Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kayonza: Nyuma yo kubura iminsi 6 yabonetse yaricishijwe umugozi

Nyuma y’aho iminsi itandatu yari ishize batazi aho aherereye, umucuruzikazi Uwamwezi Claudine utuye mu mu mudugudu wa Cyeru, Akagari ka Kayonza, umurenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, ariko ukomoka mu murenge wa Gahini naho ho muri aka karere, bamusanze mu nzu ye yaricishijwe umugozi uwamwishe ahita afungira inyuma.

Uyu mugore w’imyaka 33 abaturanye be bavuga ko nta kibazo yari afitanye n’uwo ari wese.

Gusa ngo batunguwe no kubona umurambo w’uyu mugore wari uri mu kigero cy’imyaka 33 batangaza ko uburyo yishwemo ari amayobera.

PNG - 519.5 kb
Inzu yiciwemo basanze ifungiye inyuma

Uyu mugore ukomoka mu murenge wa Gahini abaturanyi be bamusanze mu nzu yapfuye aho ngo yari amaze iminsi igera kuri itandatu apfuye bigaragara ko yari yishwe n’umuntu wamunize agasiga amukingiranye kuburyo ntawari kubimenya.

Bamwe mu baturanyi be baganiriye na Imirasire.com bavuga ko baherukaga kumubona kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Umwe muri aba baturage wari nyir’iyi nzu Uwamwezi yari acumbitsemo yagize ati
“Yabaga wenyine nta muntu babanaga, gusa yacururizaga muri iyi nzu yabagamo nyine, rero iby’urupfu rwe ni amayobera kuko njyewe namuherukaga kuwa Kane kuko njyewe ntabwo nturiye hano hafi gusa aba bari baturanye bo ngo bamuherukaga kuwa Gatanu, nibwo babonye hakinze mu masaha ya saa tatu z’ijoro”

Undi wari umuturanyi we dore ko nawe yari afite iduka hafi y’aho nyakwigendera Uwamwezi yacururizaga, yavuze ko kuva uwo mugoroba wo kuwa Gatanu bataherukaga kubona inzu ya Uwamwezi ifunguye kandi yari ifungiye inyuma kugeza kuwa Gatatu w’iki cyumweru ubwo bigiraga inama yo guhamagara nyir’amazu ndetse bagahuruza ubuyobozi bw’umudugudu ngo barebe icyakorwa ari nabwo bafunguye bagasanga uyu mugore amaze iminsi apfuye ndetse banamusangana akagozi mu ijosi bigaragara ko ari ko abamwishe bamunigishije.

Murekezi Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge Uwamwezi yapfiriyemo, yavuze ko urupfu rw’uyu mugore rwateye urujijo ariko kugeza ubu hakaba hakomeje ihererekanyamakuru mu rwego rwo gushakisha icyateye uru rupfu rw’uyu Uwamwezi n’uwaba yaramwishe kuko bigaragara ko atiyahuye, cyane ko uwamwishe yanasize akingiye inyuma.

PNG - 539.1 kb
Bimwe mu bicuruzwa yacuruzaga

IP Kayigi Emmanuel, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba yabwiye abanyamakuru ko nabo kugeza ubu iperereza rigikomeje kugirango hamenyekane icyaba cyateye urupfu rw’uyu mugore.

IP Kayigi Emmanuel yagize ati “Nk’uko bigaragara birakekwa ko uyu mukobwa ashobora kuba yarishwe kuko umurambo we wasanzwemo umugozi mu ijosi kandi yoroshe neza bigaragara ko uwamwishe ashobora kuba yarabanje akamwigiraho inshuti akabona kumufatirana kuko atigeze ataka.”

Yakomeje agira ati: “Bigaragaza ko uwo muntu ubwo bwicanyi yari amaze iminsi abitegura muri we, ubu rero turi gukomeza gukora iperereza kugirango abaganga batumenyeshe niba koko yarishwe hanyuma natwe nka Polisi dukomeje gukora iperereza ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’urupfu rw’uyu mukobwa”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba yakomeje kandi asaba abanyarwanda by’umwihariko abatuye muri iyi Ntara y’Uburasirazuba guca ukubiri n’uyu muco w’ubuhemu anavuga ko bakwiye kumenya ko igihugu cyacu atari indiri y’ubwihisho bw’abanyabyaha ko umuntu wese ukora ibibi amaherezo aba azamenyekana.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ruminiga Michel - 15/05/2017 saa 09:34

Mana birakabije kandi bira babaje every day????
Kanda hano umusubize

Nzete yamapakola - 14/05/2017 saa 19:03

Polisi y'igihugu nishyire ahagaragara impamvu zubu bwicanyi burimo bugaragara mugihugu hose muntara zitandukanye cg mufite abafatanya bikorwa begereye abaturage kubarusha aribo DASSO mubahe ubushobozi bwamahugurwa nibikoresho bahashye ababanzi baduteye kuko bihishe mubaturage hato bitazitirirwa leta nkahandi hose twumva. ahhhhhhhhaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

John - 14/05/2017 saa 06:44

Ariko mumfashe gutekereza ni iki kihishe inyuma y'ubu bwicanyi bwa hato na hato? Vuba aha abantu 2 bariyahuye harimo umukobwa wigaga mu cyahoze ari KIE, umusirikare yarashe umuntu i Gikondo, Umuyoboke wa FDU watoraguwe mu karere ka BUGESERA yaciwe ijosi banamunogoyemo amaso none Bujumbura n 'uyu mu mama w'i KAYONZA. Izo mpfu ko zikabije?
Kanda hano umusubize

saidi - 14/05/2017 saa 06:16

ahaaaa,reka twiragize nyagasani kuko ubu bunyamaswa bweze mu Rwanda si gusa,buri wese ndumva ari umukandida
Kanda hano umusubize

Gaga - 14/05/2017 saa 04:14

ntihazagire uwongera guseka abarundi kuko twese tumeze kimwe mubwicanyi
Kanda hano umusubize

Bizimana Innocent - 13/05/2017 saa 16:28

Uwo Mugome Nakurikiranwe Afatwe Ahanwe.
Kanda hano umusubize

- 13/05/2017 saa 12:55

aha birababaje gusa Imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 13/05/2017 saa 12:01

Ahari Umwotsi Haba Hari Umuriro Nahari Impene Haba Hari Ikiziroko Ubu Bwicanyi Buri Mugihugu Cyacu Iyo Ubukurikiranye Uko Buri Gukorwa Usanga Ababukora Barabyitoje Bihagije Kandi Ububera Mumpande4 Zigihugu No Mumugi Wa Kigari Usanga Bujya Gusa Ese Twaba Twarinjiwe Na Bantu Bafite Ikibazo Cya Piscopathe(abicanyi Baticira Intego.)?Bishoboka Gute Kumva Ngo Ubwicanyi Bukorwa Budahagarara Kandi Turi Mugihugu Gifite Umutekano Usendereye?
Kanda hano umusubize

ana - 13/05/2017 saa 09:30

Cyakoze,ubu bunyamaswa bwadutse bute koko,ni ikibazo!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X