Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Juventus yasezereye AS Monaco, igera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Juventus de Turin yo mu gihugu cy’u Butaliyani, ibaye iya mbere igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Chmpions League y’uyu mwaka, ni nyuma yo gusezerera AS Monaco yo mu Bufaransa, iyitsinze ibitego 2-1, 4-1 mu mikino yombi.

Mu gihe umukino ubanza wari wabereye mu Bufaransa, AS Monaco yari yatsindiwe iwayo ibitego 2-0, Kuri uyu wa Kabiri, yaje no gutsindwa igitego cya mbere ku munota wa 33 w’umukino, ku mupira wazamukanwe na Claudio Marchisio wari wasimbuye Sami Khedira ku munota wa 10, awutanga kwa Paulo Dybala wakinannye na Dani Alvez watanze umupira wanyuma kuri Mario Mandzukic atsinda n’umutwe, hari nyuma y’uko umunyezamu Subasic yari agerageje gukuramo umupira wa mbere.

Igice cya mbere kigiye kurangira ngo amakipe yombi ajye mu karuhuko, Dani Alvez yafashije Juventus kwizera gukina umukino wa nyuma bidasubirwaho, atsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye.

Igitego rukumbi cyabonetse ku ruhande rwa AS Monaco, hari ku munota wa 69, ubwo Kylian Mbappe Lottin yatsindaga impozamarira ku mupira wari uvuye kuri Joao Moutihno. Umukino warangiye ari ibi bitego 2-1, bituma Juventus igera ku mukino wa nyuma, itsinze Monaco 4-1 mu mikino yombi.


Undi mukino wa 1/2 uraba kuri uyu wa Gatatu, aho Atletico Madrid iraza kwakira Real Madrid kuri Estadio Vicente Calderon. Umukino ubanza warangiye Real Madrid itsinze 3-0 bya Cristiano Ronaldo.

Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2017, uzaba tariki ya 3 z’ukwezi gutaha kwa gatandatu, i Cardiff kuri Millennium Stadium.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

VANESSA - 12/05/2017 saa 17:17

NONENIYIHE YATSIZE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X