Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ishyamba si ryeru hagati ya Minisitiri Musafiri Papias na Dr Gahutu wa RIU

Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Mpuzamahanga ya Rusizi, (RIU) Dr Gahutu Pascal yatangaje ku mugaragaro Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri Papias Malimba amwanga ari nayo mpamvu yahagaritse kaminuza ye. Minisiteri y’uburezi yabihakanye ivuga ko Minisitiri Papias ntacyo apfa na Dr Gahutu.

Uru rwango Dr Gahutu avuga ko Minisitiri Musafiri amufitiye yarwanditse mu ibaruwa yandikiye Minisitiri w’intebe amusaba ko yamurenganura kuko Minisitiri Musafiri yamufungishije akanamufungira kaminuza.

Mu ibaruwa Imirasire.com yabashije kubonera kopi, Dr. Gahutu asaba Minisitiri w’Intebe kumurenganura agakuraho icyemezo iyi Kaminuza yafatiwe kuko uwagifashe (Minisitiri w’Uburezi) ari umwanzi we.

JPEG - 139.9 kb
Prof.Shyaka Anastase asobanura byimbitse ibyavuye mu bushakashatsi

Muri iyi baruwa, Dr. Gahutu avuga ko Minisitiri w’Uburezi amwanga, kandi ko ubwo yari afunzwe mu minsi ishize, urwego rw’ubugenzacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo wa RIU
Ibi byose ngo yari Minisitiri w’Uburezi wari ubiri inyuma (yafunzwe igihe cy’iperereza nyuma urukiko rwemeza ko azaburana ari hanze).

Ikindi Gahutu aha Minisitiri w’Intebe nk’ikimenyetso ko Minisitiri w’Uburezi amwanga, ni uko Minisitiri yakiriye abafatanyije na Dr. Gahutu gushinga Kaminuza ariko nyuma bakaza kugirana ibibazo nyamara we ngo akaba yaranze kumwakira.

Dr. Gahutu avuga ko Minisitiri w’Uburezi yaguye mu mutego aho yitiranyije Rusizi International University Ltd nka sosiyete y’ubucuruzi Dr. Gahutu afatanyije n’abo Minisitiri yakiriye na Rusizi International University nka Kaminuza ya Dr. Gahutu bwite.

Dr. Gahutu Pascal avuga kandi ko raporo y’ubugenzuzi bwashingiweho mu guhagarika Kaminuza ya RIU by’agateganyo bwakozwe n’abantu batubahirije amategeko asanzwe akurikizwa mu kugenzura amashuli makuru na za Kaminuza.
Dr. Gahutu mu ibaruwa ye akaba avuga ko iri tsinda ryaje kugenzura Kaminuza ya RIU ryari ryatumwe na Minisitiri w’Uburezi kandi ngo rijya kugenzura ikigo cye ryagiyeyo rifite undi mugambi uhishe riziranyeho na Minisitiri w’Uburezi.

Dr. Gahutu avuga uyu mugambi wihishe ari nawo watumye Kaminuza ye ifungwa nyamara ngo yujuje ibisabwa byose! Asaba Minisitiri w’Intebe kumurenganura.
RIU yatangiriye ku byangombwa bya sosiyete y’ubucuruzi ya Rusizi International University Ltd ifite icyanngombwa cya RDB nka sosite yiyandikishije ifite abanyamigabane batanu.

Ibi byangombwa ni nabyo byakoreshejewe haba mu gusaba uburenganzira bwo gutangiza Kaminuza, gufunguza amakonti ya Kaminuza muri banki.

Inyandiko z’intangiriro y’iyi Kaminuza zerekana ko muri Nzeli 2014 aba banyamigabane ba Rusizi International University Ltd batoye Dr. Gahutu ngo abahagarire imbere y’amategeko ndetse akurikirane ibyangombwa bya Kaminuza bifuzaga gushinga.

Mu igenzura rinyuranye Inama Nkuru y’Uburezi (HEC) yagiye ikorera iyi Kaminuza mbere y’uko yemezwa, inyandiko yagiye ishingiraho harimo n’inyandiko zabaga zemeza ibyumvikanweho na nyirayo.

Hari n’aho HEC yabasabye ko bashaka irindi zina rya sosiyete yabo ritandukanye n’irya Kaminuza; ibi ntibyakozwe.

Urugendo rw’aba bashoramali bari batangije urugendo rwo gutangiza Kaminuza rwatangiye kuzamo ibibazo ubwo Kaminuza ya RIU yari imaze kwemerwa gukora ( hari muri Werurwe 2015).

Inshuro zose batakambiye ubuyobozi ngo bubafashe gukemura ikibazo cya kamunza batangije, bavugaga ko bagerageje gushyiraho ubuyobozi Dr. Gahutu akagundira ubutegetsi ndetse akaza no kubamenyesha ku mugaragaro ko ari iye bwite.

Si ubwa mbere Dr. Gahutu yandikiye inzego nkuru z’igihugu agira uwo yikoma kuko no muri 2015 ubwo ibibazo n’abo bafatanyije gushinga Kaminuza byari bimaze kujya ku mugaragaro, Dr. Gahutu yandikiye polisi y’u Rwanda yishinganisha avuga ko afite amakuru ko hari abantu bashobora kumwica ngo batware kaminuza ye
N’ubwo Dr. Gahutu we avuga ko RIU yafunzwe irengana izira urwango Minisitiri w’Uburezi amwanga, icyemezo cyo gufunga by’agateganyo amwe mu ma kaminuza cyangwa se amashami zigishaga cyaje kireba izigera kuri 15.

Minsiteri y’uburezi yamaganye ibivugwa na Dr Gahutu

Kuva iyi baruwa yakwandikwa Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri Papias Malimba yirinze kugira byinshi avuga kuri iki kibazo. Icyakora umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye ,Isaac Munyakazi yahakanye ibivugwa kuri Minisitiri Musafiri avuga ko ibyakozwe na Dr Gahutu nta bunyamwuga burimo.

JPEG - 28.8 kb

Mu kiganiro yaraye agiranye n’abanyamakuru, Isaac Munyakazi Yavuze ko Minisitiri yandikiye Kaminuza ya Rusizi ayihagarika kubera ibyo igenzura ryari ryagaragaje, kubw’ibyo ntaho bikwiye guhurizwa na Minisitiri ku giti cye, kuko ibyo yakoze yabikoze mu izina ry’urwego ahagarariye.

Munyakazi yagize ati “Bibarababje cyane. Muri raporo ibiyireba biri specific .Kuba rero mu gihe abandi basubije bemera ibyavuzwe mu mabarwa, Rusizi yo ahubwo yafashe indi ntambwe, aho kugira ngo isubize uwayandikiye, yatanze ikirego.

Aho kugira ngo ivuge issue, izanamo umuntu.Ni ukubura ubunyamwuga Kandi Minister yasubije nka institution. Igihe kirageze ngo dutandukanye business n’uburezi.Uzashyira imbere inyungu, Minisiteri ntizarebera.”

Yakomeje avuga ko mu mateka y’iyo kaminuza hakunze kugaragaramo ibibazo bikomeye, ari nayo ntandaro kuba hari ibyo ituzuza.

Munyakazi yavuze ko iyo kaminuza yaharaniye inyungu zayo cyane kurusha guharanira uburezi bufite ireme.

Ati “Aho kwandika avuga ngo abarimu muvuga ko ntafite ngaba, uti minister aranyanga.Mugende musome amateka y’iriya kaminuza.Minisiteri ntishobora kureberera ibyo bibazo ngo abana b’abanyarwanda babirenganiremo.Urebye neza wasanga baraharaniye inyungu kurusha uburezi.Nibuzuza ibyo basabwa bazakomorerwa.”

Mu cyumweru gishize nibwo Minisiteri y’Uburezi yahagaritse by’agateganyo amashami ya za kaminuza na Kaminuza zitandukanye nyuma yo gukorerwa isuzuma bagasanga hari ibyo zitujuje.

Muri kaminuza zahagaritswe by’agateganyo harimo Rusizi international University, Singhad Technical Education, Mahatma Ghandi University - Rwanda, Nile Source Politechnic of Applied Arts, Kaminuza ya Gitwe n’ishuri rikuru rya INES RUhengeri.

Kopi z’ibaruwa zandikiwe Minisitiri w’intebe zivuga ko Musafiri yanga Dr Gahutu Pascal

Perezida François Hollande

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X