Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kicukiro:Abasahuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakingiwe ikibaba n’abayobozi bafitanye isano ngo batishyura ibyo bangije

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kicukiro batunga agatoki bamwe mu bayobozi bayoboraga umurenge wa Gahanga kuba baradindizaga imanza z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku mitungo yabo yangijwe maze bagategereza amaso agahera mu kirere.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye mu murenge wa Gahanga mu Karere Kicukiro, baravuga ko hari imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi zaciwe ariko zikaba zitararangizwa.

Kuri uyu wa 10 Mata 2017 nibwo abatuye mu murenge wa Gahanga bibutse, Abatutsi biciwe muri uyu murenge muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abacitse ku icumu bo mu murenge wa Gahanga bavuga ko bamaze kugarura icyizere, ndetse ko biyubatse babifashijwemo na leta y’u Rwanda.

Kimwe mu bibazo abacitse ku icumu bo mu murenge wa Gahanga bafite, ni imanza z’imitungo yangijwe muri jenoside zaciwe n’Inkiko Gacaca ariko zikaba zitararangizwa.

Mukabaruta Helene uhagarariye Ibuka ku rwego rw’Umurenge wa Gahanga, avuga ko mu myaka yashize, uyu murenge wayoborwa n’abafitanye amasano n’abasahuye muri Jenoside, bakajya badindiza kurangiza imanza zaciwe muri Gacaca, gusa ubu bafite icyizere cyo kwishyurwa kuko ubuyobozi bwabishyizemo imbaraga.

JPEG - 231.3 kb
Mukabaruta Helene uhagarariye Ibuka ku rwego rw’Umurenge wa Gahanga

Yagize ati “guhera mu mwaka ushize wa 2016, ubuyobozi bwatangiye kutwishyuriza, ubundi akenshi ubuyobozi bwabagaho, habagamo abantu bafite bene wabo badusahuye, twatanga amarangizarubanza yacu, bakayarigitisha, wajya kurishaka ukaribura, uyu munsi rero biragenda neza.”

Mukabaruta Helene yihereyeho avuga ko muri miliyoni 15 yagombaga kwishyurwa, izigera kuri 13 yamaze kuzibona ndetse ko afite icyizere cy’uko n’asigaye azayabona.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Ntakontagize Frolence avuga ko muri uwo murenge hari imanza zigera kuri 205 zaciwe na Gacaca zitari zarangizwa ariko ko bihaye intego yo kuzirangiza zose mu kwezi kwa Kamena.

JPEG - 204.3 kb
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Ntakontagize Frolence

Yagize ati “ Hari imanza zisigaye zigera kuri 205 zitararangira, ariko ubu twihaye intego yo kugeza kuri 30 Gicurasi 2017 tuzaba tumaze guhuza abanyarwanda, tukabishyuriza imitungo yabo.”

Nk’uko insanganyamatsiko yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 harimo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside,Abarokotse bo mu murenge wa Gahanga bavuga ko hari abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside basesereza abacitse ku icumu.

Mu kagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga hatemwe inka y’uwaroktse jenoside, kugeza ubu uwabikoze akaba ataramenyekana.

Mu murenge wa Gahanga haguye abatutsi benshi barimo 7 564 bashyinguwe mu kagari ka Nunga, bakaba biganjemo abashwe bari bahungiye ku biro bya segiteri ya Gahanga.

Muri bo, 6 711 biciwe kuri kiliziya ya Gahanga ari naho bashyinguye, naho abandi 2522 bashyinguwe mu Kagari ka Karembure, hari n’abashyinguye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

isirikoreye jean de la terre - 13/04/2017 saa 10:53

ibyo njye ndumva ari ugusebanya ntamuyobozi wakwanga kurangiza urubanza ruri munshingano ze ngo nuko abaregwa ari bene wabo nkeka ko iyi nkuru uwayikoze yari kwerekana abo aribo ahubwo hari imbogamizi zagiye zigaragara mukurangiza imanza ariko ubuyobozi buri kubishyiramo ingufu
Kanda hano umusubize

Kagitumba 1990 - 11/04/2017 saa 12:02

Ariko kuki mudakora ngo muri afurika yo hepfo?( afrique du sud) izo manza zitarangira nibyo bizafasha abaturage?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X