Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kayonza: Gitifu w’umurenge yitakanye uw’akagari kubera amande baciye abaturage bakerewe ibiganiro byo kwibuka


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruramira mu aratangaza ko ibyakozwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ruyonza ubwo yacaga amande abakerewe ibiganiro byo kwibuka ku munsi w’ejo kuwa kane tariki ya 13 Mata 2017, yabikoze ku giti cye atatumwe n’umurenge ko agomba kubibazwa ku giti cye.

Ibi abitangaje nyuma y’aho umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ruyonza Ngaboyisonga afatiye icyemezo cyo gufunga no guca amande abaturage bakerewe ibiganiro kugira ngo abashe kubona amafaranga yo gukoresha mu bikorwa byo gusoza icyunamo byabaye ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 13 Mata 2017.

JPEG - 86.8 kb
Ngaboyisonga Innocent uvugwaho gufunga no guca amande y’abaturage

Abaturage bo muri aka kagari baganiriye n’ikinyamakuru Imirasire.com, bagaragaje akababaro batewe no kuba uyu gitifu witwa Ngaboyisonga Innocent afunga abaturage bakererewe ibiganiro akarenzaho no kubaca amafaranga yavugaga ko ari yo abura ngo haboneke ayo kwifashisha mu muhango wo gusoza icyunamo. Bavuga ko atigeze adohorera n’abatishoboye, buri wese yamutegetse gutanga amafaranga ngo afungurwe.

Umwe muri abo waganiriye n’ikinyamakuru Imirasire.com mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, yavuze ko abo baturage barimo n’abakirimo kwishyuzwa mu ngo zabo muri iryo joro.

Ati "Gitifu Ngaboyisonga yakoranye n’inkeragutabara zirenga esheshatu. Abambere yabaciye amafaranga ibihumbi bitanu (5.000), abakabiri yabaciye amafaranga ibihumbi bibiri (2.000), abanyuma bayabuze b’abakene yabaciye magana atanu (500). Ubu ayo amaze gukusanya yaciye abaturage abarirwa mu bihumbi mirongo ine na bibiri (42.000), ubwo abandi bose bashyizwe ku rutonde, kuko hari abavugaga ngo nabarekure bajye kuyazana mu rugo, agasigarana urutonde, ubu inkeragutabara zirimo kujya kubishyuza mu rugo."

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa, Ngaboyisonga Innocent, ntahakana ibyo gufunga abaturage no kubaca amafaranga kuko avuga ko nta handi yari kuyakura, gusa icyo atemeranywaho n’abaturage ni ingano y’amafaranga bagiye bacibwa.

Aganira n’abanyamakuru yagize ati: "Twari dufite akantu ko gukusanya amafaranga, umurenge wose haburaga ibihumbi 400. Noneho hari umuterankunga wampaye 50.000 nkusanya n’inkunga z’abaturage mbona 12.000, ubwo mu 100.000 akagari kasabwaga haburaga 38.000. Ubwo ayo rero navuze ngo ntakundi kuntu ndibuyabone, ndayaca abantu bakererewe ibiganiro. Bari abantu 50, buri wese yasabwaga gutanga arenga 600 ariko abatangaga 500 nabarekaga. Ubwo nyuma njyewe nigendeye hari akandi kagahunda nari ndimo, ubwo Inkeragutabara ni zo zari zibafite, zayabatse kugeza n’ubu hari abatarayatanga, kuko twebwe dusoza ku itariki 17, ngirango uzi ko ahantu tuba twibukiye hari ibintu by’amafaranga aba agomba kugenda. Ubwo rero navuze nti ntabwo ndibujye kuyaka abandi, ndayakura muri abongabo."

Gatanazi Longin Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruramira yatangaje ko atishimiye ibyakozwe na Ngaboyisonga.

Avugana n’abanyamahanga, Gatanazi Longin yavuze ko ibyakozwe na Ngaboyisonga yabimenye akanabyamagana kuko yabikoze ku giti cye atabitumwe n’umurenge, kandi ko bari bahawe amabwiriza yo gushishikariza abaturage kwitabira ibiganiro ariko batabibahatiye ngo bababuze imirimo yabo. Avuga ko nta munyarwanda ukwiye kurengana, bityo iki kibazo akaba agiye kugikurikirana kigashakirwa umuti.

N’ubwo aba baturage bafunzwe bakarekurwa baciwe amafaranga, uretse no gukererwa ubundi nta bihano byari biteganyirijwe abataritabiriye ibiganiro kubera impamvu z’akazi n’imirimo yabo itandukanye.

Itangazo ryari ryashyizwe ahagaragara n’Urugaga rw’abikorera tariki 7 Mata 2017, ryagaragazaga ko nta gufunga imirimo kuzabaho mu gihe cy’icyunamo. Ryagiraga riti: "Nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yabaye kuwa gatanu tariki 5/4/2017, urugaga rw’abikorera ruramenyesha abikorera bose ko muri iyi minsi y’icyunamo imirimo izajya ikorwa amasaha yose nk’uko bisanzwe nta gufunga imirimo yabo gukwiriye kubaho mu gihugu hose kandi ku masaha yose y’imirimo (24h/24h). Abikorera mu nzego zose bazajya bahitamo ababahagararira mu biganiro byo kwibuka kuburyo bidahagarika cyangwa ngo bifunge imirimo yabo. "

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Butwari - 17/04/2017 saa 22:44

Dore aba nibo babura ukuntu bihimura kubuyobozi maze bakiba amabendera kubiro byubuyobozi.
Kanda hano umusubize

bitugani - 14/04/2017 saa 17:07

Ni akumiro! Uwitwa ngo arayobora azajya aca amafranga abaturage uko yishakiye! Mbega imiyoborere ngo myiza dufite! Aba baturage nibatatenganurwa.......
Kanda hano umusubize

Rugwiro - 14/04/2017 saa 15:38

Iyi nimiyoborere myiza igezeku gipimo cya 85%
Kanda hano umusubize

mayeri - 17/04/2017 saa 09:27

Eh!!! ko bitazoroha!! no mu cyunamo pe!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X