Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kamonyi:Ijerekani y’amazi yo mu gishanga iragura 300frw kandi nabwo ikabonwa n’umugabo igasiba undi

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje gahunda yo gusakaza amazi meza no kunoza imiturire, mu karere ka Kamonyi ho haravugwa ikibazo cy’amazi atagera ku baturage uko byagakwiye kugeza ubu hakaba hari abakivoma mu migende cyangwa mu bishanga kandi nabwo ijerekani ikagura 300frw nabwo ikabona umugabo igasiba undi.

Abatuye mu kagari ka Kigese mu mudugudu wa Kirega mu nama bagize mu mpera z’icyumweru gishize, bagaragarije umuyobozi w’Akarere wabasuye ibibazo bibugarije, ibyaje ku isonga ni ikibazo cyo kutabona amazi meza ndetse n’imiturire ibangamye.


Aba baturage bo muri ako kagali bagaragaje ko ibi ari bimwe mu bibazo by’ingutu bamaranye igihe bisa naho ako gace ubuyobozi bwakarengeje ingohe kandi kari mu duce turimo guturwa cyane, ariko ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko bugiye kubafasha vuba.

Muri iyo nama ngarukamwaka, abo baturage baboneyeho kuvuga ko kubura amazi bigiye kubasigira ubutindi, kuko ngo ijerekani y’amazi avomwe mu gishanga igura amafaranga 300, kandi nabwo akobona umugabo agasiba undi.

Icyo aba baturage bahurizagaho mu bibazo bashyikirizaga ubuyobozi w’akarere ka Kamonyi, ngo ni uko imyaka imaze gusaga itanu hubatswe imiyoboro yo gushyiramo impombo z’amazi, ariko kugirango amazi abagereho byabaye umugani.

Abaturage banagaragaje ko banageze aho birukira ikigo gishinzwe gutanga kikanakwirakwiza amazi mu gihugu aricyo WASAC ariko nacyo ntikigire icyo kibamarira nyamara cyarabasuye kikabizeza gukemura icyo kibazo bafatiye amazi kukigega cya Gihara cyongerewe amazi ya Nzove ya 2.

Mubindi bibazo abaturage bagaragarije Umuyobozi w’Akarere harimo ikibazo cy’imiturire aho bafite ibibanza mu gace ka Kirega babujijwe kubaka bikaba bimaze imyaka 2 babwirwa ko harimo gutunganwa igishushanyo mbonera cy’imiturire ariko kikaba kitanozwa ngo babashe kubona ibyangombwa byo kubaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Bwana Udahemuka Aimable yababwiye ko icyo kibazo bagiye kukigaho muri Njyanama n’abandi bayobozi bakorana bakareba uko babonera igisubizo abaturage batuye ako gace bitarenze uyu mwaka nabo bakaba bavoma amazi meza ndetse bakanatuzwa neza.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X