Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Irari,Gukunda amafaranga,ikimenyetso cy’ibyanditswe byera ni bimwe mubyatumye Donald Trump atishimirwa n’abakiristu.

Hashize igihe kitari gito hatowe Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika,aribwo hatowe Donald Trump.

JPEG - 59.4 kb
Perezida Donald Trump

Nyuma yitorwa ryuyu muperezida,hagiye havugwa byinshi bitandukanye ndetse benshi bakanavuga ko ari we bibiliya ivuga ko azagaragaza imperuka y’isi.

Uretse kandi n’ibyo bamwe banavuze kandi ko uyu muperezida atishimiwe na benshi ndetse ngo banamunenga byinshi.

JPEG - 126.9 kb
Benshi bar bafite ibyapa bimwamagana

Dore Ibintu 5 byari gutuma abakiristu badatora uyu mugabo k’ubuperezida

1. Arabeshya cyane

Amakuru dukesha Pulitzer Prize winning truth-checkers Politifact, igenzura ibiganiro by’abaiyamamaza ikabigereranya nukuri ,yagaragaje ko amasezerano Trump yatanze ndetse nibyo yavuze basanze ari ibinyoma 76%.

Muri ibyo byose byaje kwigwaho nhyuma basanga bitakunda ndetse ngo akaba yaragendaga abivuga yiyamamaza.

2. Amagambo avuga kumukobwa we agaragaza ko amugirira irari

Mu mwaka wa 2006 ubwo yagiranaga ikiganiro na Rolling Stone,Trump yabajijwe uko afata imyitwarire y’umukobwa we n’umukinnyi bakundana.

Trump yamusubije muri ubu buryo yagize ati;”Iyaba Iyanka Atari umukobwa wanjye nakabaye naramuterese ndetse nkanamushaka pe”

Ibi benshi bakavuga ko ari ukugaragaza irari cyane bityo bikaba bitatuma hari umuntu numwe wumukiristu wari kumutora.

3. Ntabwo akunda abanzi be ahubwo akora igituma batandukana burundu

Muri Bibiliya haranditse hati:“Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ukunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya,ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura.

Nimukunda ababakunda gusa, muzahembwa iki? Mbese abakoresha ikoro na bo ntibagira batyo?Nimuramutsa bene wanyu bonyine, abandi mubarusha iki? Mbese abapagani na bo ntibagira batyo?Namwe mube mukiranutse nk’uko So wo mu ijuru akiranuka. (Matayo 5:43-48).

Imigambi ya Trump igaragaza ko akoresha imbaraga cyane kurusha Demokarasi ndetse akarenganya ubwooko bumwe ndetse n’abantu ku giti cyabo.

Ku itariki 2 Ukuboza u mwaka wa 2016,uyu mugabo yatangaje ko mu gihe hamenyekanye umuryango w’umwe mu byihebe bya ISIS bose bazajya bafatwa ndetse bagahanwa bikomeye byanaba ngombwa bakaba banakwicwa.

Ariko mu busanzwe cyaha ni gatoz kandi ntabwo umukiristu ngo yakagombye kuba yashyigikira icyo kntu kandi aba ari ukurenganya abantu batanafite aho bahurira n’ikosa.
.
4. Ntabwo Yita kubakene

Bililiya igira iti “Yesu aramusubiza ati “Nushaka kuba utunganye rwose, genda ugurishe ibyo utunze maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.” (Matayo 19:21)

Amwe mu mahame ya Donald Trump avuga ko nta mukene wagakwiye kuba aba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Abahanga mu bya politiki barabyemera ariko ariko na none bakavyga ko atagaragaza ukjo abo bakene bakira kandi na none nib anta nzira yuko bakira bikaba bias naho bakwiye kuba bavanwa muri iki gihugu.

Niyo mpamvu rero umukiristu Atari gutora uyu mugabo kuko nta muntu uzajya mu ijuru yararenganyaga abakene.

5. Akunda amafaranga kurusha uko akunda Imana n’abantu.

Bibiliya iravuga iti : ““Nta wucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukorera Imana n’ubutunzi. “

“Mu buzima bwanjye bwose nari umunyamururumba “Aya ni amwe mu magambo yavuzwe na Perezida Donald Trump mu minsi mike ya mbere yukjo atorerwa uyu mwanya w’ubuperezida.

Uyu mugabo yongeyeb nyuma yahoo gato agira ati :”Naharaniye amafaranga cyane ngo nyabone nkora byinshi bibi “

Mu buryo busanzwe ibni ntabwo ari bibi kuko ni byiza gushaka ubutunzi,ariko mu buryo bwa gikiristu bigaragara ko uyu mugabo yashatse ubu butunzi mu buryo buhabanye cyane nubwo Imana ishaka.

Ndetse mu cyegeranyo cyakozwe na CNN cyagaragaje ko uyu mugabo yaba yaranatanze ibitambo kugira ngo abone ubutunzi afite kuri uyu munsi.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Frederic - 9/04/2017 saa 22:36

Bibl.iti.ubwami.butagwa.n'imana.trump.nibamureke.wmijuru.hari.uwusumba.trump
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X