gerageza guhuza nawe amaso.

Ibisanzwe iyo ubonye umuntu uba ushaka ko mwahura.ariko burya kugirango uhure nawe neza,gerageza kumureba muhuze amaso.igihe muzaba muyahuje,uzamuhezeho ijisho. komeza kubikora buri kanya,bizaba ikimenyetso kinini azahita ashaka guhura nawe.Nawe niyakureba inshuro eshatu, bizagaragaza ko yakwishimiye. aha impamvu amaso ari amanyembaraga mu rukundo nuko ahura n’ubwonko vuba agatanga ubutumwa ako kanya.

2.Gerageza kwita kubyo ahugiyemo.

Iyo usesenguye amarenga y’umuntu cyangwa ibimenyetso by’umubiri,ntabwo wahita umenya neza ko yakwishimiye.ahubwo hari imyitwarire ye ureba ugahita umenyako adacyeneye ko muganira.ibyo ubibonye mureke kuko ntacyo wageraho.urugero nk’igihe ari kwiyumvira indirimbo cyangwa ari gusoma igitabo,igihe ari kwirebera ku ruhande atari kukureba, igihe yafunze amaboko n’ibindi.igihe ubonye ibi, ntukamwegere kuko ibyo yakubwira nti byagushimisha.

3. Ihe gahunda yo guhura nawe ubwakabiri.


Niba ubwo muherukana warabonye yarabyishimiye nawe warabyishimiye,gerageza kwiha gahunda yo kongera guhura nawe umuhe numero yawe ya telephone cyangwa ubundi buryo bw’itumanaho mwajya mukoresha. Ubu buryo buzatuma ahora yibuka uko byari bimeze muhura bwa mbere.uzamenya ko yakwishimiye niya guhamagara cyangwa akakwandikira.nawe umwake numero ye ya telefone , niyaguhakanira uzamureke ubwo ntabucuti azaba ashaka.

4.Gerageza kwiyubaha no kwiyubahisha mubandi.

Iki nicyo kintu kingenzi cyagufasha kwiyegereza cyangwa gukurura umukobwa mu ruhame cyangwa ahandi hantu ahariho hose. Ariko niba ibyo utabyiyiziho ntumwegere, wibuke ko hari abakobwa benshi babyitaho hakabaho n’abandi batabyitaho. Bityo niba wiyizeye ko wiyubaha komeza urugendo.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

joseph - 21/05/2017 saa 16:01

amakuruyanyu ibitekerezo byanyu ndabikunda none c ko nabuze umukobwa dukundana uwaba yifuza kumenyana nanjye yanyandikira kuri WHATSAAP 0727667745 cg akampamamagara kuri iyi 0736051578
Kanda hano umusubize

JARRY - 19/05/2017 saa 20:08

MURAKOZE KUBW IYO NKURU NDUMVA ARI NGIRAKAMARO.MUKOMEREZAHO.
Kanda hano umusubize

Sabuzoya Erick - 21/05/2017 saa 09:35

Nashimye Cane Imana Ibahezagire
Kanda hano umusubize

Iradukunda samuel - 19/05/2017 saa 18:51

Umurakoze mbasi menye? Meukonza bijyenza baribyaranani ye kandi ibyo mutujyezaho nibyiza njyenda byemera murakoze!!
Kanda hano umusubize

havugimana gervais - 19/05/2017 saa 17:44

nukuri murakoz kubwinama muduh ziradufash pee
Kanda hano umusubize

Ndorimana Jean Batisita - 21/05/2017 saa 00:08

Ntakibazo Muvandi Komerezaho Imana Izakitaho Ntuza Cyike Intege Boby Friend
Kanda hano umusubize

Bro manig park - 19/05/2017 saa 06:48

Nukur murashimisha kunkur muduha koko keshi ziranfash
Kanda hano umusubize

NDIKUBWIMANA FELICIAN - 19/05/2017 saa 02:04

murakoje kunkuru muduhaye ninziza cyane pe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X