Monaco cosmetics

Iraq: Abantu basaga 10 baguye mu gitero cyagabwe n’abiyahuzi.

Abantu 11 baguye mu gitero cyagabwe kuri iki cyumweru ku isoko riherereye mu Burasirazuba bw’Umurwa mukuru w’iki gihugu, Baghdad abandi 35 barakomereka.
Iki gitero cyabereye ku Isoko ry’imboga rya Jumila riherereye mu Mujyi wa Sadr.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano muri Iraq, Saad Maan yavuze ko ushinzwe umutekano yarashe ku modoka y’abakekwaho gukora ubu bwicanyi maze uwari uyitwaye ahita aturitsa igisasu cyari muri iyo modoka.

Uku guturika kwangije amaduka atari make ndetse n’imodoka zari hafi aho zadukirwa n’inkongi y’umuriro.

Kugeza ubu nta muntu biratangazwa ko ari we wihishe inyuma y’iki gitero, gusa harakekwa abarwanyi b’umutwe wa Islamic state bigambye ibitero bishize byagabwe mu bice binyuranye by’iki gihugu byiganjemo abo mu bwoko bw’aba Shia ndetse bakaba bamenyereweho kugaba ibitero ahantu hateraniye imbaga nko mu masoko, mu misigiti n’ahandi.

Uyu mutwe uri ku gitutu gikomeye wotswa n’ingabo za leta zihanganye nawo zishaka kuwumenesha mu Mujyi wa Mosul uherereye mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Iki gitero cyigabwe nyuma y’icyo ku itariki 2 Mutarama cyahitanye abantu 35.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X