Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ishyaka Green Party riranyomoza Ibyatangajwe mu kirego cya Kayumba Nyamwasa

Ubuyobozi bukuru bw’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda buratangaza ko ibyatanzwe mu kirego cya Kayumba Nyamwasa mu rukiko nyafurika rushinzwe uburenganzira bwa muntu buvuga ko nta mikoranire yabwo na FPR.

Mu kirego yatanze muri uru rukiko Kayumba Nyamwasa yavuze ko Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda DGPR rikorana ryarangiza rikajijisha risaba abaturage gutora oya muri Referendum kandi mu by’ukuri rikorana na FPR ku mugaragaro.

JPEG - 88.1 kb
Kayumba Nyamwasa uvugwaho kubeshyera no gusebya ishyaka DGPR

Umuyobozi mukuru w’iri shyaka Dr Frank Habineza yifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse n’urubuga rw’itangazamakuru rw’iri shyaka kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Werurwe 2017, yanyomoje ibivugwa na Kayumba Nyamwasa avuga ko ari ibinyoma ahubwo agakangurira Kayumba Nyamwasa n’abo bari kumwe gutahuka bakaza gukorera politiki mu Rwanda.

Ati "Birababaje cyane kuba umuntu nkawe ndetse wigeze gushinjwa kugira uruhare mu ishingwa ry’Ishyaka DGPR gusubira inyuma agakora amakosa yo kudushinja ibinyoma kandi bidafite ishingiro azi neza ukuntu byari bikomeye kugira ngo Ishyaka DGPR ribe rigeze aho rigeze uyu munsi, ibi mubyukuri ni ikimenyetso cyo gutandukira no kwirengagiza n’ukudaha agaciro inyungu rusange z’Igihugu n’abagituye."

Frank Habineza yakomeje avuga ishyaka DGPR ryamagana kumugaragaro ibinyoma byatangajwe na Générale Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Africa y’epfo, aho mu Kirego cye yagejeje mu rukiko rushinzwe uburenganzira bwa muntu n’ubwabantu (AFRICAN COURT ON HUMAN and PEOPLES Rights), yatesheje agaciro ikirego cy’Ishyaka DGPR ryagejeje mu rukiko rw’Ikirenga rw ’ Urwanda 2015 kubirebana na gahunda yari ihari yo guhindura Itegeko Nshinga ry’Urwanda, iryo sebanya yarikoze yibwira ko ryamuhesha imbaraga mu rukiko (ACHPR) Arusha.

Binyuze mu ijwi ry’Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru wa DGPR, Tuyishimwe Jean Deo asobanura ko ibibazo iri shyaka rihura nabyo kuva rishingwa kugeza ubu, ari ikimenyetso ko nta kwaha uko ari ko kose rikoreramo.

Ibyo bibazo ni iterabwoba n’urugomo bishyirwa ku barwanashyaka baryo; iyicwa, ifungwa n’inyuruzwa rya bamwe mu baririmo, ndetse no gutinda kwemererwa gukorera mu gihugu.

Tuyishime ati “Iyo tuba dukorera mu kwaha kwa FPR na Perezida Kagame, urugomo twagiriwe muri Saint Paul ntiruba rwarabaye ngo abantu bacu bakomeretswe. Uwari Visi Perezida wacu Andre Kagwa Rwisereka yapfuye urupfu rw’amayobera, iyo tuba dukorana na FPR iba yaradufashije bigasobanuka”.

Tuyishime kandi agaruka ku murwanashyaka wa Green Party, Munyeshyaka Jean Damascene waburiwe irengero na nuba akaba nta kanunu ke , ndetse n’undi wafunzwe mu gihe iri shyaka ryatangiye gahunda yo kuburizamo amatora ya Referandum.

JPEG - 129.5 kb
Abagize ishyaka DGPR muri kongere baherukamo ubushize

Ikindi kimenyetso atanga, ni uburyo abunganizi mu manza batereganye urubanza rwa Green Party, banga kwiteranya na FPR. Ati “Ibaze abavoka batanu bagiye bikura mu rubanza rwacu, tukunganirwa n’uwa gatandatu?”

Green Party iranenga Politiki ya Kayumba yise politiki ya facebook

Tuyishime Jean Deo, avuga ko “umwungeri mwiza amenya intama ze”, n’umunyapolitiki mwiza ni ubana n’abo avuganira. Ati “iyo politiki ya whattsapp na fesibuku twe niyo twanze, bituma abanyapolitiki baba hanze badufata nk’abakorera mu kwaha k’ubutegetsi nyamara sibyo”.

Akongera ati “ba Kayumba babonye twariyemeje gukorera mu Rwanda –nubwo ibibazo bitabura- birababaza. Tubonye noneho uburenganzira busesuye barashenguka, tugiye muri forumu biba ibindi. Ubu noneho tugeze aho kwiyamamariza kuyobora iki gihugu. Ni ibintu umuntu uba hanze atapfa kumva.

Iri shyaka Green Party ni ishyaka rigizwe n’abahoze ari abayoboke b’umuryango FPR Inkotanyi ndetse abenshi muri mu buyobozi bw’iri shyaka bakaba barahoze mu buyobozi bwa FPR Inkotanyi.

Kayumba Nyamwasa uvugwamo nawe bivugwa ko yahoze ari umuyoboke w’iri shyaka mbere y’uko ashinga RNC afatanyije na Col Patrick Karegeya.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bagabo - 28/03/2017 saa 16:24

Habineza azabeshye abana hamwe n'impumyi! Abo barwanashyaka be bishwe abandi bagahohoterwa ahubwo ni abari banze gukorana na FPR ! Ubwo yahungaga yahungutse bamaze kumvikana ntakajijishe !
Kanda hano umusubize

Bagabo - 28/03/2017 saa 16:21

Habineza azabeshye abana hamwe n'impumyi! Abo barwanashyaka be bishwe abandi bagahohoterwa ahubwo ni abari banze gukorana na FPR ! Ubwo yahungaga yahungutse bamaze kumvikana ntakajijishe !
Kanda hano umusubize

- 28/03/2017 saa 12:35

Ibyoyavuze nibyo ayamashyayandi arajijisha habinezantazabagushe mumutego ntawe utamuzi
Kanda hano umusubize

sebagabob - 28/03/2017 saa 09:22

gumya utwiyigishirize ijambo ryimana wowe watsnze igitekerezo
Kanda hano umusubize

kantengwa - 27/03/2017 saa 21:31

CYAKAYUMBA KISHE ABAHUTU NIKIGOME KIBI CYO KANYAGWA! PUUUUU!!!!!
Kanda hano umusubize

Bagabo - 28/03/2017 saa 16:09

Ngo kayumba yishe abahutu ? Uwatutsi yatikije ubwo yari akuriye DMI se wamenya n'umubare wabo ? Kwitwa kayumba faustin ahubwo ntanakibikwiye ! Amazina ye ni gafuni kandoyi! Imana ishobora byose imurinde abacikacumu rye(abahutu ,abatuts n'abatwa!
Kanda hano umusubize

Rwembe - 27/03/2017 saa 17:38

Nibyo koko ubutegetsi bw' abantu bwarananiwe reba abanyamadini ukuntu bakoranye na reta Yakoze jenocide abantu bose bakayoboka kumena amaraso noguhemucyira incuti ,abavandimwe nabaturanyi babo gusa birababaje.Abanyarwanda mbere nambere dukwiye gusaba imana imbabazi kubwibyo twakoze kandi tubikorera abavandimwe bacu
Kanda hano umusubize

GITERA James - 27/03/2017 saa 17:04

Aba bashaka gutegeka bose,nta numwe wadukiza ibibazo isi yikoreye:Ubukene,ubushomeli,urupfu,ubusaza,uburwayi,ubusumbane,gutonesha,intambara,etc...Umuti uzatangwa n'imana gusa.Niyo yaturemye kandi umuti uzakuraho ibibazo byose,yawuvuze muli Bible,nubwo abantu nyamwinshi ntacyo Bible ibabwiye kandi bitwa Abakristu.Uwo muti nta wundi,ni Ubwami bw'imana YESU yahoraga yigisha.Burya iyo dusenga buli munsi dusaba imana ngo:"Ubwami bwawe buze",burya tuba twinginga imana ngo izane ubwami bwayo,nukuvuga ubutegetsi bwayo.Nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,ubwo butegetsi buzaza ku Munsi w'imperuka,bubanze "bumenagure" ubutegetsi bwose bwo muli iyi si.Hanyuma YESU abe ariwe utegeka isi yose (Ibyahishuwe 11:15).Ikindi ubwo butegetsi buzakora,buzarimbura abantu bose batita ku bintu imana idusaba,abubwo bakibera mu byisi gusa.Hazarokoka abantu bake bakora ibyo imana idusaba.Byanditse mu Imigani 2:21,22.Kuba abanyamadini batigisha ibi,ahubwo bagahera mu cyacumi no kwivanga muli politics,bishakira ibyubahiro,it is a big failure (echec) ku biyita abakozi b'imana.YESU buri gihe yasabaga yuko Abakristu nyakuri bashaka mbere na mbere ubwami bw'imana (Matayo 6:33).Nkuko ibintu bitahozeho bibera muli iyi si bibyerekana,IMPERUKA iri hafi.Nubwo abantu nyamwinshi bibera mu byisi gusa,ntibitegure imperuka.Bameze nko ku gihe cya NOWA,mbere yuko UMWUZURE wazaga ukabica bose hagasigara abantu 8 gusa bashakaga kandi bagakorera imana.NOWA yarabibwiye banga kumva.N'abo muli iyi minsi y'imperuka niko bameze.Ndakwinginze,soma Matayo 24:37-39 na 2 Petero 2:5.Ntukababazwe nuko tukwibukije ibyo imana ivuga.

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X