BYEGEKA Paul - 8/01/2017 saa 15:55

Muli iki gihe ushatse wese yigira umuhanuzi.Ubu mu madini menshi,abantu bihaye kwiyita ABAHANUZI.Abandi bakiyita ABAKOZI B'IMANA.Nyamara ugasanga bose icyo bagamije ari Ifaranga,mu gihe YESU yasabye abakristu nyakuri "gukora umurimo w'imana ku buntu" nkuko tubisoma muli Matayo 10:8.Ndetse na PAWULO abisubiramo muli Ibyakozwe 20:33,adusaba "kubwiriza tudasaba amafranga".Ku byerekeye Nkurunziza,Bible isaba abakristu nyakuri kutajya muli politics.Ntabwo waba umuhanuzi w'imana,ngo nurangiza ube n'umukuru w'Imbonerakure (Interahamwe z'i Burundi).Ushatse wese yiyita umurokore.Ariko ntabwo ibintu by'imana bishobora kujyana na politics.Kuko politics ijyana ku matiku,ubwicanyi,gutonesha,gusahura igihugu,intambara,etc... YESU yasize atubwiye yuko abakristu uzababwirwa nuko abisi babanga,bakabatoteza,bakabafunga kubera gukorera imana (Matayo 10:22).Yabasabye kandi kujya mu nzira bakabwiriza abantu ubwami bw'imana nkuko nawe yabigenzaga (Yohana 14:12 na Matayo 24:14).Muli ibyo mvuze,ari Nkurunziza cyangwa abiyita abahanuzi n'abakozi b'imana,nta numwe ubikora.Kubera ko baba bashaka inyungu zabo aho gushaka inyungu z'imana,Bible ibita "abakozi b'inda zabo" (Abaroma 16:18).This is Hypocrisy.

Musubize

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.