Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Karongi: Nyuma y’intambara ikomeye bapfa ingurube, umwe yapfuye

Kuri uyu wa gatanu umugabo Bikerinka Donat wo mu mudugudu wa Murambi Akagari ka Byogo Umurenge yarwanye n’umuhungu we bapfa ingurube yagurishijwe ariko nyuma intambara ihoshejwe aza kwitaba Imana nk’uko byemejwe n’ubuyobozi.

Umwana na se barwanye ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo kuri uyu wa gatanu bmu mudugudu wa Gititi wo muri aka kagari ka Byogo bakizwa n’abaturage bari baje mu bikorwa bya Army Week nk’uko bamwe mu babakijije babyemeza.

Umwe mu bari bahari yabwiye abanyamakuru ko uyu mugabo, wari utaramara imyaka ibiri afunguwe arangije igihano ku cyaha cya Jenoside, we n’umuhungu we bapfaga ingurube z’uyu muhungu.

Pelagie Nyiranzabahimana Umuyobozi w’Akagari ka Byogo avuga ko nawe yabwiwe ko aba bapfaga ingurube z’uyu muhungu uba i Kigali iwabo bagurishije.

Umwe mu baturage babakijije yabwiye imirasire.com ko uyu muhungu aherutse kuza iwabo gushaka amafaranga mu ngurube ahororeye agasanga barayigurishije agashyamirana n’iwabo.

Muri iki gitondo ngo yahuye na se aho mu mudugudu wa Gititi amubaza amafaranga yo mu ngurube ye se ngo aramubwira ati “genda uyake Nzabuhakwa”.

Nzabuhakwa ngo ni umugabo witabye Imana cyera, uyu ngo byavugwaga ko ari we se w’uyu musore n’ubwo abarwa mu ban aba Bikerinka.

Uyu musore ngo yahise agira umujinya niko gutana mu mitwe na se bararwana cyane.

Umuyobozi w’Akagari ka Byogo yabwiye Umuseke ko nyuma yo kurwana bagakizwa, Bikerinka Donat yagiye ku ishyirahamwe ryabo, maze avayo agana iwe ahagana saa tatu z’amanywa ngo yitura hasi ari mu nzira.

Ati “Abantu baje baramwegura, baramurandata bamujyanye mu rugo bageze imbere arabahagarika ngo aruhuke nuko abagwa mu maboko apfira aho.”

Uyu muyobozi avuga ko Police yahise itangira iperereza kuri uru rupfu rwa Bikerinka.
Uyu asize abana batandatu bakuze barimo n’uyu barwanye mbere y’urupfu rwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

uwera diane - 22/05/2017 saa 06:14

rwose ababyeyi barera abana batari abo bibyariye,bazajye bihangana bagire impuhwe za kibyeyi ,uwo mugabo ntiyakavuze atyo,NGO nasange se wapfuye kera?nawe yababaye cyane atekereje nubyo yamukoreye.gusa umuryango we nuwihangane.
Kanda hano umusubize

hanzaha - 21/05/2017 saa 23:52

Intambara ikomeye ariko !!! Utumye ngira amatsiko yo gusoma iyi nkuru yi ngurube ni ntambara ikomeye,amatsiko narimfite nsanze Salamu we andengeje ati ibifaru na katiusha kumbi ni ngumi zimirengwe yi miryango minini.Nejejwe na igitekerezo cya Salamu abafunguwe bo kubera jenoside ntibapfa nibenshi cyane.
Kanda hano umusubize

man power - 21/05/2017 saa 07:30

Azize gukunda ibitaribye bigaragako umusaza saba aguhe nakwima usabe IMANA ifite uko ibigenza ni MANA ifite kugiraneza ureke ubwibone nubwo yareze uwo musore sibyiza ku mucyurira bigezaho kumubwira ngo najye kubaza uwpfuye igendere musaza ni wowe wiyishe igire ikuzimu wifuzaga guhura nase mubonane, batega RUGORI ubwire umusore aciye akenge umubyeyi we ahite akuramo akarenge ayo mahano ntiyabaho warabimubwiye kare uwo musore ni nimpanuka imugwiriye babyeyi mureke gukomeretsa abo murera nubwo ataba umwana wi byariye mugire kwihangana ariko nu munsi we wagyeze
Kanda hano umusubize

Asosa - 21/05/2017 saa 05:26

Nubwo yitabye imana yarari mumafuti pole sana.
Kanda hano umusubize

niyikiza jean paul - 20/05/2017 saa 11:33

imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

Salamu - 20/05/2017 saa 09:58

Nsomye umutwe w'ino nkuru ngirango bakoresheje bulende cyangwa ibindi bitwaro bya rutura naho ni ugutana ku wa kajwiga gusa ? Ibyo ni uguca igikuba rwose. Umwana w'umugi ashobora kuba yakubise uwo musaza akantu ko mu ibanga, undi akaza kubyumva nyuma. Cyangwa se yari asanzwe yarazahaye birangira bityo. Pole kabisa.
Kanda hano umusubize

shallom - 24/05/2017 saa 02:23

Umubyeyi yavuze amagambo atamukwiriye yihangane niba atabonye umwanya wo kwiyeza azazukira gucirwaho iteka. Yihangane.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X