Monaco cosmetics

Ivangura ry’amoko riravuza ubuhuha mu gisirikare cy’u Burundi

Kuva ku itariki ya 13 Gicurasi 2015 mu Burundi havuzwe kudeta yaje kuburizwamo, ubu mu gisirikare cy’u Burundi haravugwamo kurebana ay’ingwe hagati y’ingabo hashingiwe ku bwoko bwa buri musirikare. Ku ruhande rwa leta, ubu hatangiye kwirukana abasirikare bahoze mu gisirikare mbere y’amasezerano ya 2015, hagashyirwamo abasirikare bashya ahanini baturuka mu bwoko bw’abahutu.

Radio Publique Afrique ( RPA), itangaza ko Uko imyaka yagiye yicuma mu mateka y’u Burundi amoko yagiye ahabwa intebe ndetse akanashingirwaho mu mirimo, by’umwihariko ubu mu gisirikare n’igipolisi bukagaragara nk’ashobora kuzabyara amahari.

JPEG - 40.8 kb
Nta mahoro ari mu gisirikare cy’u Burundi kuko buri wese yishisha uwo badahuje ubwoko

Muri iki gisirikare cy’u Burundi hamaze iminsi humvikana isezererwa rya bamwe mu basirikare, ifungwa, iyicwa, kwinjiza abasirikare bashya,…ibi birakorwa ariko cya kintu cy’amoko kikagarukwaho cyane.

Abatutsi bari kugenda basezererwa mu gisirikare buhoro buhoro ari nako abahutu binjizwa

Mu gusezerera abasirikare byagarutsweho kenshi, aho ibinyamakuru by’i Burundi bitangaza ko ubu abarimo kwirukanwa ari abahoze mu gisirikare cya kera EX FAB,mbere y’amasezerano yo muri 2005 yo kuvanga ingabo, igisirikare cyari kigizwe cyane n’umubare munini w’Abatutsi.

Nk’uko bitangazwa na RPA (Radio Publique Africaine), ngo ubwo bavangaga ingabo abari abasirikare ba Leta aribo FAB (Forces Armées Burundaises) bari bagizwe n’umubare munini w’Abatutsi bavanzwe na PMPA (partis et mouvements politiques armés) bari bagizwe cyane n’umubare munini w’aba FDD b’Abahutu.

Izo ngabo zimaze kuvangwa nk’igisirikare kimwe cya Leta (FDN) byemejwe ko mu kwinjiza mu gisirikare imihini mishya bazajya bakora ku mpande zose, 50% Hutu na 50%Tutsi.

Kugeza magingo aya ni uko abasirikare bashaje mu gisirikare ndetse banafite uburambe, ari aba EX FAB ndetse ubu ari nabo barimo gusezererwa cyane, rimwe na rimwe kubera imyaka bagezemo, ubu imihini mishya ikinjira yiganjemo abo mu bwoko bw’Abahutu.

Iki kinyamakuru kandi gitangaza ko byibura buri mwaka abasirikare (EX FAB) bari hagati ya 300 na 400 basezererwa, ibyo ngo bikaba byarakurikiwe n’ihohoterwa, gufungwa, kwicwa, guhunga kw’aba basirikare nyuma yaho havukiye imvururu zishingiye kuri manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.

Muri 2016, Perezida wa Sena , Révérien Ndikuriyo na Lt Gén Prime Niyongabo, umugaba mukuru w’ingabo batangiye itegeko mu ruhame basaba gukora ibarura rusange mu gisirikare rishingiye ku moko, bavuga ko bashaka kuringaniza imibare y’abasirikare bagendeye ku moko, bemeza ko Abatutsi bakiri benshi mu gisirikare kurusha ubundi bwoko.

Nyuma y’iryo barura nibwo habayeho gutanga amatangazo yo kwinjiza abasirikare bashya, iki kinyamakuru gitangaza ko 60% binjijwe nk’imihini mishya ari Abahutu naho 40% baba Abatutsi.

Ubwo abshakaga kwinjira mu gisirikare bari bakomeje kwiyandikisha, Col Baratuza Gaspard, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yatangaje ko Abatutsi bakomeje kuba bake, ko imibare y’abakenewe iri hasi cyane ndetse anavuga ko Abahutu aribo benshi, Abatwa bakaza ari bake cyane nk’uko bisanzwe.

Ni iki kihishe inyuma y’iri vangura ry’ingabo?

Aho u Burundi bugeze ubu, usanga ikintu cy’amoko kigifite ijambo cyane mu nzego zose, kugera naho utubari twitwa utw’ubwoko ubu cyangwa buriya, no mu bitutsi ugansanga bakibitukana.

Ariko nyamara nk’u Burundi n’u Rwanda, nk’ibihugu bisa nk’ibihuje umuco, kimwe cyakabaye kigira ku kindi, isomo ryiza rikava hakurya rikagera no hakuno.
Abakurikiranira hahi ibya politiki, kenshi usanga bagaya uku kwimakaza amoko mu Burundi, bakabivuga bashingiye ku cyo yabyariye Abanyarwanda, kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi kandi byagiye bigaragarira muri izi nkundura zimaze iminsi, aho inkuru yasakaraga ko hishwe umusirikare wo muri ubu bwoko, abaturage bagashyuha imitwe, intego ari iyo kwihorera, kera kabaye ukumva hishwe uwo mu bundi bwoko.
Ikindi benshi bagarukaho, u Burundi bukeneye abayobozi bakarishye, byanashoboka bakagira ibyo bahindura mu Itegeko Nshinga, kuvuga ko mu gisirikare n’igipolisi hazajyamo imibare ingana uko y’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa bikavaho, mu nteko naho bikavano ndetse no mu zindi nzego za Leta n’izabikorera.

Unagarutse inyuma mu buzima busanzwe, akazi gakorwa n’umuntu uko agashoboye, yarakigiye cyangwa se yarahuguwe, ntabwo akazi gakorwa kubera icyo uricyo, ko uri mu bwoko ubu cyangwa buriya.

Uretse no kuba aya moko ashobora kuryanisha abenegihugu, anadindiza iterambere ry’igihugu, kuko buri wese aba akurura yishyira anashyira abo bahuje ubwoko, kurusha uko yakora akorera igihugu cye.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kigeri - 17/01/2017 saa 04:09

Mu Rwanda nta moko ahari,ariko kugirango mubinyemeze nimunsubize iki kibazo:muri mwe ni nde washatse umugore cg umugabo atazi ubwoko bwe?muri mwe ninde utazi ubwoko bw'abantu bakorana muri office?ninde warangije ishuri atazi ubwoko bw'abo bigana muri class?kumenya ubwoko bwawe si ikibazo ahubwo kwanga uwo mudahuje ubwoko Nicyo cyakabaye ikibazo.
Kanda hano umusubize

Enock - 11/01/2017 saa 18:33

Ariko nibisanzwe igisirikare cyuburundi barokirita hakoreshejwe amoko nubwo atari byiza ariko niko bahisemo nkuko natwe dufite uko tuyoborwa. Sibyiza kwigira nkabazungu bashaka ko ibihugu byose byayobora nkabo.
Kanda hano umusubize

mob - 11/01/2017 saa 08:39

Mwebwe ntimubizi murapfa kwivugira.ibibera mu Burundi ni. Genocide yabatutsi.kandi igihe izoshirwa mubikorwa neza neza nabo ba DD bazaba bakije umuriro iyo ntambara ntizabasiga urugero barufatira hafi mu Rwanda.birababaje nkubu mu Burundi baza kubaruraabasirikare bari mubutumwa Somalis,centrfrica....ngo bareba abatutsi nibangahe?abahutu nibangahe?!!!narabitegereje ndababaza amaso muyandi nti mwarasaze?!!!!ntacyo bansubije
Kanda hano umusubize

cleophas - 11/01/2017 saa 06:24

kwihor ntaco bimaz! non je umwan wubu nzire ivyo sokuruz wanj yakoz? arik no murwand abahut ntibafatw kumw n,abatuts ! iyi n'ingwar igoy kuvur!
Kanda hano umusubize

Maconco Gerard - 11/01/2017 saa 06:07

Inyuma y' inyungu haza akanyarire Ibyo babikora kuko AR umwanya wabo,ariko bizorangira
Kanda hano umusubize

Maconco Gerard - 11/01/2017 saa 06:07

Inyuma y' inyungu haza akanyarire Ibyo babikora kuko AR umwanya wabo,ariko bizorangira
Kanda hano umusubize

Fred - 10/01/2017 saa 22:38

Ariko Imirasire mwagiye mwibasira u Burundi munyandiko zanyu nta munsi numwe mwigeze mwandika lbyiza ku Burundi. wagirango namwe muraburwanya.gusa nuko abasomyi haba harimo abazi gushishoza.naho abazabishinga bakabura kureba icyagirira I gihugu cyabo akamaro na kazi kabo.Naho iby'Abahutu na Abatutsi byo bazajya bicyemurwa n'Urupfu.Umunsi rwaje nzareba umuhutu urubwirango nirujye gutwara Umututsi cyangwa Umututsi uzavuga ngo twe ntidukwiye gupfa hagomba gupfa umuhutu. mugihe rero twese rutaturebera izuba,twari dukwiye kubaha na tugahana Amahoro ubundi tukubaha Imana tukirinda ikibi kuko nyuma yubu buzima hari ubundi tuzabamo buzira Amacakubiri ayo ariyo yose
Kanda hano umusubize

Nde - 10/01/2017 saa 20:30

Abanyarwanda Ngo Abarundi Barigukoresha Ivanguramu Gisirikare Murwanda Twibera Muri Ceceka Naho Nujya Gutokora Abandi Ujye Ubanzagutokora Umugogo Uriwanyu
Kanda hano umusubize

amani - 10/01/2017 saa 18:35

Abarundi bazaze bigire ku rwanda. ubu twebwe ntakibazo cyamoko dufite haba mu gisirikare,igipolisi ndetse no muyindi mirimo. hose abahutu nabatutsi usanga bangana umubare. Nako ntanubwoko tugifite. niko batwigisha
Kanda hano umusubize

RIC - 10/01/2017 saa 16:57

BANYARWNDA MWE,RABA IVYANYU MUREKE IVY,U BURUNDI!
Kanda hano umusubize

MASABO - 10/01/2017 saa 19:32

NANJE NTI INGESO Y'URUGO NTIYUBAKA URUNDI ABANYARWANDA RERO BATUREKE DUKORE IVYACU KUK NABO SI SHASHA HARABABA
Kanda hano umusubize

Prosper - 10/01/2017 saa 20:37

Banyarwandamwe! Mwibukeko Iyo Utunze Urutoki Mugenzawe Izisigaye Zikugarukako Ndabahanure Nimugende Gake Kuvyerekeye Uburund,nimwirinde Gukokeza Nk'abahigi, Burya Guseka Umubanyi Uhuu!! Muvyitondere Kuko Ejo Ntimuz Ukohazobameranamw.
Kanda hano umusubize

bitwenge - 10/01/2017 saa 15:25

MURWA GASABO IBYO NTIBIBAHO KUKO NTAMOKO ABA MUGISIRIKARE TURUBWOKO. BUMWE GUSA !!
Kanda hano umusubize

bitwenge - 10/01/2017 saa 15:25

MURWA GASABO IBYO NTIBIBAHO KUKO NTAMOKO ABA MUGISIRIKARE TURUBWOKO. BUMWE GUSA !!
Kanda hano umusubize

bitwenge - 10/01/2017 saa 15:24

MURWA GASABO IBYO NTIBIBAHO KUKO NTAMOKO ABA MUGISIRIKARE TURUBWOKO. BUMWE GUSA !!
Kanda hano umusubize

Ubuzukwagira - 11/01/2017 saa 11:33

Ngo Ntabwoko mugira!!aliko sha uba mururuRwanda?Nonese abirirwa basaba imbabazi bazisabira na base wambwira alibantuki niba ntabwoko mukigira?!!!birababaje kwirengagiza ukuli mukureba ngo murashyigikira politiki y'ikinyoma nako ngo n'igipindi da,ahaaa!!nimukotane cyane,
Kanda hano umusubize

vaho - 10/01/2017 saa 14:36

uku nukudakwiza mumutwe kwabamenyeshamakuru bo murwanda guko mwebwe muvuga ivyo mwiyumviye vyobanezera mwongera munezereza abategetsi banyu.wewe rero nkumunyarwanda namba wumva ko hari abarenganijwe iburundi nuze ubarenganure kunyaye nayo kwirirwa uramokora imbere yizo machine ntaco bidutwaye.amajambo make ibikorwa imbere
Kanda hano umusubize

Ruta Manzi - 11/01/2017 saa 09:17

Ntawakurenganya burya ngo uburere buruta ubuvuke cg ngo ikibuno gisa nanyiracyo. ibyo uvuga nawe ntubizi.
Kanda hano umusubize

Rupfesi - 10/01/2017 saa 12:53

Uvangura abantu wese aribeshya kuko nubwo tudasa ariko turikimwe twese turabantu kandi twifuza ibyiza rubanda rugufi rwabarundi bitondere ibintu abayobozi babo bashaka kubashoramo abatutsi n 'abahutu babanye imyaka myishi cyane mbere yuko twe tubaho umwanzuro wata wose wokumara ubwoko bumwe ntabwo wagerwaho isomo ryiza nurwanda abategetsi babahutu ngo bari baragambiriye Kurimbura abatutsi hono twibukeko uwo mugambi mubisha Imana yawuburijemo nubwo benshi bapfuye Imana ntiyemeyeko bashiraho kandi nabapfuye irabibuka mugihe kitarambiranye izabasubiza ubuzima bishimire Amahoro menshi bitece kubabikoze n ababyitabiriye uko biri kose ntibyabaguye neza murwanda byatwigishije amasomo menshi rimwe muriyo nuko kuba kuba naba ndi umuhutu cyangwa umututsi ntacyo bivuze ibyo nibyange birandeba icyo ngomba kwirinda nugushaka kwitwaza icyo ndicyo mubukuba abandi umudendezo wabo.
Kanda hano umusubize

Rupfesi - 10/01/2017 saa 12:53

Uvangura abantu wese aribeshya kuko nubwo tudasa ariko turikimwe twese turabantu kandi twifuza ibyiza rubanda rugufi rwabarundi bitondere ibintu abayobozi babo bashaka kubashoramo abatutsi n 'abahutu babanye imyaka myishi cyane mbere yuko twe tubaho umwanzuro wata wose wokumara ubwoko bumwe ntabwo wagerwaho isomo ryiza nurwanda abategetsi babahutu ngo bari baragambiriye Kurimbura abatutsi hono twibukeko uwo mugambi mubisha Imana yawuburijemo nubwo benshi bapfuye Imana ntiyemeyeko bashiraho kandi nabapfuye irabibuka mugihe kitarambiranye izabasubiza ubuzima bishimire Amahoro menshi bitece kubabikoze n ababyitabiriye uko biri kose ntibyabaguye neza murwanda byatwigishije amasomo menshi rimwe muriyo nuko kuba kuba naba ndi umuhutu cyangwa umututsi ntacyo bivuze ibyo nibyange birandeba icyo ngomba kwirinda nugushaka kwitwaza icyo ndicyo mubukuba abandi umudendezo wabo.
Kanda hano umusubize

saidi - 10/01/2017 saa 12:50

jye nsanga abarundi bafite démocratie, kuba barabashije Kwikura muntambara incuro zirenga 2,Ubu bakaba babanye ntawuyobewe ubwoko bw'undi,biruta kwirirwa uvuga ko ntabwoko buhari,nyamara wagera ahiherereye ugatangira gutayanjwa.Muvuze nanone ko démobilisation ireba abatutsi gusa,mwaba mugaragaje ubuhezanguni no guhengama gukabije.
Kanda hano umusubize

saidi - 10/01/2017 saa 12:05

jye nsanga abarundi bafite démocratie, kuba barabashije Kwikura muntambara incuro zirenga 2,Ubu bakaba babanye ntawuyobewe ubwoko bw'undi,biruta kwirirwa uvuga ko ntabwoko buhari,nyamara wagera ahiherereye ugatangira gutayanjwa.Muvuze nanone ko démobilisation ireba abatutsi gusa,mwaba mugaragaje ubuhezanguni no guhengama gukabije.
Kanda hano umusubize

Lk - 10/01/2017 saa 14:44

ariko iyo ugeze ahiherereye ukabitekererza ariko bikaguheramo, nta kibazo mbibonamo kuko akarenze umunwa karusyha ihamagara. Bitandukanye rero nibya barundi, urunva c ibyabo bitababaje? niba batangiye kwirukana abatutsi ubwo urunva ntacyo bihatse? ngaho ka tubitege amaso nzaba ndeba iyo democratie yabarundi nunva ushima cyane, ese democratie igararagarira mu moko sai? uramenye ndagusabye ntukabe nkabo ejo ukazisama wasandaye!
Kanda hano umusubize

Iradukunda - 10/01/2017 saa 11:53

Ubundi se ayo moko abaho ko ari urwitwazo rw'abamwe mu banyapolitiki. Ubu se aho u Rwanda n'u Burundi byabereyeho imyaka ibihumbi n'ibihumbagiza mbere y'uko abariho ubu turiho. Murumva abantu bataragiye bavanga mu ruhererekane rusobetse ku buryo kuvangura abantu ngo mu moko ari ukwibeshya no kubeshya ndetse no guhemukira rubanda. Mana Jya Uduha ubwenge nyakuri turangamire gutera imbere nk'abandi bantu aho guhera mu mateshwa atazagira aho atugeza.
Kanda hano umusubize

john - 10/01/2017 saa 11:26

Iburundi" Imana;Ibababarire. Ivangurabarikurahe?Kwimana Yaremye Umuntu "Umwe.
Kanda hano umusubize

Narumiwe - 10/01/2017 saa 13:54

Biragoye kwemera ko Imana yaremye umuntu umwe kuko nubwo aba Scientifiques batubwira ko mu gihe runaka umuntu ashobora guhinduka uruhu ariko kubyemera biragoye na cyane ko uretse uruhu usanga n'imiterere y'ubwenge, ubugome cyangwa ubumuntu biba bitandukanye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X