Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ishyaka PL ryasabye Abanyarwanda bimitse ingengabitekerezo ya Jenoside kuyirandurana n’imizi yayo

Nk’uko u Rwanda rugikomeje ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko muri iki Cyumweru cyahariwe kwibuka,Ishyaka rya PL riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu,rirashishikariza Abanyarwanda bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyirandurana n’imizi yayo.

Kuri iyi nshuro ya 23 mu Rwanda hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) ryahamagariye abanyarwanda bagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane mu mahanga, gutaha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu aho kugambirira kugisenya.

JPEG - 90.5 kb
Mukabalisa Donatille Perezida wa PL

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, iryo shyaka ryatangaje ko ryifatanyije n’abanyarwanda bose muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, rihamagarira abanyarwanda bose kwitabira ibikorwa byateganyijwe muri ibi bihe ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mukabalisa Donatille, Perezida wa PL ashingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi,turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho" yasabye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakiri hirya no hino ku isi kuyirandurana n’imizi ahubwo bagashakira uko Abanyarwanda bahuza imbaraga mu kubaka igihugu.

Yagize ati "Ishyaka riboneyeho gusaba abo bagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside hirya no hino , gutaha mu rwababyaye bagafatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu, aho kugambirira kugisenya."

Mukabalisa kandi yasabye kandi Abanyarwanda kwitabira ibiganiro biteganyijwe hirya no hino mu midugudu.

Ni mu gihe kuri uyu wa Gatanu taliki 07 Mata 2017 mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi,aho iki gikorwa kizajya kibera mu midugudu ndetse na nyuma yaho, iminsi ijana yo kwibuka ikazakomeza nk’uko bisanzwe bikorwa.

Mushumba Bruce

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rwego - 7/04/2017 saa 14:32

Nta PL mbonyehano mbonye akana ka RPF ibindi nukujijisha.
Kanda hano umusubize

Rwego - 7/04/2017 saa 14:32

Nta PL mbonyehano mbonye akana ka RPF ibindi nukujijisha.
Kanda hano umusubize

MODESTE - 7/04/2017 saa 11:12

NIMODESTE. MURI RDC IGOMA RUBAYA UDWANYA INGAB TURAMUSHIGIKIYE. MURAKOZE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X