Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kaminuza y’u Rwanda ntiyorohewe n’ibibazo biyugarije

Umugenzuzi mukuru w’imali ya leta Obadia Biraro aratangaza ko iyi kaminuza yugarijwe n’ibibazo bikomeye bijyanye no gusesagura umutungo ndetse no kuwunyereza. Ibi byaragaragajwe muri raporo y’uru rwego yamurikiwe inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Obadia Biraro umugenzuzi mukuru w’imali ya leta yatangaje mu nteko ishinga amategeko raporo yakozwe kuri kaminuza y’u Rwanda. Iyo raporo yarangiye kuwa 30 Kamena 2016 igaragaza ko kaminuza yakoresheje miliyari 46 ariko ibitabo byayo by’ibaruramari birimo amakosa, bitizewe kandi ifite amafaranga adafitiwe inyandiko ziyasobanura.

JPEG - 55 kb
Icyicaro gikuru cya Kaminuza y’u Rwanda

Yatangaje ko Kaminuza y’u Rwanda iza ku isonga mu kudashyira mu bikorwa inama z’umugenzuzi Mukuru, aho yazishyize mu bikorwa ku kigero cya 77%.

Muri iyi kaminuza kandi rwiyemezamirimo yataye imirimo yo kubaka inzu yo kwigiramo ubuvuzi bw’amatungo ifite agaciro ka miliyari 3.7 guhera ku ya 1 Ukuboza 2015; miliyari imwe isohoka idafite inyandiko iyisobanura, miliyoni 240 zirasesagurwa na miliyoni 421 zasohotse nta nyandiko zitanga uburenganzira.

Raporo igaragaza ko hari miliyoni zirenga 170 zanyerejwe hagati ya Kaminuza y’u Rwanda na Minisante bitewe n’uko iyi Minisiteri yazishyuye kuri konti y’uwari umukozi wa Kaminuza aho kwishyura kuri konti ya Kaminuza, bikaboneka ko uwishyuwe atari we wari kuri fagitire.

Muri koleji ya Rukara hari amasezerano yo kubaka ibyumba by’amashuri afite agaciro ka miliyari 1.3 yatinze iminsi irenga 437. Hari kandi garanti z’impimbano ku masoko abiri ya miliyari 3.7.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yerekana ko mu 2016 miliyari 2.2 zinjijwe na koleji ya Rukara na miliyoni 534 zinjijwe na Koleji ya Kavumu n’ibyo yakoreshejwe bitagaragara mu bitabo bya Kaminuza.

Hari imyenda ya miliyoni 969 Kaminuza igomba kwishyura ibirarane bya Pansiyo itagaragara mu bitabo by’ibaruramari, miliyoni 665 zishyuwe n’abanyeshuri ariko Kaminuza ikaba itazi icyo bishyuraga n’abanyeshuri bazishyuye abo ari bo. Ibi bikaba bivuze ko hari abanyeshuri babarwaho umwenda kandi barishyuye.

Miliyari 2.4 zinjijwe ntizifite urupapuro na rumwe ruzisobanura, naho miliyoni 95 inyandiko zizisobanura ntizuzuye. Kaminuza igaragaza imyenda iberewemo n’abanyeshuri ya miliyari 7.1 ariko ntizi abanyeshuri bagomba kuyishyura ayo mafaranga. Hari n’abandi bantu bagomba kuyishyura miliyoni 498 ariko ntabwo izi ngo ni ba nde.

Uretse kuba Kaminuza y’u Rwanda idafite urutonde rw’abagomba kwishyurwa miliyari 4.5, iracyafite ibibazo by’amashami atatanye, byatumye yishyura miliyoni 764 abarimu bava mu ishami rimwe bajya kwigisha mu yandi mashami aho bishyurwa ingendo n’insimburamubyizi.

Abarimu 116 bakora amasaha make ugereranyije n’ateganyijwe mu gihe abandi bakoze amasaha y’ikirenga bakayahemberwa miliyoni 201.
UR yafashwe nk’imvano y’ibibazo.

Depite Kankera M. Josée yashimye ko hari intambwe imaze guterwa mu gucunga neza umutungo wa leta, gusa avuga ko bibabaje kubona Kaminuza yakabaye intangarugero ari yo iwusesagura.

Yagize ati “Hari ibibabaje, Kaminuza y’u Rwanda iyo urebye ukuntu icunga ariho dutegereje abahanga badufasha gucunga neza, ariho dutegereje ba enjiniyeri badufasha muri bya bindi twubaka, bihita bitugaragariza ko ibibazo dufite bifite imvano.”

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro, yavuze ko Kaminuza y’u Rwanda irimo gutesha izina abayizemo, niba itigisha ibintu ngo ibishyire mu bikorwa.

Yagize ati “Hakenewe ubufatanye bwo kureba biriya bitabo by’ibaruramari byabo. Buriya babishatse bakoresha bariya banyeshuri bigisha, utuntu tumwe tw’ubugenzuzi tugakorwa ibitabo by’ibaruramari bikuzura.”

Muri uku kwezi umugenzuzi mukuru w’imali ya leta azahura n’abo muri Kaminuza y’u Rwanda, barebere hamwe icyakorwa mu icungamutungo rya Kaminuza kuko ridahagaze neza.

imyaka ine Guverinoma y’u Rwanda ifashe icyemezo cyo guhuriza hamwe amashuri makuru na Kaminuza bya leta, bikabyara Kaminuza imwe y’u Rwanda (UR) igizwe na Koleji esheshatu n’udushami 14 twigisha amasomo atandukanye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kalimu - 7/05/2017 saa 17:47

Eregga ababikora si ukuvuga ko babuze ubwenge,ahubwo babuze ubupfura n'ubunyangamugayo,Erega baraminuje kandi ibyo bakora barabizi,iyo inda nini yagiye hejuru y'ubwenge,igasigara iyoboye ubwenge,burya umuntu aba yarapfuye ahagaze. ngabo abanyabwenge igihugu gifite,gusa hatabaye kureberera cg gukingira ikibaba abakora ibyo bagahanwa by'intangarugero, uwo muco mubi wacika mu rwa GASABO.RUGAMBA ATI''IYO NDA NINI MUYIME AMAYIRA" twese nk'abitsamuye tugire tuti" MUYIME AYIRA'' Maze twubake igihugu cyacu.Murakoze
Kanda hano umusubize

imboni - 6/05/2017 saa 04:43

Mwaramutse.sinzi niba UR bazasoma izi comments ariko imikorere yabo irababaje ibaze ko batarahemba aba mentors bakurikiranye abanyeshuri mu mwaka wa 2016 ,abanyeshuri bakoze stage ba College of education irarangira babona diplomes ariko schools based mentors ntibarahembwa ,ikindi usanga College of education idakorana na REB ni gute reb ishyiraho gahunda new curriculum yitwa Competence based curriculum ariko abanyeshuri ba UR college of education baza muri stage ugasanga ntibayibasobanuriye bategura isomo muri gahunda ys cyera yitwaga knowledge based curriculum, bigaragara ko badakorana gusa ni abambuzi kuko abanyeshuri ba 2016 babonye diplome ntitwahembwe aya twagenewe none bohereje abandi bazahabwa diplome 2017 ibaze ko ibirarane bigiye kuba imyaka ibiri.
Kanda hano umusubize

imboni - 6/05/2017 saa 04:34

Mwaramutse.sinzi niba UR bazasoma izi comments ariko imikorere yabo irababaje ibaze ko batarahemba aba mentors bakurikiranye abanyeshuri mu mwaka wa 2016 ,abanyeshuri bakoze stage ba College of education irarangira babona diplomes ariko schools based mentors ntibarahembwa ,ikindi usanga College of education idakorana na REB ni gute reb ishyiraho gahunda new curriculum yitwa Competence based curriculum ariko abanyeshuri ba UR college of education baza muri stage ugasanga ntibayibasobanuriye bategura isomo muri gahunda ys cyera yitwaga knowledge based curriculum, bigaragara ko badakorana gusa ni abambuzi kuko abanyeshuri ba 2016 babonye diplome ntitwahembwe aya twagenewe none bohereje abandi bazahabwa diplome 2017 ibaze ko ibirarane bigiye kuba imyaka ibiri.
Kanda hano umusubize

agaca - 5/05/2017 saa 10:15

Ariko ayo mafaranga ashobors kuba asohoka ku mupango w,ibifi binini kuko nizo company urebye neza wasanga ari iy,umuyòbozi runaka,yanditse kumugore we,umukozi we,mubyara we.niyo mpamvu usanga batanakurikiranwa nibi kubivuga ntacyo bizatanga,urugero:reba uko isoko rya Rubavu barigenje bahagize indiri y,amabandi n,aabanywi b,urumogi,bararimize none ngo barashaka gusenya Mahoko kandi uretse n,isoko na ligole yabananiye.Ibintu biri mu Rwanda ni agahomamunwa, icyakora isiko rya Mahoko ryo baryitondere kuko rizabageza kure ,HRW niyo izitabazwa n,indi miryango kuko akagambane karimo karagaragara n,ikigambiriwe kiragaragara,no kwa Trump aho cg Angele Merkel bizagerayo ku buryo muzabona ko abantu bahumutse kandi bazi meza amanyanga yose n,amakinamico mirirwamo.Wigeze ubona aho parcelle bayita amanegeka bagira ngo bikize nyirayo ,ejo yayiha undi bakemera ko yubakwa ?aya manyanga yose arazwi.,abahabwa ayoasoko n,ababaha amafranga ntugire ngo ni abaswa?ahubwo ni imiyoboro yo kwibiramo ibya rubanda,uzarebe ko RRA iyo igufashe wakoze facture y,impimbano badateza ibyawe byose,ariko ibaze ko umuntu yishyurwa 1ou 2 nta pieces ngo twihaye agaciro mwaducaho muri za V8 n,amakoti ukagira ngi mwarayakoreye naho ari ayo mwibye,bavuga ngo mu gihugu hari inzara mukabyamaganira kure kandi arimwe mwayibye.Le bien public n,existe pas au Rwanda il n y a que le bien de l.individu
Kanda hano umusubize

Jado - 5/05/2017 saa 08:47

Yemwe yemwe. ibyo ni bike kubyo babonye. Uwaduha aho twinigurira NGO mwumve. mwakumirwa gusa. twe tuyikoramo tuzi byinshi birenze ibyo. ubuse ko batavuga amadeni batubereyemo yaza mission? hanyuma se ko batavuga amafranga yo kuzamurwa muntera? ko batavuga se amadeni babereyemo ba rwiyemeza mirimo? amamodoka ahagaze kubera nta assurance se yo? mujye mwicecekera gusa
Kanda hano umusubize

gera - 6/05/2017 saa 00:00

Umva uyu Nawe ibyo avuze gusa, ubwose twe twayirangijemo baratwishyuye caution fees and internship fees ntimwayimiriye, mbabazwa ninda zanyu zituzura, ngunda ntiyabayeho kera arubu,
Kanda hano umusubize

nzabandora - 5/05/2017 saa 07:19

Ubu c ko batwishyuje 7000 bya mutuel de santé umwaka ukaba urangiye tutazibonye😁😁😁 mwese ntimuzi ko urangira muri Jun. Njya nibaza niba tuzongera tukishyura
Kanda hano umusubize

nzabandora - 5/05/2017 saa 07:19

Ubu c ko batwishyuje 7000 bya mutuel de santé umwaka ukaba urangiye tutazibonye😁😁😁 mwese ntimuzi ko urangira muri Jun. Njya nibaza niba tuzongera tukishyura
Kanda hano umusubize

nzabandora - 5/05/2017 saa 07:19

Ubu c ko batwishyuje 7000 bya mutuel de santé umwaka ukaba urangiye tutazibonye😁😁😁 mwese ntimuzi ko urangira muri Jun. Njya nibaza niba tuzongera tukishyura
Kanda hano umusubize

nzabandora - 5/05/2017 saa 07:19

Ubu c ko batwishyuje 7000 bya mutuel de santé umwaka ukaba urangiye tutazibonye😁😁😁 mwese ntimuzi ko urangira muri Jun. Njya nibaza niba tuzongera tukishyura
Kanda hano umusubize

Petra - 5/05/2017 saa 06:45

mwe muravuga, abo barimu se bava hanze baje gutanga umusada mwagirango Kaminuza ijya ibishyura? Hari uwo nzi bafitiye ibirarane by'imyaka 3. Ariko kubera ko ari abana b'igihugu arihangana agakomeza kuza kwigisha iyo bamwitabaje.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X