Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Iyo hatabaho imiyoborere mibi jenoside ntiba yarabaye - Prof Shyaka

Prof. Shyaka Anastase, uyobora urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) atangaza ko imiyoborere myiza ari cyo gisubizo kirambye cy’iterambere ry’u Rwanda na Afurika muri rusange.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko ,ahereye ku byo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 23 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, kubera imiyoborere myiza Abanyarwanda babashije kwiteza imbere mu bice bitandukanye kandi ko hari icyizere cy’uko bizarushaho kuba byiza.

JPEG - 20.1 kb
Prof. Shyaka Anastase

Prof. Shyaka avuga kandi ko iyo Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri zitaza kugwa mu mutego w’Abakoroni zigaharanira gukorera hamwe aho kuvangura, u Rwanda ruba rutengamaye, kuko imbaraga zose ziba zarakoreshejwe aho gutatana no kwambura abandi ubuzima.

Avuga ko imiyoborere mibi ari ikosa rikomeye ryakozwe igihe cy’abakoroni na nyuma yo kubona ubwigenge, bigatuma inzego zose zatangaga amahirwe yo kwiteza imbere n’imibereho myiza zigendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Agira ati “Imiyoborere mibi ni yo yabaye umuzi, imiyoborere mibi ni yo yabyaye ingengabitekerezo kuko yaba abasirikare, n’inzego z’ubutegetsi, iyo hatabaho imiyoborere ibi ntibaba barishoye mu mugambi wo gutegura no gukora Jenoside”.

Prof. Shyaka avuga ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside bitanga icyizere cyo kwiteza imbere, nk’uko bigaragarira mu cyizere ubuyobozi bw’u Rwanba bugenda bugirirwa.

Ahereye ku Gisirikare cy’u Rwanda, Prof. Shyaka avuga ko mbere kitahabwaga inshingano zikomeye mu myanya yo hejuru mu kubungabunga umutekano mpuzamahanga, ariko ubu bikaba byarahindutse.

Agira ti “Buriya ikibitera, ni uko ingabo z’u Rwanda zabashije kwikura mu bibazo bitandukanye, zikora kinyamwuga ariko zinafite umutima utabara ni yo mpamvu bumva aho rukomeye bazanye ingabo z’Abanyarwanda byatungana”.

Cyakora umukuru w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere avuga ko amahoro n’umutekano by’abanyarwanda bizarushaho gukomera igihe no mu Karere ruherereye mo hamerewe neza, akaba ari yo mpamvu u Rwanda ruhora rwiteguye gutanga umusanzu warwo aho bikenewe.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KANAKUZE Emmanuel - 11/04/2017 saa 14:58

Nibyo koko,GENOCIDE yatewe n'imiyoborere mibi ya politiki (Bad Governance). Ariko burya,twebwe nk'abantu b'Abakristu,tugomba kureba ibintu mu ndorerwamo ya Bible.Ikintu cyabuze muli iyi si,ni URUKUNDO.YESU yasabye ABAKRISTU nyakuri,gukundana (Yohana 13:35).Ikibabaje nuko Genocide yakozwe n'abantu hafi ya bose bitwaga abakristu.Mutekereze iyo ba Ministers,Mayors,Executives b'imirenge,army officers,etc... Aba bose bitwaga Abakristu.Nyamara hafi ya bose bakoze Genocide.Si bya bindi amadini basengeragamo avuga ngo ni "umukobwa umwe watukishije idini".Ahubwo ni ABAYOBOZI b'u Rwanda hafi ya bose bakoze Genocide.Kandi bose bitwaga ABAKRISTU.Bigaragaza ko nubwo habaye imiyoborere mibi ya Politics,ariko habaye GUTSINDWA (Echec/Failure) kw'amadini yose.Iyo urebye neza,usanga Abahamya ba Yehova bonyine aribo batakoze Genocide.Abahamya bose b'Abahutu bali batuye za Remera,Gikondo,Nyamirambo,Kimisagara,Gatsata,Kabeza,Kicukiro,Gitega,Muhima,etc...,nta numwe wali Umuhamya muli 1994 ufungiye Genocide.Mu masosiyete menshi (Sulfo Rwanda,Utexrwa,Manumetal,BK,BNR,BACAR,etc... ) harimo Abahamya ba Yehova benshi. Ariko nta numwe ufungiye Genocide. Impamvu nuko Abahamya bakurikiza amahame ya Bible.Ntibivanga muli Politics n'intambara zo muli iyi si,ahubwo bajya mu nzira bose bakabwiriza.Muli make,habaye gutsindwa kw'amadini yose,uretse Abahamya.Niyo mpamvu nyuma ya 1994,abantu benshi bize Bible,baba Abahamya.Mujye mumenya ko hali idini itarakoze Genocide.Niba mbeshya,mwatanga urugero rumwe rw'umuhamya ufungiye Genocide,ariko wali we muli 1994.Mwatanga amazina na Adress nyayo y'aho yabaga cyangwa yakoraga muli 1994.Ntimuhimbe kugirango abari batuye aho hantu cyangwa abo bakoranaganabo bazabihamye.Miwbuke ko Bible yemera Gihamya y'abantu 2 nibuze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X